Search
Close this search box.

Umukobwa wantangaje!

Muri iki cyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndi umwe mu banyamakuru bahawe amahirwe yo gusura ikirombe cya Nyakabingo (mu Karere ka Rulindo) gicukurwamo amabuye ya Wolfram. Ni ubwa mbere naringize uruzinduko nkuru!

Urugendo rwacu rwatangiye mu gitondo kare, duhagurukira i Kigali tugana iya Shyorongi. Mu modoka bifata nk’iminota 45 ngo nibura ube ugeze aho iki kirombe kiri.

Tukihagera twakiriwe n’abakozi babishinzwe, batunyuriramo amabwiriza agenga abajya gusura abacukuzi b’amabuye y’agaciro.

Bidatinze twahise twerekwa indi nzu tugomba kujyamo tukambara ibisarubeti, inkweto twajyanye tukazikuramo tugashyiramo bote na ya ngofero imenyerewe ku bacukuzi.

Urugendo rwacu rwahise rukomereza mu misozi hasi ahari ibirombe. Si kure cyane ariko kubera imiterere yaho ihanamye bisaba gusa imodoka ziri hejuru kugira ngo ubashe kuhagera.

Iyo ugeze ahakorerwa iyi mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro usanganirwa n’ubuvumo bwagiye bucukurwa mu bihe bitandukanye burimo n’ubwahanzwe mu gihe cy’ubukoloni ubwo Ababiligi batangizaga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Muri ubu buvumo harimo ubufite kilometero na metero 900, gusa ubwo twasuye bufite metero 300 kuko bwacukuwe vuba.

Imirimo y’ubucukuzi itangira mu gitondo kare, nibura mbere ya Saa Moya buri wese aba yageze ku buvumo akoreramo. Abayobozi b’ikirombe nibo babanza imbere bakajya kureba ko mu buvumo (mu ndani) nta kintu kirimo gishobora guteza impanuka ku bakozi, iyo basanze byose bimeze neza basubira inyuma bakajya kubwira abakozi, ubundi akazi kagatangira.

Hari ikintu cy’ingenzi umucukuzi wese azirikana, mbere yo kwinjira mu buvumo, ubanza kurya bihagije ndetse ukajya mu bwiherero ukabanza kwikiranura n’umubiri. Baba banga ko bashobora kugera mu kazi bagashaka kugira icyo bashyira mu nda cyangwa basohora mu mubiri bikabasaba kongera kuva mu mwobo, urugendo nibura rwabatwara iminota 15.

Iyo winjiye mu buvumo wongera gusohokamo 15hoo utashye kuko aribwo akazi karangira. Imbere muri ubu buvumo haba harimo amatara n’impombo zijyana umwuka ufasha abarimo guhumeka.

Nahahuriye n’umukobwa wantangaje

Muri ubu buvumo twari turimo buzwi nka ‘BV22’ abakozi bose nahasanze ni abagabo n’abasore uretse Yankurije Eugénie.

Nkibona uyu mwana w’umukobwa nahise ngira amatsiko yo kumenya icyo akora aho, bagenzi be bambwira ko nawe ari umucukuzi w’amabuye y’agaciro nkabo.

Yankurije umaze amezi icyenda yinjiye muri aka kazi nahise mwegera turaganira. Yambwiye ko uretse gucukura afite n’akazi ko gukora isuku mu buvumo, agasohora amazi baba bakoresheje bacukura ndetse agatunganya n’inzira zicamo ingorofani.

Yambwiye ko “yinjiye muri aka kazi nyuma  yo kurangiza amashuri yisumbuye mu rwego rwo kureba ko nawe yabasha kwiteza imbere.”

Yakomeje avuga ko “kuva yakwinjira muri aka kazi bagenzi be b’abagabo bamwakiriye neza ku buryo mu mezi icyenda akamazemo nta mbogamizi arahura nazo.”

Ati “Naje mu byukuri nshaka ko nanjye natera imbere niba turi mu cyarotuba dushaka ahantu dushobora kujya tukaba twabasha kugira ikintu tuhabona.”

Uyu mukobwa nubundi uvuka mu Karere ka Rulindo avuga ko aka kazi k’ubucukuzi kamufashije cyane kuko ubu abasha kwigurira icyo ashaka cyose.

Avuka ko imwe mu ntego afite ari ugukomeza amashuri yisumbuye. Ati “Nshaka kuzakomeza kwiga mu minsi iri imbere kuko naje hano ndangije amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Binaga.”

Nubwo kuri ubu buvumo ariwe mukobwa wenyine uhakora, Yankurije avuga ko hari bagenzi be bakora ku bundi nubwo bo tutabashije kubasura.

Uyu mukobwa yemeza ko “abana b’abakobwa bakwiriye kwitinyuka bakumva ko bashoboye kimwe na basaza babo.”

“Icyo nababwira ntibakitinye natwe mbere y’uko tuza hano twumvaga hakoramo abantu b’agabo gusa ariko natwe turashoboye.”

Yankurije Eugénie amaze amezi icyenda atangiye akazi kajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Bimwe mu byo Yankurije Eugénie ashinzwe harimo no gutunganya izi nzira zinyuzwamo ibinyabiziga bitwaye amabuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter