SIDA ni icyorezo gitinyitse kuri buri wese, ikaba imwe mu ndwara zikunze kwica abantu benshi ku Isi, byagera ku mugabane wa Afurika bikaba akarusho bitewe nuko hakigaragara ubwandu bwiyongera ku bwinshi umunsi ku munsi.
Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko ku isi abanduye SIDA ari miliyoni 38,4 abakuru bayanduye ni miliyoni 36,7 mu gihe abari munsi y’imyaka 15 ni miliyoni 1,7. Muri aba bose abagore n’abakobwa bihariye 54%.
Mu Rwanda ho imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94% byumvikane ko 6% banduye SIDA badafata imiti kandi barahari dukorana nabo, tubana nabo.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBC, Noella Bigirimana, avuga ko igiteye inkeke mu Rwanda ari uko umubare munini kuri ubu w’abandura ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24 abenshi ngo bakaba ari abafite Virusi itera SIDA batabizi.
Umukozi wa RBC ushinzwe ubushakashatsi muri porogaramu ya VIH/SIDA, Dr Eric Remera, avuga ko imibare bafite yerekana ko ku mwaka mu Rwanda handura abantu bashya bagera ku bihumbi bitanu.
Ati “Ubwandu bushya uyu munsi butwereka ko ku mwaka mu Rwanda handura abantu ibihumbi bitanu ni ko ubushakashatsi bwabigaragaje. Noneho muri ibyo bihumbi bitanu 33% yabo ni urubyiruko; ni ukuvuga ngo byibuze ni abantu 1500.”
Yakomeje avuga ko bigaragara ko ubwandu bushya bwa SIDA bwiganje mu rubyiruko cyane cyane mu bakobwa.
Ati “Ni ukuvuga ngo muri abo 1500 abakobwa bakubye inshuro ebyiri abahungu; ubwo abahungu ni nka 500 abakobwa bakaba nka 1000.”
Ni iki kiri gutera ubwandu bushya mu rubyiruko?
Bamwe mu rubyiruko twaganiriye, rwavuze ko zimwe mu mpamvu zituma SIDA yiyongera muri bo bituruka kuri bamwe na bamwe ngo batajya bipimisha ntibanakoreshe agakingirizo.
Nizeyimana Emmanuel wo mu Karere ka Huye yagize ati “Abenshi usanga SIDA bayanduzwa n’abantu bakuru, cyane cyane abakobwa noneho nabo bakayanduza ba basore bari mu kigero kimwe. Ikindi urubyiruko abipimisha ni bake cyane kuko buri wese nubwo yasambana usanga yarishyizemo icyizere cyinshi cy’uko atakwandura bigatuma SIDA irushaho gukwirakwira ku bwinshi.”
Umukobwa ukora umwuga w’uburaya mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi avuga ko benshi mu bakiriya bamugana harimo abamwishyura amafaranga menshi kugira ngo ntibakoreshe agakingirizo.
Ati “Abakiriya benshi batugana ntabwo bakunda agakingirizo, hari nubwo akwishyura amafaranga menshi kugira ngo muryamanire aho [nta gakingirizo] kubera ko nanjye mba nkeneye amafaranga iyo ayampaye menshi ndamwemerera twamara kubikora ubwo nkajya gushaka ibinini [bituma adasama inda].”
Mukangenzi Clementine ukuriye abakobwa bakora uburaya mu Karere ka Huye we asanga urubyiruko rwinshi ruri kwandura SIDA mu maherere kubera kwizera abantu cyane.
Ati “Reka ntanjye urugero ku biga hano muri kaminuza, murahurira mu kabari mukemeranya amafaranga mwajya kuryamana wamubaza agakingirizo akakubwira ko atajya agakoresha, kandi nta kuzi ariko agahita akwizera, hari nabo tuganira akakubwira ngo SIDA yandurwa n’abantu bakuru njye sinayandura.”
Ababyeyi ntibagikozwa ibyo kwigisha abana babo kwirinda SIDA
Impamvu y’ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko irashakirwa ahantu henshi ariko cyane cyane mu kuba ababyeyi batakibonera umwanya abana babo ngo babasobanurire ububi bwa SIDA banabereke uko bayirinda.
Nzeyumuremyi Augustin utuye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe yavuze ko kubera umwanya wo gushaka amafaranga ababyeyi benshi batakibonera umwanya abana babo asaba Leta gushyira imbaraga mu kwigishiriza abana ku ishuri ububi bwa SIDA ngo kuko niho bamara amasaha menshi.
Ati “ Urabona iyo umwana amaze kugira imyaka yo gutwara inda aba amaze kumenya gusobanukirwa ikibi n’icyiza, uko umwarimu amwigisha ntaho aba ataniye n’umubyeyi we kandi niwe babonana cyane rero Leta niyongere izo nyigisho ihugure abarimu natwe nibagera mu rugo tubigishe nibura hari ikizahinduka.”
Ese koko usiramuye ntiyakwandura SIDA?
Imwe mu myumvire urubyiruko rugifite ni uko ngo umuntu usiramuye adashobora kwandura SIDA, ibi byanavuzwe n’umwe mu biga muri imwe muri kaminuza iherereye i Rwamagana twaganiriye akavuga ko kuba asiramuye yumva ibya SIDA yarabishyize ku ruhande.
Undi musore wo mu Karere ka Huye ati “Njyewe ntabwo nkunda agakingirizo kuko karangora kugakoresha, numva bitaryoshya imibonano. Kugira ngo ntazandura SIDA umukobwa tugiye kuryamana mbanza kumupima nkareba ko atanduye.”
Hari n’abavuga ko mbere yo kuryamana n’umugore cyangwa umukobwa babanza kumupima bakoresheje Rapid HIV Test. Aka ni agakoresho kaboneka muri Farumasi gafasha umuntu kwisuzuma ko yanduye Virusi itera SIDA atiriwe ajya kwipimisha kwa muganga.
Umukozi wa RBC ushinzwe ubushakashatsi muri porogaramu ya VIH/SIDA, Dr Eric Remera, yavuze ko umuntu usiramuye bimurinda kwandura SIDA ku kigereranyo cya 60% ariko ibyiza ari uko yajya akoresha agakingirizo igihe cyose agiye kuryamana n’umugore cyangwa umukobwa kugira ngo birinde.
Dr Remera yibukije ko kuba umuntu asiramuye bidakuraho ko yakwandura n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, asaba abantu kumenya ibyiza by’agakingirizo kuko ariko kabafasha kwirinda.
Ku bantu bafite imyumvire ko ‘aho gutwara inda bakwandura SIDA’ Dr Remera yabagiriye inama yo kurinda ubuzima bwabo bifata cyangwa bagakoresha agakingirizo igihe cyose bagiye gukora imibonano mpuzabitsina.