Search
Close this search box.

Afite indoto zo kugura moto! Ubuzima bwa Nyirahashakimana, umukobwa w’umunyonzi

Kubona umukobwa cyangwa umugore utwaye igare mu Rwanda kuri ubu bifatwa nk’ibintu bisanzwe, gusa kubona ubikora nk’akazi ke ka buri munsi kazwi nk’ubunyonzi, biracyafatwa nk’igitangaza!

Ibi bifatwa nk’ibidasanzwe nibyo byakozwe na Nyarahashakimana Jeannette wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve. Uyu mwuga amazemo amezi atandatu ngo na mbere yawiyumvagamo kuko akiri na muto yatwaraga igare.

Jeannette w’imyaka 20 avuga ko yacikirije amashuri ageze mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye, ati “nacikirije amashuri ngeze mu mwaka wa kabiri, nahisemo uyu mwuga kuko nabonaga nta kindi nakora ntarize. Narebye mu bintu byose nsanga ubunyonzi nibwo buza imbere mfata icyemezo.

Uyu mukobwa avuga ko gukunda igare byatangiye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, ubu nibyo bimubeshejeho kandi abasha kwizigama. Gusa ngo hari ibimugora muri aka kazi.

Ati “hari ibingora nk’ahantu hazamuka, iyo mpageze mbwira umukiliya ko ndagenda gake ariko tukagerayo, nta hantu umuhungu agenda ntangenda! Ikindi wenda ni uko ndimbwa cyane mu gihe cy’imihango; gusa abakiliya barankunda ntawatega umuhungu ari kundeba!

Jeannette avuga ko kugeza ubu aka kazi kamutunze ku buryo ntawe agira icyo asaba kuko ibyo akeneye byinshi abasha kubyigurira.

Jeannette watangiye atwara igare rishaje ku nkunga yari yaratewe na nyina, kuri ubu atwara irishya. Avuga ko yatangiye kuzigamira intego ye yo kugura moto, ati “muri 2024 ngomba kuzaba mfite moto niguriye kandi mfite perime! Ubu buri cyumweru nizigama 4000Frw!

Ku bijyanye no gushaka akagira urugo, Jeannette avuga ko abona bizagorana bitewe n’uko hari benshi bamutuka bamwita igishegabo kubera gukora imirimo nk’iy’abahungu. Gusa ngo ibi ntibimuca intege kuko afite icyo ashaka kugeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter