Search
Close this search box.

Yiyemeje kwiteza imbere abikesha ubworozi bw’inkoko

Umuhoza Eugenie ni umukobwa w’imyaka 30 utuye mu Karere ka Huye, aho afatanya akazi ke ka buri munsi n’ubworozi bw’inkoko z’amasake akora agamije kuzigurisha buri nyuma y’amezi atatu. Ni ibintu biri kugenda bimuhindurira ubuzima.

Uyu mukobwa atuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Simbi, mu Kagari ka Cyendajuru mu Mudugudu wa Cyendajuru.

Umuhoza yabwiye KURA ko kuri ubu afite inkoko 114 yoroye agamije kuzazigurisha nizimara gukura. Ni ubworozi yinjiyemo kugira ngo bumufashe mu kwiteza imbere kandi bunamwunganire mu kubona amafaranga menshi.

Ati ‘‘Inaha haje umushinga wa CDAT ugamije guca amaterasi mu mirima y’abaturage nza kubonamo akazi, ni akazi ka mbere nari mbonye ariko nahereye ku nkoko 14 nza kuzigurisha norora izindi nkoko 50 kuko korora inkoko ni igitekerezo narinsanganywe kuva kera.’’

Umuhoza yavuze ko korora inkoko z’amasake ari ubworozi bubamo amafaranga menshi kandi ngo ukabukora unabubangikanya n’indi mirimo itandukanye.

Ati ‘‘Ubworozi bw’inkoko rero ni ahantu wakura amafaranga byihuse, naziguze buri imwe nyifatira 2700 Frw ariko ubu ngiye kuzigurisha sinaburamo arenga miliyoni 1 Frw, kuko buri nkoko nzayigurisha hejuru 10 000 Frw. Iyo nzizanye nzigurisha nyuma y’amezi atatu kandi ni inkoko utaburira abakiliya.’’

Umuhoza yavuze ko iyo afashe ibyo izi nkoko zirya muri aya mezi atatu usanga ku nkoko imwe aba afiteho inyungu 6000 Frw. Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora imishinga mito ibafasha kwikura mu bukene.

Ati ‘‘Ndagira ngo mbwire urubyiruko ko nta mushinga muto ubaho, ubworozi bw’inkoko ni umushinga mwiza kandi utagoye, ushobora guhera ku nkoko imwe ukagera kuri nyinshi kandi ubifatanya n’akandi kazi, ubuzima turimo kubika amafaranga kuri banki atunguka ntabwo byazagufasha gutera imbere.’’

Umuhoza yavuze ko kuri ubu afite intego zo kuzorora inkoko 10 000 kandi akazajya abifatanya n’akandi kazi, yavuze ko amasoko yazo atajya abura ahubwo benshi mu bazorora batari guhaza abazikeneye.

Umuhoza yiyemeje kwiteza imbere abikesha ubworozi bw’inkoko

One Response

  1. nibyiza rwose nakomereze aho ,gusa nta Numero za Telefone mwashyizeho ngo tumubaze atugire inama natwe tubashe kwiteza imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter