Bamwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bagaragaza ko gushinga ikigo ukiri urubyiruko ukabasha kukiyobora kandi kikunguka bishoboka ariko ko nka nyiri ikigo hari ibyo uba usabwa birenze gusa kuba washoye imari.
Mu 2021, Kabera Ronald yashinze ikigo cyitwa ARO Group gikora ibijyanye no gutunganya imbere mu nzu (interior design) hifashishijwe imashini za ‘robots’ mu gushushanya imbata z’ibyo bashaka gukora.
Yavuze ko nubwo abenshi batekereza ko gutangira kwikorera bisaba igishoro, mu by’ukuri atari yo ntambwe ibanza.
Ati “Ikintu cya mbere kigora kubona ni igitekerezo ariko nk’umuntu utekereza, ukora uko ushoboye ngo uzagere ku ntego zawe. Ubusanzwe nize gushushanya imbata z’inyubako (Architecture) ariko mu kazi twahuraga n’ikibazo, imbata z’imbere mu nzu twashushanyije tukajya kuzikura hanze. Nagize igitekerezo cyo kuvuga ngo imashini bakoresha hanze kuki tutazigira hano.”
Kabera yavuze ko izo mbogaminzi yazigiraga asanzwe akorera abandi ariko kuko yumvaga agomba kuzana ikintu gishya atangira gukora yizigamira. Nyuma y’imyaka itanu yasezeye akazi akoresha ubwizigame yari afite atumiza imashini za ‘robots’ mu mahanga, zifasha mu gukora imbata z’inzu zikaza zimeze neza, aba atangije ikigo cye.
Yavuze ko atari byiza gutangira umushinga utangiranye n’inguzanyo, ko ahubwo icyiza ari ugutangirana ubushobozi ufite ukaba wakenera ubuvuye ahandi mu kwagura umushinga.
Yongeyeho ko nka nyiri ikigo kandi akaba n’umukozi biba ari ngombwa kugira uko witwara mu bo ukoresha ndetse abenshi na bo bakiri urubyiruko nkawe.
Ati “Kuba umuyobozi si ukuba umunyagitugu kuko nanjye ndi umukozi nta kintu ku kazi ntakora. Tuba turi kumwe n’abakozi tukaba inshuti ibyo bigatuma ikibazo kibaye umenya uko ugikemura. Kuyobora ni ukujya inama.”
Uwase Christelle washinze ikigo cyitwa Bountiful Farmers gitubura imbuto z’ibirayi kimaze umwaka, yavuze ko mu buhinzi ari hamwe mu hantu hakiri amahirwe yo guhanga umurimo by’umwihariko ku rubyiruko.
Ati “Ubuhinzi ni umwuga w’abantu bose kandi ntusebetse no ku rubyiruko kuko harimo byinshi byo gukora bitari ugafata isuka. Nkanjye ubikora mpamya ko harimo amafaranga kandi nk’urubyiruko tuba dufitemo ubumenyi bujyanye n’igihe mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.”
Uwase yongeyeho ko kuri ubu mu buhinzi harimo n’amahirwe yo kubona igishoro by’umwihariko ku rubyiruko kuko ubu igisabwa ari igitekerezo cyiza, Leta n’abandi baterankunga batandukanye bakagufasha kubona igishoro.
Yavuze kuyobora ikigo uri umukobwa bigifite imbogamizi, ariko ko hari uburyo bwo kuzicamo kugira ngo ikigo gikomeze gukora.
Ati “Hari igihe ubona hari nk’abagabo bashaka kugukandamiza batarumva neza ko dufite ubushobozi bwo gutekereza. Bisaba guhagarara ugatanga igitekerezo cyawe kikumvikana. Hari n’abakobwa ariko bitinya ngo umukobwa agomba kuba atuje ariko imyumvire igenda ihinduka.”
“Kuyobora ikigo uri umukobwa birashoboka kuko abakozi turaganira nkabereka ibisabwa kandi barabizi ko ikigo gitera imbere kuko bakoze. Baba bagomba gukora kuko na bo bakeneye gutera imbere. Nkoresha abagore n’abagabo kandi bose dukorana neza”.
Rwabuhihi Francis ufite inzu y’imideli itunganya imyenda kuva mu 2021, yavuze ko kugira ngo rwiyemezamirimo ugitangira azamuke bisaba gukorana n’abandi batangiye mbere ye kuko nubwo baba bahatanye ku isoko ariko haba hari byinshi ashobora kubigiraho.