Muri iyi si y’ikoranabuhanga usanga imirimo myinshi ishingiye kuri internet ivuka amanywa n’ijoro, aho umuntu ashobora gufungura urubuga rwa internet atangiraho serivisi runaka, ku buryo rimwe na rimwe adahura n’abo aziha imbonankubone kandi rukamutunga ndetse rukabyara ikigo giha n’abandi akazi.
Uwizeyimana Vivens ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko washinze ikigo cyitwa Umurava gihuza abakozi mu by’ikoranabuhanga bo mu Rwanda n’ahandi muri Afurika n’abakoresha babakeneye. Ni urubuga rumaze imyaka itatu n’igice rukora, ubu rukoresha abakozi 15 bahoraho.
Yabwiye IGIHE ko intambwe ya mbere mu gushinga ikigo gishamikiye ku rubuga rwa internet ishingiye ku kureba abazakenera serivisi ruzatanga.
Ati “Umuntu ashobora kuba afite ubumenyi mu ikoranabuhanga ashaka gufunguramo umushinga. Ikintu cya mbere ni ukureba ubwo bumenyi afite mu ikoranabuhanga ashaka gukoramo umushinga niba hari abantu babukeneye cyangwa abaguzi”.
“Iyo bahari birakorohera kuko n’abafatanyabikorwa, abashoramari n’abaterankunga bakugeraho. Intambwe ya mbere ni ugutangira ariko warebye neza niba icyo ugiye gukora bagikeneye ibindi bigenda bikomerezaho.”
Yakomeje agaragaza ko ikindi cyo kwitwararika ari ukureba niba ikoranabuhanga ugiye kuzana abantu bazahita baryisangamo bitagusabye ibindi bishoro akenshi biba bidahari.
Ati “Turi muri Afurika aho abantu benshi batarisanga mu ikoranabunga. Hari igihe ukora umushinga mwiza w’ikoranabuhanga hari n’ikibazo wakemura ariko wawuzanira abantu bikagusaba urugendo runini rwo kubanza kubigisha. Icyo gihe usanga abenshi bahise bacika intege bati ‘turabona isoko rititeguye reka tubyihorere’. Usanga bisaba igishoro cyo kujya kubahugura kandi nta bushobozi bwo kubikora buba buhari ugitangira.”
Yavuze ko kugira ngo udahura n’iyo mbogamizi bisaba gutekereza mbere ku mushinga wunguka vuba.
Ati “Bisaba gushaka umushinga uzatangira ariko abo uha serivisi bishyura kuko ni byo biguha imbaraga zo gukomeza. Niba uzanye umushinga w’ikorabuhanga abantu batabona agaciro kawo ngo batangire kukwishyura, ibyiza ni uguhindura ugashaka undi.”
Ikindi gisaba kwitwararika mu gutangiza ikigo gishingiye ku rubuga rwa internet ni ibijyanye no kubika urubuga rwa internet bizwi nka ‘hosting’.
Ati “Nk’iyo wubatse urubuga uko abarukoresha bagenda baba benshi ni na ko usanga ‘hosting’ yarwo igenda isaba amafaranga menshi. Biba imbogamizi kuko niba ufite urubuga abantu barukoresha bakomeza kwiyongera bataratangira kukwishyura ntabwo wabona amafaranga yo kwishyura ‘hosting’.”
“Niba ugiye gutangira umushinga wa ‘software’, umwe mu bakozi uba ukeneye cyane ni umuntu uzi ibijyanye na ‘hosting’ kuko ushobora gusanga hari nk’aho baca bihumbi 500 Frw ku kwezi ariko ashobora kumanuka akaba ibihumbi 60 Frw ku muntu uzi ibya ‘hosting’.”
Ikindi agarukaho cyo kwitaho ni igishoro kuko gikunze kuba gito kuri ba rwiyemezamirimo benshi bagitangira nyamara umushinga wo ari mwiza.
Ati “Hano mu Rwanda hari gihe usanga utari bubone igishoro gihagije kuko igihari kuri ba rwiyemezamirimo bato ni ugukorana na banki kandi birahenze cyane. Gusa hari ibihugu bibamo ibigo bishyigikira ba rwiyemezamirimo bari guhanga mu ikoranabuhanga bikabaha igishoro kandi nta kindi kintu basabwe uretse kubaha umugabane muto mu kigo cyawe.”
“Niba uri Umunyarwanda ufite umushinga w’ikoranabuhanga bigusaba kumenya ibigo bitera inkunga ba rwiyemezamirimo bato mu by’ikoranabuhanga b’Abanyafurika. Uragenda ukabisaba ugahatana n’abandi watsinda ukaba ushobora nko kubona miliyoni 50 Frw muri abo baterankunga”.