Ushobora kumva ibihumyo ugatangira gutekereza bimwe byimezaga mu bisambu cyangwa bimwe twasangaga ku migina tukabona ni ibintu bisanzwe byimejeje. Ubu amazi ntakiri ya yandi ibihumyo byahindutse imari ishyushye itunze abantu benshi.
Niba ujya ufata ‘potage’ mu ma hoteli by’umwihariko uri umwe mu bakunda ikozwe mu bihumyo, nubwo idakunda nta gushidikanya ko uzi neza agaciro k’iki gihingwa.
Amahoteli menshi ngo iyo abonye umuntu wejeje ibihumyo baba bamurwanira bitewe n’uko iyi potage ikundwa cyane hirya no hino mu mahoteli.
Irimaso Jean Bosco ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 wiyeguriye ubuhinzi bw’ibihumyo akorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama. Akora imigina y’ibihumyo, akanagurisha ibyakuze ndetse akanabikoramo ifu yabyo agurisha muri za super market hirya no hino mu gihugu.
Ni ubuhinzi yatangiye gukora mu 2019 nyuma yo kubona ko abukoze bwamugirira umumaro ukomeye. Kuva muri uwo mwaka yatangiye kubihinga kinyamwuga ku buryo muri iki gihe ageze ku rwego rw’uko adashobora kubura ibyeze iwe mu rugo kuko aba afite amasoko menshi yiganjemo amahoteli.
Ubusanzwe umugina umwe w’ibihumyo ugurwa hagati ya 700 Frw ni 1000 Frw. Ukorwa mu byatsi, ibitiritiri, ibishogoshogo, ibisigazwa by’umuceri bavangamo sondori n’ishwagara bagashaka umurama bakawushyiramo. Umugina nibura uboneka nyuma y’iminsi 30 ukabona kuwugurisha cyangwa kuwuhinga.
Umugina umwe usarurwaho inshuro enye, ku shuro ya mbere usarurwaho inusu n’amagarama 800. Werera ibyumweru bibiri ikilo cy’ibihumyo kikagurwa hagati ya 2500 na 3000 Frw.
Ku bantu bahinga ibihumyo bavuga ko havamo inyungu nyinshi ugereranyije n’ibindi bihingwa ngo kuko byo ni imari yigurisha nibura buri byumweru bibiri ku muntu ubihinga kinyamwuga aba afitemo ibihumbi 15 Frw ashobora kwiyongera bitewe n’imigina wateye.
Mu kiganiro yagiranye na Kura, Irimaso yavuze ko we agurisha imigina y’ibihumyo, akagurisha n’ibihumyo byeze kuko aba yarateye imigina myinshi. Yavuze ko nta na rimwe arabyeza ngo abure isoko kuko ahorana abakiliya benshi cyane barimo amahoteli yo mu Karere ka Kayonza n’ahandi henshi.
Ati “Njye nta kindi kintu nkibibangikanya kandi ni ubuhinzi butunze umuryango wanjye, iyo byeze neza mba nizeye ko mfite amafaranga menshi kuko amahoteli aza kunyirebera mu rugo bakabitwara. Ni ubuhinzi budasaba igishoro cyinshi kandi ukora wizeye isoko 100%, amahoteli menshi abura n’aho abigura kuko ababihinga baracyari bake cyane.”
Yatangiye kubikoramo ifu
Irimaso avuga ko kuri ubu yatangiye gukora ifu y’ibihumyo nubwo yigonderwa na bake. Ibisigazwa by’ibihumyo abikoramo amakara yo gucana ibindi akabikoramo ifumbire byose akaba ari ubumenyi yagiye yihugura nyuma arebeye ku bandi.
Ati “Ikilo cy’ifu y’ibihumyo nkigurisha ibihumbi 25 Frw kuko kiva mu bilo bitanu by’ibihumyo bisanzwe. Amasoko asanzwe yo araboneka cyane ariko ifu z’ibihumyo tuziranguza Super Market zikomeye za hano mu Rwanda kuko bikunda kugurwa n’abanyamahanga cyane, Abanyarwanda bo ntabwo baramenya neza uburyohe bw’ifu y’ibihumyo.”
Irimaso avuga ko zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu buhinzi bw’ibihumyo, harimo kubona umurama bikibahenda cyane. Yavuze ko umurama ugurirwa ahantu hamwe mu Rwanda muri IZAR i Butare, akaba asaba ubuyobozi kubafasha umurama ukajya unakorerwa hirya no hino kuri sitasiyo za RAB ziri muri buri Ntara.
Ati “Urumva tuva hano Kayonza tukajya kuwukura i Butare urumva ko ari urugendo rurerure cyane kandi twese mu gihugu niho tuwukura honyine. Indi mbogamizi ihari ni uko abaturage basanzwe batari bamenya agaciro k’ibihumyo ku buryo babirya mu ngo zabo abenshi banywa potage yabyo mu ma hoteli gusa.”
Irimaso yakebuye urubyiruko rucyumva ko akazi ari ako mu biro gusa, abibutsa ko mu buhinzi harimo amahirwe menshi yo gukura mu gihe wabikoze ugamije ubucuruzi kandi ukabikorana ubunyamwuga.
Ati “Urubyiruko nirukure amaboko mu mifuka baze dukore, mu buhinzi harimo akazi n’amafaranga cyane cyane iyo ubikoze ugamije ubucuruzi. Urugero nk’ubuhinzi bw’ibihumyo ntabwo busaba igishoro cyinshi buri mafaranga ufite yatangiza uyu mushinga mu gihe wabyitayeho neza, rero ababikeneye nibabihinge amasoko azizana si ngombwa kuyashakisha cyane.”
Kuri ubu Irimaso avuga ko guhinga ibihumyo yabikuyemo amasambu akaba ari n’akazi ke ka buri munsi gashobora kumwinjiriza amafaranga menshi buri kwezi mu gihe byeze neza.
Irimaso amaze gutezwa imbere n’ubuhinzi bw’ibihumyo
Ubuhinzi bw’ibihumyo buri gutera imbere mu Rwanda
2 Responses
Mwiriwe neza mwampuza nuwo musore akajyira ibyo ansobanurira ko nanjye hano i bugesera nshaka guhinga ibihumyo.
Murakoze cyane number yanjye ni 0788751617
*Amahugurwa ku buhinzi bw’ibihumbyo
*Uko hongerwa umusaruro w’ibihumyo
*Amasoko