Search
Close this search box.

Yahize abandi mu bizamini bya Leta: Ibyishimo kuri Denys Tuyisenge wegukanye n’Umudali wa Zahabu mu Mibare

Denys Prince Tuyisenge, ni umwe mu banyeshuri bitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aho yaje ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu.

Uyu musore ni umwe mu bagize itsinda ry’abanyeshuri batandatu b’Abanyarwanda baherutse muri Afurika y’Epfo mu marushanwa Nyafurika y’Imibare [Pan-African Mathematics Olympiad, PAMO 2024]. Yahesheje ishema u Rwanda yegukana umudali wa Zahabu.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, umukuru w’igihugu yabonye umuhati w’aba banyeshuri arawushima bituma abakira mu biro.

Urugendo rwa Tuyisenge mu mashuri yisumbuye rwatangiriye mu Ishuri ry’ubumenyi ryo mu Byimana [Ecole des Sciences de Byimana] kuko yahize imyaka ibiri, arusoreza muri Hope Haven yo mu Karere ka Gasabo, aho yize umwaka umwe gusa.

Ibyo kuba mu ba mbere bahize abandi mu bizamini, byamenyekanye nyuma y’itangazwa ry’amanota y’abanyeshuri bose bakoze ibi bizami. Telimbere Ineza Alia Ange Stevine wo muri Lycée Notre Dame de Citeaux mu Karere ka Nyarugenge ni we wamuje imbere.

Twaganiriye na Tuyisenge, atubwira ko kuba mu minsi ishize yarakiriwe na Perezida Kagame, ubu akaba yahembwe na Minisitiri w’Uburezi hari icyo bisobanuye kinini ku rugendo rwe rw’ishuri.

Ati “Biranshimishije kuba mbona imbaraga n’igihe mba nashyize mu kwiga bitamfira ubusa nkabona ibihembo biba bishimishije. Ibi biramfasha gukomeza kwiga cyane, nk’ubu nabaye uwa kabiri ariko nk’ibi bizatuma nshyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo ndebe niba nzaba uwa mbere ubutaha.”

Tuyisenge yavuze ko mu masomo yatsinze cyane harimo Imibare, Ubutabire [chemistry], Ubugenge [physics], n’isomo ry’ibinyabuzima [biology] hamwe n’Ikinyarwanda.

Inzozi ze ni ugukomereza mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge na Computer Science [MPC] mu masomo akurikira, kuko yifuza kuzaba umwe mu bakora ibikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa agatunganya inzira zifashishwa mu kubikora [coding].

Ati “Ndashimira umukuru w’Igihugu Perezida Kagame, aho yakuye igihugu akagiha amahoro n’imbaraga ashyira mu burezi.”

Abanyeshuri bose bahembwe, bagenewe mudasobwa ndetse bishyurirwa na Umwarimu SACCO umwaka wose, bahabwa n’ibikoresho by’ishuri by’umwaka wose.

Ibyishimo ni byose kuri Denys Prince Tuyisenge ukomeje kwitwara neza mu masomo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter