Search
Close this search box.

Ni akazi keza kandi kagutunga- Nana wihebeye gutunganya imisatsi (Video)

Umuhoza Freddy uzwi ku izina rya Nana, avuga ko yize umwuga wo gusuka anyuze ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe gito atangira kwikorera bimubyarira inyungu atatekerezaga.

Nana yatangiriye akazi muri hoteli, akora imirimo itandukanye. Igihe icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze gukaza umurego mu Rwanda yigiriye inama yo kwiga gutunganya imisatsi.

Umuhoza yashyize umutima ku mashusho yo ku mbuga nkoranyambaga, aho abazi ibyo gusuka basobanura neza uko bikorwa, ariko we akibanda ku bisuko bidapfa kuboneka mu Rwanda.

Nyuma y’igihe yiga na we yatangiye kujya asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibyo ashoboye mu gusuka ndetse benshi bamwereka ko babikunze.

Yigiriye inama yo kujya yandikira byamamare nyarwanda abasaba ko bamwegera akabasuka, ababyemeye bagakorana.

Nyuma y’imyaka itatu akorera mu rugo, yabonye ubushobozi bwo kwimurira ibikorwa bye mu nzu nk’umwuga ndetse atangira gutoza abasore n’inkumi bamufasha mu kazi ke, ndetse ubu akoresha abagera kuri 12.

Uyu mugore umaze kugera ku rwego rwo gutanga akazi ku rubyiruko n’abakuru avuga ko igishoro cye cyari amaboko ye, amafaranga umukiliya amuhaye akaguramo ibindi bikenewe nk’imisatsi ikoreshwa basuka.

Ati “Igishoro cyanjye cyari amaboko yanjye. Urumva nta kindi byansabaga kwari ugusuka, amafaranga umukiliya ampaye nkaguramo ibindi bikoresho.”

Yahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo guhuza imico y’abakiliya no kubakorera ibyo bakunda. 

Ati “Guhuza n’umukiliya ni ibintu bisaba kwihangana ukumva umuntu, ukamenya icyo agusabye. Ibaze kukwereka nk’ifoto akubwira ngo ndashaka iki kintu wamara kugikora akakiguhambuza.”

Nubwo abantu benshi bavuga ko akazi keza ari ako mu biro Nana yicuza icyatumye adatangira kwikorera mu bihe byabanje kuko ubu ari bwo yinjiza byinshi.

Ati “Niba hari icyo wifuza gukora kikurimo ntukarebe ngo kiracirirtse. Njyewe ninjira mu mwuga wo gusuka baradusekaga, bavugaga ko ari akazi k’abantu batize, abananiwe amashuri n’ibindi. Yaba kudoda n’indi myuga, itinyuke impano yawe uyishyire hanze ushyireho umwete bizagenda byaguka.”

Umuhoza Nana afite inzozi zo kugira inzu nini cyane ifite buri gikoresho kandi hakazafungurwa n’amashami yayo mu Ntara zose, afasha buri wese wifuza umusatsi ugendanye n’igihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter