Search
Close this search box.

Gukora imyenda mu budodo byamuhinduriye ubuzima

Imaniradukunda Emmanuel ni umusore wo mu Karere ka Bugesera wiyeguriye gukora imyenda mu budodo, kuva ku myenda y’abana kugeza ku mipira y’abantu bakuru irimo n’imipira y’imbeho. Ni umwuga amaze imyaka itatu akora aho byamuhinduriye ubuzima.

Ni imyenda akorera mu kigo cy’urubyiruko cya Nyamata aho yabitangiye mu 2021 bikaza kurangira abigize umwuga kuko kuri ubu asigaye akora umwenda wose buri mukiliya we amweretse.

Imaniradukunda avuga ko umwihariko kuri ubu ari uko iyo hari umukiliya ukeneye umwenda iyo abishatse awumudodera abireba ku buryo nyuma y’amasaha abiri cyangwa atatu aba awurangije akawumuha.

Yavuze ko gukora imyenda mu budodo ari akazi kamutunze ku buryo gashobora gutuma yizigamira nibura ibihumbi 100 Frw buri kwezi kandi yanakemuye ibindi bibazo.

Ati “Ni akazi keza rwose katunga buri muntu cyane cyane iyo ubikoze ubikunze. Ikindi tugitangira mbere wasangaga twese dukora imyenda isa twese ariko ubu buri wese usanga adoda imyenda mishya ku buryo usanga umuntu yambaye umwenda utapfa gusanga ahandi.”

Imanirankunda avuga ko kuri ubu imbogamizi bagifite ari uko nta masoko manini bari batangira kuko ngo amasoko manini y’imyenda kenshi akunze guhabwa inganda kandi nabo babasha kuyidoda.

Ati “Usanga abantu bataratwizera cyane kuko baba babona tudoda imyenda mike bakagira ngo n’imyenda myinsi ntitwayibasha, ikindi indodo ntabwo zari zagera ku giciro cyoroheje cyane ku buryo usanga imipira tudoda iba ihenzemo gake.”

Imanirankunda avuga ko kuri ubu afite intumbero zo kuzashinga uruganda rudoda imyenda ikozwe mu budodo kuko ngo ari imyenda myiza kandi iba ifite umwihariko kuko umuntu akudodera umwenda ukaba nta handi wawusanga. Yavuze ko kandi yifuza kwigisha urundi rubyiruko rwinshi kudoda ku buryo narwo rwabikora kinyamwuga.

Uyu musore ukiri muto avuga ko kuri ubu yishimira ubuzima abayemo kuko atunzwe no kugurisha imyenda yakoze mu budodo.

Imaniradukunda Emmanuel avuga ko gukora imyenda mu budodo byamuhinduriye ubuzima

Imipira ikorwa na Imaniradukunda Emmanuel iba ifite umwihariko

Gukora imyenda mu budodo ni akazi Imaniradukunda Emmanuel yatangiye mu 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter