Kayiranga Emmanuel ni umusaza w’imyaka 73 utuye mu Karere ka Gatsibo. Yahereye ku bihumbi 15 Frw abasha kuyakoresha neza none ageze ku nka ihaka ibariwa mu bihumbi birenga 500 Frw.
Uyu musaza w’imyaka 73 atuye mu Kagari k’Urugarama mu Kagari ka Gihuta mu Murenge wa Rugarama. Mu kiganiro yahaye KURA, yavuze ko yavuze ko yahawe ibihumbi 15 Frw kugira ngo amufashe mu kwiteza imbere abasha kuyabyaza umusaruro.
Ati “Babanje kumpa ibihumbi 15 Frw ngura ingurube nto ndayorora nza kuyigurisha ibihumbi 60 Frw nongeraho amafaranga nari mfite nguramo inka y’ikimasa ndacyorora nza kukigurisha nongeraho andi mafaranga nguramo inka y’inyana ubu irahaka rwose.”
Kayiraga yavuze ko amafaranga ibihumbi 15 Frw yahawe bwa mbere na World Vision ariyo yamubereye inzira y’iterambere ku buryo muri iki gihe yishimira iterambere amaze kugeraho byose abikesha kwigomwa no kugira intumbero.
Ati “Ayo matungo yose nororaga yampaye ifumbire mbasha guhinga ndeza, iwanjye ntakibazo na kimwe nkifite ubu meze neza. Ntabwo amafaranga bayampaye ngo nyarye birangire ahubwo narihanganye nyashora mu bworozi none ndi kubona inyungu muri iki gihe.”
Kayiranga yavuze ko nubwo afite imyaka 73 agitekereza kugeza umuryango we ku iterambere kuko hari byinshi yifuza kugeraho birimo gutanga ifumbire nyinshi mu rugo iwe, guha abana be amata ndetse no kubafasha mu kwizigamira binyuze mu bikorwa azajya akora.
Ati “Ntabwo hizigamira abakiri bato gusa, nanjye nshaka kwizigamira nkafasha umuryango wanjye muri bike ngenda nkora, ni nayo nama naha abakiri bato. Nibareke kurya ngo bamare bagire intego kandi baharanire kuzigeraho.”
Kayiranga yavuze ko kwizigamira bitareba abakiri bato gusa kuko ngo imyaka yose waba ufite ushobora gukoresha neza inkunga uhabwa ukanabitoza abakiri bato baba bakureberaho. Yasabye urubyiruko kwigomwa no kugira intumbero mu byo bakora byose.
Kayiranga w’imyaka 73 yasabye urubyiruko kugira kwigomwa kugira ngo bazigamire ejo hazaza