Muri iki gihe ibiciro ku isoko by’ibintu dukenera umunsi ku munsi birimo ibyo kurya, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi biragenda bizamuka uko bwije n’uko bukeye.
Ku mwana w’umukobwa ndetse n’umugore ujya mu mihango buri kwezi we byo ni akarusho, kuko akenera ibikoresho by’isuku yifashisha mu bihe bye ‘Cotex’.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi bwagaragaje ko nibura abakobwa miliyoni 500 ku Isi, batabasha kubona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu gihe cy’imihango.
Kuri ubu kubabasha kwigurira cotex bayibona ku mafaranga ari hagati 1000 Rwf ni 1500 Rwf bitewe n’ubwoko bwazo.
Kubura ubushobozi kuri bamwe nibyo byahaye impamvu Umuziranenge Blandine yo gukora ‘Kosmo pads’, cotex zishobora gukoreshwa igihe kinini, bigabanya y’amafaranga yagurwaga buri kwezi.
Mu kiganiro na KURA, Umuziranenge yavuze ko igitekerezo cyo gukora izi cotex za ‘Kosmo Pads’ yashakaga gukemura cya kibazo cyo kubura ubushobozi bwo kuzigura kuri bamwe.
Ati “Nakoze ‘Kosmo pads’ ikozwe mu gitambaro cyabugenewe kugira ngo ijye imara imyaka ibiri ifashe uwo mwana w’umukobwa cyangwa umugore, ntagire ikintu abura mu buzima kubera ko ari mu mihango.”
Umuziranenge yakomeje avuga ko uretse kuba bigabanya 80% y’amafaranga yatangagwa kuri cotex zikoreshwa rimwe gusa, kuzana izi ‘Kosmo pads’ byaje ari nk’igisubizo ku bo cotex zisanzwe zajyaga zigwa nabi kubera ibyo zikozemo (allergies).
Umuziranenge yavuze ko mu ntangiriro byari bigoye kumvisha umuntu ibijyanye n’izi cotex wakoresha inshuro zirenze imwe, yaramenyereye izari zisanzwe.
Icyakora uko yarushagaho kubisobanurira abantu, bagendaga babyumva bigatuma batangira kuzikoresha.
Umuziranenge avuga ko kubona ubushobozi bwo gutangiza uyu mushinga biri mu byamugoye cyane, kuko kubona inguzanyo y’amafaranga yo gutangira muri banki bitashobokaga nta ngwate.
Kwitabira amarushwanwa yo kugaragaza imishinga no gushirika ubute agashaka inzira y’uburyo yazamura umushinga we ni bimwe mu byamufashije mu kubona abaterankunga.
Ati, “ Ntekereza ko kurata igitekerezo cyawe unagira izo mbaraga zo kutakirekura kuko uwo wakibwiye akubaza aho ugejeje.”
“Mu bishoboka byose yaba mu ma banki, mu bigo by’imari no kujya muri ayo marushwanwa n’ubundi buryo bushoboka, umwana w’umukobwa cyangwa uwo ariwe wese ufite igitekerezo yakinoera inzira. Mu bantu niho hari ibisubizo.”
Umuziranenge ahamya ko gusangiza umushinga we abandi byamufashije kubona inama z’uburyo yashaka amafaranga n’abaterankunga b’umushinga we, ndetse ashishikariza urubyiruko guhaguruka bagashyira ibitekerezo byabo ahagaragara kuko aribwo bazabona ibyo bakeneye byose.