Mu mikurire ye, Mugwaneza Bruce yakuze agorwa no kwisanga mu bandi, kubasha kubumvisha ibitekerezo bye n’uko yiyumva kugeza ubwo uyu musore w’imyaka 29, aherutse gusuzumwa agasanganwa ubumuga bwa Autism atari azi ko afite.
Autisme ni uburwayi bwibasira abana bukabatera kugira imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, bagakora ibinyuranye kandi batumva impamvu yabyo, bikaba byabaviramo kudindira no gukura mu bwenge ku buryo bisaba ko bitabwaho byihariye.
Umugwaneza avuga ko yahoraga yumva yiheje mu bandi, akumva ataberewe no kuba hamwe na bo ku buryo ubwe yisobanuraga nk’udashobotse, uwavangiwe, uri mu gihirahiro, akagira ibitekerezo bimwumvisha ko abereyeho gutsindwa kuri buri kintu cyose agerageza gukora.
Mugwaneza yahishuye ko mu bwana bwe, yangaga cyane umuntu wamukoraho cyangwa uwagerageza kumutungura, akumva yaba nyamwigendaho adasabana n’abandi.
Ati “Kutagira abantu ntibyatumaga numva ntakunzwe cyangwa ntifuzwa, ahubwo kubagira byatumaga umuhangayiko wanjye urushaho kuba mubi.”
Nta tsinda na rimwe ry’abantu yiyumvagamo, nta by’icyizere cy’ejo hazaza cyangwa kwihebeshwa n’ibyazamubaho, ahubwo yiyumvaga nk’ubayeho mu buzima bw’ako kanya.
Yakuze ahezwa na sosiyete kubera kuvuga ibintu uko abyumva rimwe na rimwe ntamenye ko hari abo yakomerekeje.
Ubwo Umugwaneza yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yagannye Ibitaro bya Caraes Ndera bamuha imiti ivura igicuri gusa ntibyagira icyo bimufasha.
Ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye yasubiye ku bitaro, baramusuzuma bamuha imiti isa nk’iyo yari yarahawe mbere.
Ku nshuro ya gatatu yatangiye kujya ahura n’umuganga umuganiriza, aho avuga ko uwo muganga “atashakaga kumpa imiti”, ari na cyo cyatumye amwohereza ku muganga wita ku bafite ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe, maze uwo muganga avuga ko Mugwaneza afite uburwayi bw’agahinda gakabije (Depression).
Ubufasha bwose yahabwaga, ntibwamufashaga ku kigero yumvaga ashaka, bituma Mugwaneza ajya mu bitaro bya CHUK, bafata ibizamini maze bamusangana uburwayi bwa Autisme ndetse n’ubundi bwo kutamenya kugenzura amarangamutima (hyperactivity disorder) buzwi nka ADHD.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abantu bigeze gusangwamo indwara ya Autisme, baba banafite ibimenyetso bya ADHD, indwara irangwa n’ibimenyetso birimo kuvuga cyane kandi amagambo menshi, kugorwa no kuba yamara umwanya muremure yicaye hamwe, kuganira n’abandi no kuvuga mu mwanya udakwiriye.
Mugwaneza avuga ko guhurirwamo n’izo ndwara zombi byamuzonze, akajya yumva atabona ibisobanuro by’imyitwarire y’abantu runaka, nko kwiyambura ingofero mu gihe bagiye gushyingura n’ibindi abantu bakoraga ntabyumve ku buryo guhurirwamo n’izo ndwara zombi byamuteraga gutekereza nabi.
Abantu benshi bakunze kwibasirwa n’uburwayi bushingiye ku buzima bwo mu mutwe bitewe n’uko batagize umwete wo kwisuzumisha no gushaka ubuvuzi ku buryo nko kuri Mugwaneza, yibasiwe n’ubu burwayi ntiyabimenya.
Uyu musore yishimira ko ubu burwayi butamumugaje burundu ngo bumubuze kubasha gukora, nubwo avuga ko ku rundi ruhande yumva adahamye mu byiyumvo uko yakabaye yiyumva.
Uburwayi bwe bwatumye atangira kwiga uburyo bushya bw’imibereho, ashaka uko yajya avuga ibyo akeneye n’ibimubera imbogamizi, ndetse agerageza no gushakisha imiryango migari y’abandi bahuje ikibazo na we kuko yatekerezaga ko ari bo babasha kumwumva neza no kumufasha.
Mugwaneza agira inama urubyiruko rwisanze mu bihe nk’ibyo yaciyemo, ko bagomba mbere na mbere kwikunda, bagaha agaciro ibitekerezo byabo aho yagize.
Ati “Ntimuri mwenyine, kubera ko hari abandi bantu biyumva nkamwe, abo ni umuryango mugari wanyu.”
Akomeza agira ati “nimwikunde, muhe agaciro ibitekerezo byanyu, hari icyo mushobora gukora ndetse hari ikibazo mushobora gukemura abandi batashobora.”