Search
Close this search box.

Abakobwa bari inyuma y’amashusho n’amafoto akeye aryoshya siporo y’u Rwanda

collage 10
collage 10

Umwuga wo gufotora ni umwe mu iri gutera imbere cyane muri iyi minsi mu Rwanda, by’umwihariko mu mikino. Bikaba akarusho ko n’Igitsinagore cyatangiye kuwuyoboka dore ko ukunze kwiharirwa n’igitsinagabo cyane.

Ni ubwo bimeze bityo bamwe mu bawukora bavuga ko nk’uko bisanzwe mu mikino naho bakiri bake ariko bagahamya ko bafite icyizere ko umubare uzagenda wiyongera, uko imyumvire izagenda ihinduka.

Uwase Alliah, umukobwa umaze imyaka ine muri uyu mwuga, yabwiye IGIHE impamvu yahisemo gukora akazi ubusanzwe gakunze gutinywa na bagenzi be.

Yagize ati “ Nakuze nkunda siporo birangira mbonye umusanzu nayitangamo ari ugufata amafoto. Ni umwuga mwiza cyane, nashishikariza abandi bana b’abakobwa gukora.”

Ni ubwo bimeze bityo Uwase avuga imbogamizi zikiri nyinshi kuko sosiyete Nyarwanda ifata umukobwa ukunda Siporo nk’udashobotse.

Ati “ Imbogamizi ntizabura, abantu benshi bishyizemo ko umukobwa ukunda siporo aba adashobotse, cyangwa bakumva yaba igikoresho cyabo.”

Usanase Anitha Dolton, ashinzwe gufata amafoto ya Rayon Sports. Na we ashimangira ko uyu mwuga ari mwiza ndetse agashishikariza abandi bana b’abakobwa kuwugana kuko wagutunga ukibeshaho nk’indi yose.

Yagize ati “ Ni akazi katamenyerewe cyane ku bakobwa gusa iyo utinyutse karagutunga rwose ntakibazo.”

Usanase avuga ko mu myaka itandatu amaze muri uyu mwuga yasanze intwaro ikomeye ari ukwihangana ndetse no kwiga buri munsi ugashishikarira kumenya ibintu bishya.

Imbogamizi bakunze guhura nazo ni uko abantu benshi babafata uko batari.

Ati “Imbogamizi ikomeye ni ukutagiriwa icyizere aho gushyigikirwa tugacibwa intege. Ikindi twitwa indaya, ibirara gusa ibyo tubisangiye n’abandi bakobwa bose bakora akazi kamenyerewemo igitsina gabo.”

Muri rusange aba bakobwa bavuga ko uyu mwuga wabafashije kugira intumbero mu buzima bwabo, gukomera ntibacibwe intege n’amagambo mabi babwirwa.

Bakomeza bavuga ko by’umwihariko uyu mwuga ubafasha guhora biga ibintu bishya kuko ibikoresho by’ikoranabuhanga bakoresha binduka buri munsi, bityo nabo bagahora bagendera kuri uwo muvuduko.

Nyaminani Isabelle umaze imyaka icyenda afata amashusho (Video) muri aka kazi, avuga ko kamutunze.

Yavuze ko mu burambe afite abona ubunebwe no gukunda akazi koroshye aribyo bituma abagore batisanga muri uyu mwuga.

Yagize ati “ Abakobwa bakunda akazi katabavuna kandi aka gasaba gushirika ubute, kandi ugahora wiga kuko buri munsi haza ibintu bishya n’ihangana rikomeye cyane. Rero gutinya gufata umwanya ukiga nibyo abakobwa benshi batinya.”

Nubwo bimeze bityo Nyaminani ashishikari igitsinagore kuza muri uyu mwuga kuko ufite ahazaza heza.

Ati “ Ni umwuga ufite akazi kadashira, buri munsi karaguka kandi siporo yacu nayo iri gutera imbere ndetse n’igihugu muri rusange. Aho tugana hakenera kubika ibintu kandi ntahandi tuzabibika bitari mu mafoto n’amashusho.”

Mugisha Dua ni umuhanga mu gufata amashusho by’umwihariko yibanda kuri siporo muri rusange. Mu myaka irindwi amaze muri aka kazi, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Flash TV mbere yo kubengukwa na IGIHE, mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Nyirabahire Safynat na we ni umwe mubo utarenza ingohe mu gihe uri kuva abagore bo muri aka kazi, cyane ko mu myaka hafi itanu akamazemo ari umwe mu bahanga bakarimo.

nyaminani avuga ko gutinya gufata umwanya wo kwiga ndetse nubunebwe aribyo bituma abakobwa batinya uyu mwuga
Nyaminani amaze igihe mu mwuga wo gufotora no gufata amashusho
nyaminani isabelle amaze imyaka icyenda mu mwuga wo gufata amashusho yimikino mu bigo bitandukanye
Nyaminani Isabelle amaze imyaka icyenda mu mwuga wo gufata amashusho y’imikino mu bigo bitandukanye
usanase avuga ko kwihangana ndetse no kwiga buri munsi biri mu byamuteje imbere mu mwuga we
Usanase avuga ko kwihangana ndetse no kwiga buri munsi biri mu byamuteje imbere mu mwuga we
usanase dolton ubu afotorera amakipe ya rayon sports
Usanase Dolton ubu afotorera amakipe ya Rayon Sports
uwase alliah umukobwa umaze imyaka ine mu mwuga wo gufotora imikino 1
Uwase Alliah, umukobwa umaze imyaka ine mu mwuga wo gufotora imikino
uwase avuga ko sosiyete nyarwanda igifata umukobwa ukora imikino nkudashobotse
Uwase avuga ko Sosiyete Nyarwanda igifata umukobwa ukora imikino nk’udashobotse
mugisha dua ni umwe mu bakobwa beza mu gufata amashusho yimikino mu rwanda
Mugisha Dua ni umwe mu bakobwa beza mu gufata amashusho y’imikino mu Rwanda
nyirabahire safynat ni umuhanga mu gufata amashusho akorera flash tv
Nyirabahire Safynat ni umuhanga mu gufata amashusho akorera Flash TV
nyirabahire safynat ni umwe mu bakobwa batinyutse gukora akazi kamenyerewe ku gitsina gabo
Nyirabahire Safynat ni umwe mu bakobwa batinyutse gukora akazi ko gufata amashusho

One Response

  1. Icyambere numutima umenetse imbereyimana naho ibyodukora byose tubahbwa nayo kandi niyo idushoboza mujye mwibuka ko byose arubunu bwimana nimbabazi zimana hallelujah.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter