Uko imyaka ihita, umubare w’amadini n’amatorero ugenda wiyongera mu Rwanda, gusa hari urubyiruko rwinshi rudakozwa ibyo kuyayoboka.
Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu 2022, ryagaragaje ko abatagira idini babarizwamo mu Rwanda, bageze kuri 3% by’Abanyarwanda bose bavuye kuri 0.2% mu 2012.
Uku kutayoboka amadini cyane cyane mu rubyiruko, bifite impamvu zirimo kuba urubyiruko rwinshi ruri mu isi y’ikoranabuhanga bigatuma imyumvire yarwo ihabana n’imyumvire iri mu madini.
Icyiyongeraho n’ubushobozi busabwa n’aya madini mu gihe urubyiruko ruri kugorwa no kubona amafaranga.
Umwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (CAVM) utifuje gutangaza amazina ye, yavuze ko imwe mu mpamvu urubyiruko ruri kugabanuka mu madini, ari uko yigisha ibihabanye n’imyumvire yarwo.
Ati “Impamvu urubyiruko rwinshi ruri kugabanuka, turi mu isi y’iterambere! Abenshi turishakira kubaho twigana ibyo tubona ku mbuga nkoranyambaga aho kubaho ubuzima bwacu bwite.”
Yongeraho ko amadini ahanini yigisha ibihabanye n’uko urubyiruko rwifuza kubaho bityo bagahitamo inzira yabo.
Bawe Jules wiga muri INES-Ruhengeri, avuga ko kuba isi yiruka by’umwihariko mu buryo bw’ikoranabuhanga; biri mu bituma umubare w’urubyiruko ugabanuka mu madini.
Yongeraho ko hari urubyiruko rufite imyumvire y’uko buri wese agira uko abana n’Imana bityo atari ngombwa kugira idini runaka abarizwamo.
Akomeza agira ati “sinzi uko amadini yari ameze kera, ariko urebye amadini ariho uyu munsi ameze nk’ari mu bucuruzi. Akenshi urubyiruko rurabireba ugasanga rutekereza amafaranga ruzasabwa muri rya dini, rimwe na rimwe hakaba hari serivise wimwa kubera ko utayatanze.”
Yongeraho ko “ibi byiyongera ku kuba urubyiruko rugorwa no kubana amafaranga bitandukanye no mu bihe byahise, rero ugasanga ruhisemo kureka iryo dini rirusaba amafaranga rudafite.”
Dushimimana Leandre na we yunga mu rya bagenzi be , aho avuga ko usanga amadini afite ibintu binshi bisaba amafaranga; nyamara ahubwo urubyiruko rukeneye aho rukura amafaranga.
Ati “Uzarebe nk’amadini yaduka ariko akaza afite imishinga yo gufasha urubyiruko; ayo arayobokwa cyane rwose! Ariko kujya gusenga ugasanga barasha amafaranga yo kugura ibyuma, ngo mu rusengero hakenewe intebe […] urubyiruko rucika intege rukabireka.”
Mu gihe umubare w’urubyiruko rugana amadini wakomeza kugabanuka; hari amenshi muri yo yagira ibyago byo gusenyuka mu myaka iri imbere.
One Response
Amadini yigisha ko ko tuzabo neza mwijuru nyamara abayazanye bo barahuze barasahura imitungo yo mura Africa bakajya gukora Technology bakagaruka kuyigurisha intama. Sinzi uwavuze ko Impamvu Africa idaterimbere arukubera amadini n’insengero byababase mumutwe. urubyiruko rero Ruri gukanguka Ruva murimiyi mitwe yaba nyaburayi bazanye