Search
Close this search box.

Ntirabishaka Samuel, umusore wiyemeje kwigisha abagore ikoranabuhanga ahereye mu cyaro

ntirabishaka samuel umaze kwigisha ikoranabuhanga abagore barenga 100 agiye kuryigisha abasigajwe inyuma namateka

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, u Rwanda rwihaye intego yo kongera uruhare rw’ikoranabuhanga rukagera kuri 5% mu 2024 ku musaruro mbumbe w’igihugu, ruvuye kuri 2% muri 2020.

Ntirabishaka Samuel wo mu karere ka Karongi, nyuma yo kubona icyerekezo igihugu cyihaye, yiyemeje gutanga umusanzu we mu kongera umubare w’abagore basobanukiwe imikorere n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Ntirabishaka ufite ikigo Eastern Technologies Service Ltd gitanga serivise z’ikoranabuhanga, yavuze ko yarebye mu gace akoreramo abona umubare w’abagore bazi gukoresha ikoranabuhanga ari muto agereranyije n’uw’abagabo.

Ati “Ni yo mpamvu nafashe gahunda yo kubahugura kugira nabo bamenye ko batasigaye mu ntumbero igihugu cyacu gifite yo kongera umubare w’abasobanukiwe imikorere n’ imikoreshereze y’ikoranabuhanga”.

ntirabishaka samuel umaze kwigisha ikoranabuhanga abagore barenga 100 agiye kuryigisha abasigajwe inyuma namateka 1
Ntirabishaka Samuel umaze kwigisha ikoranabuhanga abagore barenga 100, agiye kuryigisha abasigajwe inyuma n’amateka

Muri 2018 nibwo uyu musore wize ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Kaminuza, yatangiye kwigisha abagore n’urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Maze kwigisha abagore barenga 100, mfite gahunda yo gukomeza kwigisha abandi by’umwihariko abasigaje inyuma n’amateka”.

Bitewe n’uko aho akorera akazi ke ari naho yigishiriza, afata iminsi runaka mu cyumweru yo kwigisha indi akayikoresha mu kazi aho atanga serivise zirimo z’Irembo, kumenyekanisha no kwishyura imisoro.

Ingabire Angelique ukorera kimwe mu bigo bitanga serivise z’ubwishingizi mu karere ka Karongi, yabwiye IGIHE ko mbere y’uko uyu musore amuhugura mu gukoresha ikoranabuhanga nta kintu na kimwe yari ariziho.

Ati “Namusanze ntazi ikintu na kimwe kuri mudasobwa, anyigisha ibintu byinshi mbese urebye ibyo nzi byose niwe wabinyigishije. Akazi nkoramo nkenera ikorannabuhanga cyane mu gukora raporo, no kwandika amabaruwa n’ibindi”

Muri 2019 nibwo Ingabire yamenye ko Ntirabishaka yigisha abantu ikoranabuhanga, niko kumugana ngo amufashe kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Avuga ko nyuma yo gusobanukirwa ikoranabunga rya mudasobwa akazi katangiye kumworohera ndetse afite intego yo gushinga inzu itanga servise y’ikoranabuhanga.

Ati “Ikoranabuhanga nibwo buzima muri iki gihe. Serivise nyinshi zisigaye zitangirwa mu ikoranabuhanga utarizi rero arasigara pe!”

Batamuriza Asiah ukorera umwe mu miryango itari iya Leta ikorera mu karere ka Karongi avuga ko mbere y’uko Ntirabishaka amuhugura mu bijyanye n’ikoranabuhanga, hari ibyo yakeneraga gukora mu kazi ke akazitirwa n’uko atabifiteho ubumenyi buhagije.

Ntirabishaka avuga ko ikoranabuhanga iyo rikoreshejwe neza riba igisubizo ryakoreshwa nabi rikaba ikibazo. Asaba abantu kugira amakenga ko ari kurikoresha bisaba kugira amakenga kuko umuntu adashishoje.

abakuze bashishikariye kumenya ikoranabuhanga nyuma yuko serivise hafi ya zose zisigaye zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga
Abakuze bashishikariye kumenya ikoranabuhanga nyuma y’uko serivise hafi ya zose zisigaye zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter