Buri wese ashaka gutera imbere, akava ku rwego runaka akagera ku rundi ariko ni gake uzanyura mu nzira iharuye, abagutega bazaba benshi, abaguca intege bazaruta abagutera imbaraga.
Ni urugendo rwa bose, nkuko byemezwa na Clare Akamanzi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, akaba umwe mu bagore b’abanyarwandakazi b’icyitegererezo ku bana b’abakobwa benshi.
Inama z’uburyo abakobwa by’umwihariko abashaka gutera imbere mu buzima bakwiriye gukurikiza, yazitanze kuwa gatatu tariki 8 Werurwe, ubwo yaganirizaga urubyiruko mu kigo cyo guhanga udushya no gufasha ba rwiyemezamirimo bato cyizwi nka Norskeen, giherereye rwagati mu mujyi wa Kigali.
Uzaharanire kugaragara
Umunyarwanda yaciye umugani ko ‘Umukobwa wabuze umuranga yaheze kwa nyina’. Ni ngombwa kugaragaza ibyo ushoboye aho ubonye akanya hose, ntutinye kubaza icyo utumva kugira ngo ugire icyo ugeraho.
Akamanzi yabwiye abakobwa kurenga amahame yashyizweho na sosiyete abasubiza inyuma, ahubwo buri gihe bakagaragaza ko bafite icyo bakora ngo ibibazo sosiyete ifite bibonerwe ibisubizo.
Ati “ Buri gihe ujye uharanira kwereka bagenzi bawe na sosiyete ko ushaka gukora uko ushoboye hakaboneka igisubizo cy’ibibazo bihari.”
Gendera kure abaguca intege
Akamanzi yavuze ko urubyiruko by’umwihariko abakobwa bashaka kugera ku nziza zabo, ijambo ‘gucika intege’ ritagomba kuba mu kanwa no mu bitekerezo byabo.
Ati “Buri gihe uzahura n’amagana y’abantu bakubwira ko ibyo urimo bitazashoboka, icyakora wowe icyo ukeneye ni impamvu imwe n’umuntu umwe ugushyigikira, mukemeza abandi ko ibintu bigomba kuba byiza.”
“Urutonde rw’abantu bumva ko ibintu bidakunda, ruhora rwuzuye ariko urutonde rw’abantu bashaka ko ibibazo bikemuka, ruhorana imyanya. Buri munsi ujye umenya ngo ni gute nakwerekana akamaro k’ibyo nakoze?”.
Dipolome irasaza
Clare Akamanzi yabwiye abakobwa ko buri gihe bakwiriye guhura bihugura, bashakisha, biyungura ubumenyi bushya kuko dipolome zisaza, zigakenera ko nyirazo agira ubumenyi bujyanye n’igihe.
Yatanze urugero rw’umuntu wabonye impamyabumenyi ihanitse mu myaka icumi ishize ntakomeze kwiyungura ubumenyi, niba ataravuguruye ibyo yize ntibikijyanye n’igihe.
Ati “Za dipolome zirangiza igihe, ugomba buri munsi kwiyungura ubumenyi kugira ngo ujyane n’igihe. Tegura umwanya wo gusoma, gukora ubushakashatsi, menya ibyatumye abandi batera imbere ubigireho.”
Akamanzi avuga ko kwiyungura ubwenge ari uguhozaho kuko “Buri wese akenera guhora yitoza, niyo mpamvu abasiganwa mu mikino ngororamubiri buri gihe bahora bitoza.