Search
Close this search box.

Amakosa ba rwiyemezamirimo bato bakora, bagahomba batamaze kabiri

542a6672 1

Buri wese icyo ashaka ni ugutera imbere , bikaba akarusho iyo biturutse kuri wowe, mu gitekerezo cyawe cyatangiriye ku busa, kikavamo byinshi bizagirira abandi akamaro.

Ni nayo mpamvu buri gihe Leta zigira inama abakiri bato gutekereza kure, bakihangira umurimo.

Shyaka Michael Nyarwaya, ni umuyobozi w’Ikigo nyafurika kigamije gufasha guhuza ba rwiyemezamirimo n’ishoramari. Ibijyanye no kwihangira imirimo abimazemo imyaka isaga 15.

Uyu mugabo usanzwe ni Komiseri muri Pan African Movement ushinzwe politiki n’ububanyi, yabwiye KURA ko mu bunararibonye afite, hari amakosa ba rwiyemezamirimo bato bakora, ashobora gushyira mu kaga imishinga yabo, igapfa itageze kure.

Kubura ikinyabupfura

Ikinyabupfura Shyaka avuga si kimwe cyo gusuhuza abo ubonye buri kanya, kwimukira abagusanze mu modoka n’ibindi, nubwo nabyo ari ingenzi mu buzima.

Iki kinyabupfura mu bucuruzi ni ugupanga no kumenya kubyaza umusaruro amahirwe yose ubonye.

Shyaka avuga ko ikinyabupfura cya mbere gikomeye kuri ba rwiyemezamirimo, ari ukudatekereza inyungu y’amafaranga kuri buri wese muhuye.

Ati “Rwiyemezamirimo nahura na we uyu munsi, ukaba wamubwiye ko uri umushoramari aratekereza ko uyu munsi munsi uri buhere ko umuha miliyoni 50 Frw, atabibona agacika intege.”

Yakomeje agira ati “Mu bucuruzi ntabwo umuntu acika intege, niba ushaka gukora ishoramari rizima gira ikinyabupfura. Iyo wagize ikinyabupfura, ni nabwo wishyura abakuzanira ibyo ukoresha, wishyura umusoro n’ibindi.”

Kwigwizaho inshingano

Shyaka avuga ko nta mugabo umwe! Ibintu byose ukenera inama n’ubufasha bw’abandi, dore ko nta n’ugira ubumenyi muri byose, nyamara ikigo cy’ubucuruzi gikenera ubumenyi butandukanye kugira ngo gitere imbere.

Nubwo ari uko bimeze, ba rwiyemezamirimo benshi bakunda kugira inenge zo gushaka kwigizwaho inshingano aho kugana n’abandi, kabone n’ubwo baba babizi ko ibyo barimo nta bumenyi babifitiye.

Ati “Ubundi ikigo cy’ubucuruzi kigomba kuba gifite inama y’ubutegetsi, kigomba kugira Umuyobozi Mukuru, gifite abayobozi, umucungamutungo. Aho ibintu bipfira, umuntu umwe ni umucangamutungo, ni umuyobozi mukuru, ni byose. Ayo ni amakosa akomeye.”

Yakomeje agira ati “Ushobora kuvuga ngo nta mafaranga ufite yo kubahemba ariko ibintu byose bituruka mu biganiro. Uganira n’umuntu ukavuga uti ‘njyewe iki kigo ndaguhamo imigabane’, cyangwa se uti ‘reka dukore, nitumara gutera imbere uzabona uyu mushahara.’

Kutamenya amakuru y’aho ibintu bigeze

Hagezweho imvugo igira iti ‘ikintu cya mbere ni amakuru’. Iyo udafite amakuru, uba umeze nk’imodoka itagira iyo ijya, ishobora gukora impanuka cyangwa se yakererwa ntibimenye kuko itazi iyo ijya.

Shyaka yavuze ko rwiyemezamirimo mwiza ari umenya aho ibintu bigeze, buri gihe agashaka amakuru y’aho yagurisha ibintu bye, uko yahura n’abakiliya, abafatanyabikorwa n’ibindi.

Ati “Iyo nta makuru ufite, ntubasha kugurisha ibintu byawe […] iyo wabonye amakuru umenya n’uburyo uri bugurishe ibyo ukora. Ni hamwe ukora imyaka ibiri itatu, ukabona ntabwo uri kubona abafatanyabikorwauagacika intege.”

542a6672
Shyaka Michael Nyarwaya avuga ko buri rwiyemezamirimo wese akwiye kurangwa no kudacika intege no kugira ikinyabupfura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter