Search
Close this search box.

Ibintu icumi umukobwa akwiriye gukora kugira ngo agere kucyo yifuza cyose

6m8a0382

Buri gihe tubabona bageze mu bushorishori ariko ni gake tumenya ibanga bakoresheje ngo bahagere. Iris Irumva yavuye imuzi amabanga icumi ashobora gufasha umugore cyangwa umukobwa kwigobotora ibibazo n’imbogamizi ahura nazo muri sosiyete, akagera ku ntego yiyemeje.

Iris Irumva ni we washinze umuryango Lead Access utanga ubujyanama kuri ba rwiyemezamirimo mu miyoborere y’ibigo n’ibindi bigamije gufasha mu iterambere n’ihangwa ry’umurimo.

Ni umwe mu batanze ikiganiro kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe ku bagore basaga 150 bari bateraniye mu kigo cya Norskeen East Africa mu mujyi wa Kigali, ku bufatanye bwa Education First hamwe na Mastercard Foundation.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abagore, Irumva yagaragaje ko icyo waba ushaka kuba cyo mu buzima uri umukobwa cyangwa umugore, hari amahame y’ingenzi ukwiriye kugendera kugira ngo ukigereho.

Icya mbere ni ukumenya icyo ushaka, hanyuma ugaharanira kukigeraho mu buryo bwose bushoboka.

Ihame rya kabiri Irumva yashishikarije abagore n’abakobwa bashaka kugera kure, ni ukugira gahunda y’uburyo bazagera kucyo bashaka kuba cyo, bagatangira no kugishyira mu bikorwa.

Ihame rya gatatu ni ugushikama, ukihagararaho mu bibazo byose unyuramo kugira ngo bitakuyobya, bikakuvana ku ntego wihaye.

Irumva yavuze ko ihame rya kane ari ugukora icyo ugomba gukora udategereje igihembo. Igihembo cya mbere ni ukugera kucyo wiyemeje uko byagenda kose, mu gihe ihame rya gatanu ari ukurwanya ijwi ryose ‘rikubwira ko utiteguye’.

Mu gihe umaze kugera kuri urwo rwego, Irumva avuga ko ikiba gisigaye ari ugusesengura inama uhabwa, ukagumana iby’ingenzi ibitari ingirakamaro ukajugunya.

Ibyo byose bijyana no guhangana n’ibibazo byose bishobora kukwitambika imbere, kuko ari bwo buryo bwo kubyaza umusaruro icyo wifuza kugeraho.

Irumva yizera ko abagore n’abakobwa bashoboye, igikenewe ari ukurenga ibisitaza n’imyumvire sosiyete ibafiteho, bakigirira icyizere bagendeye kuri bagenzi babo bageze ku ntego, ubundi bakabyaza umusaruro amahirwe abari imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter