Ni agahinda kugera mu za bukuru, ukabura amafaranga akugoboka kandi warabayeho ukorera amafaranga atagira ingano rimwe na rimwe ukanayakoresha mu bisa no kwinezeza bitari ngombwa.
Aha ni hahandi usanga umuntu wari warihaye atangira gusabiriza kuko atatinze iteme azanyuraho mu gihe cy’ubusaza mu gihe yari agitunze.
Hari abatangiye kwizigamira iyo minsi mibi ngo itazabagwira, nyamara iyo bigeze ku rubyiruko iyi ngingo rusa n’uruyumba rutinze.
Mu bwizigame bw’igihugu muri rusange, imibare igaragaza ko urubyiruko ruhagarariwe na 13% by’abiteganyiriza.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rugaragaza ko urubyiruko rutitabira ubwizigame bw’igihe kirekire muri gahunda ya Ejo Heza, ugereranyije n’uko bimeze mu bindi byiciro by’abaturage.
Rimwe hatangwa impamvu ngo zo kutagira akazi kabaha amafaranga, ibyumvikana ko uteganyiriza ejo hazaza aba ari uko afite ayamusagutse.
Nyamara rumwe mu rubyiruko rwasobanukiwe iyi gahunda rugaragaza ko impamvu nyamukuru ari amakuru make n’imyumvire ikiri hasi.
Tumukunde Vivine wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Icungamutungo , avuga ko ikibazo kitari amafaranga ahubwo kutabona amakuru ahagije ari byo bituma umubare ukiri muke.
Ati “Kwizigamira ntibisaba amafaranga menshi. Ya mafaranga ubona make ukuyeho ayandi make ukayazigama yazabyara inyungu mu gihe runaka. Urabizi amafaranga duhabwa (buruse) hari ubwo abonwa nk’adahagije, ariko umuntu arabikora akagira n’ayo ubikira ejo.”
Tumukunde agaragaza ko amafaranga umuntu yahabwa yose adafite ubumenyi butuma ayakoresha igikwiriye, ashobora kumupfira ubusa.
Niyomubyeyi Vanessa wasoje amasomo ajyanye n’ubukungu muri Ines Ruhengeri, we avuga ko igikwiriye ari uko umuntu ubonye amafaranga yabanza kuzigama ubundi agapangira amafaranga asigaye.
Ati “Nihongerwe ibigo bikangurira urubyiruko kugana serivisi z’imari ariko bikajyana no kurutera ingabo mu bitugu. Ufite igitekerezo agaterwa inkunga cyane cyane yigishwa uko yabigenza.”
Furaha Dorothé wiga muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko kwizigama bishoboka kabone n’ubwo waba ufite amafaranga make.
Ati“Nanjye sinabyumvaga kuko natekerezaga ko ari iby’abakuze kandi bafite amafaranga. Ubu wizigama bitanu cyangwa ari munsi yaho bigakunda.”
Ati “Naje gusanga abantu dufite amafaranga ahubwo ni uko atazira rimwe. Ejo urayabona ukayashyira mu bitunguka kandi ibyo bitanu ubiguzemo umugabane mu kigo runaka ukazunguka aho kuyakoresha ugahita uyamara.”
Kwizera Isaac we avuga ko impamvu urubyiruko rutitabira gahunda yo guteganyiriza ahazaza ari uko baba bashaka amafaranga y’ako kanya, iby’igihe kirekire ntibabyiteho.
Ati “Urumva kumubwira ngo aragura umugabane uzamwungukira mu bihe runaka, ibyo ntabwo aba ashaka kubyumva. Aba ashaka kuyashora ejo mu gitondo akabona inyungu. Bakeneye gusobanukirwa inyungu ziri mu guteganyirizwa ahaza.”
Ku bijyanye n’urwitwazo rw’uko urubyiruko nta mafaranga rugira, Kwizera avuga ko bidafite ishingiro kuko “ntiwambwira aho amafaranga y’utubyiniro, kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge ava. Byanze bikunze arahari.”
Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi mu Kigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin yavuze ko kuzigama ari umuco atari ukugira amafaranga menshi.
Ati “Ibihugu byateye imbere kubera uwo muco. Hari ubwo bajya ibihe byo kuryama kubera ko aho baba ari hato kugira ngo bagire icyo baramura. Tugomba kwigana uwo muco tukabitoza abana ibizatuma n’igihugu gikomeza gutera imbere.”
Mu kongera umubare w’urubyiruko rwizigamira, hashyizweho gahunda zitandukanye zirimo n’iyo kwigisha mu mashuri ibyiza n’impamvu byo kwizigamira, ndetse n’izindi gahunda leta ifatanyamo n’abikorera mu gutegura amahugurwa kugira ngo akabando k’iminsi gacibwe kare ndetse kabikwe kure.