Search
Close this search box.

Maniriho yiswe umurwayi wo mu mutwe, yimwa akazi ajya kwikorera aba umucuruzi ukomeye

abakize indwara zo mu mutwe bagaragaje ibibazo abagifite ibi bibazo bahura na byo
abakize indwara zo mu mutwe bagaragaje ibibazo abagifite ibi bibazo bahura na byo

Kugira uburwayi bwo mu mutwe bikagera n’aho ubufite ajyanwa i Ndera, ni ibintu biba bitoroheye uwabugize ndetse n’umuryango akomokamo. Kubona uwo muntu avuwe agakira akongera akiteza imbere ni ibitangaza bishimisha uwakize ndetse n’aho akomoka.

Ibi bitangaza byageze kuri Maniriho Jean Bosco wafashwe n’izo ndwara mu 2008, ari mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye agira amahirwe yo kujyanwa mu Bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera.

Nyuma yo kwitabwaho ndetse no gukurikiza inama z’abaganga, yarakize ava mu bitaro a akomeza amasomo mu bijyanye n’Ibaruramari asoza amashuri yisumbuye nk’abandi.

Gusa ngo yahuye n’ibibazo byo kubura akazi akenshi bijyanye n’amateka yo kubonwa nk’uwigeze kugira ibibazo byo mu mutwe agatekerezwa nk’utarakira.

Ati “Bajyaga bavuga ngo ntitwaha umusazi akazi ubwo kandi nari mfite amanota meza, mbonye ntaraguma kubaho ntyo, ntangira gushaka udufaranga duke, ncuruza utwenda tw’abana mu muhanda kuko nta yandi mahitamo nari mfite.”

Ngo yakomeje gucuruza utwo twenda bimugeza no ku nkweto “nkajya nza kurangura mu Mujyi wa Kigali nakunguka nkongera ibyo ncuruza, bigera aho nkenera gushaka umugore.”

Yavuze ko byabaye ingorabahizi kubona uwo babana kuko uwamwemereraga iyo yamenyaga ko yigeze guhura n’indwara zo mu mutwe, bahitaga batandukana.

Yaje gushaka umugore uzi neza amateka ye, barakora batera imbere ku buryo “ubu mfite inzu y’ibyumba bitanu mu Mujyi wa Musanze. Nirinze gusabiriza nkoresha ubwenge Imana yampaye nubwo bamabaraga nk’umusazi.”

Uyu mugabo ubu ufite ubucuruzi bw’inkweto i Musanze, nubwo atabyitaho ngo aracyahura n’ibibazo byo kumuheza bijyanye n’ubumenyi buke bantu bafite ku ndwara zo mu mutwe aho bakeka ko uwayirwaye atakira.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wita ku bafite ibibazo byo mu mutwe (NOUSPR Ubumuntu), Umutesi Rose yavuze ko hari ababuzwa uburenganzira bwo kuvuzwa cyangwa ku mitungo y’ababyeyi babo bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe baba bafite.

Kuri ubu ngo bafite amatsinda agera kuri 22 yita ku bafite ibibazo byo mu mutwe mu buryo bwo kwakirwa mu miryango yabo, kubavuza n’ibindi bituma bumva bisanzuye mu muryango nyarwanda.

Umutesi kandi yasabye ko hashyirwaho kigo cyashyirwamo abana bavuka ku batewe inda bafite indwara zo mu mutwe cyane ko baba batagira aho baba n’imiryango idashaka kubakira.

Dr Iyamuremye Jean Damascene ushinzwe indwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC yavuze ko indwara zo mu mutwe ubu zivurwa zigakira asaba abantu abo barwayi nk’ibisanzwe

Yagaragaje ko u Rwanda rwateye imbere ku bijyanye no kwita ku ndwara zo mu mutwe ugereranyije na kera kuko “ubu ku bitaro byo mu gihugu n’ibigo nderabuzima hashyizweho ishami ryita ku ndwara zo mu mutwe.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko barajwe ishinga no gushyira mu bitaro bitandukanye abize kuvura indwara zo mu mutwe, asaba abantu gufatanya na leta mu guhangana n’iki kibazo binyuze mu kutaba akato no kubakira mu miryango n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter