Urwego rwo kwakira abantu n’ubukerarugendo ni rumwe mu zimaze gutera imbere mu Rwanda, ibi bigaragarira ku mafaranga rwinjiriza igihugu n’ibikorwa bizamurwa umunsi ku wundi.
Nubwo uru rwego ku bijyanye n’iterambere rwamaze kuzamuka ariko haracyari imbogamizi zitandukanye by’umwihariko ku barukoramo no ku rubyiruko rutariyumvisha ko aka ari akazi rushobora kwiyegurira.
Abahanga bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma urubyiruko rudafata aka kazi nk’ako kwiyegurira ari uko rutarasobanukirwa neza amahirwe arimo, dore ko benshi bakeka ko akazi kabamo ari ugutanga amafunguro muri hoteli na ‘restaurants’gusa kandi nako bakagafata nk’agaciriritse.
Nyamara uru ni urwego rurimo imirimo itandukanye ku bamaze kurusobanukirwa dore ko 10% by’abakozi ku Isi biganje mu mirimo ijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu.
Umukozi ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa muri The Retreat by Heaven, Nzabandora Laurent Marius, yabwiye KURA ko mu myaka yo hambere abantu bari bafite imyumvire y’uko abajya muri iki gice ari abananiwe amashuri.
Ati “Mu myaka yashize abantu bumvaga ko umuntu ugiye kwiga ibijyanye no kwakira abantu ari uwo ishuri ryananiye imibare n’indimi byananiye agiye nyine gukora akazi gaciriritse.”
Yakomeje avuga ko iyi ari imyumvire ishaje kuko mu gice cyo kwakira abantu harimo imirimo itandukanye abantu bashobora kwisangamo.
Ati “Mu by’ukuri ntabwo ariko bimeze kuko mu kwakira abantu ushobora kwikorera, ushobora kuba utembereza ba mukerarugendo, wakora mu iyamamazabikorwa, watanga serivisi, wajya mu bijyanye no guteka, gukora mu biro, kuyobora hoteli n’ibindi.”
Yakomeje ati “Ni ikintu kinini cyane kandi kiri mu bintu bigezweho muri iki gihe kuko abantu bamaze kumenya agaciro kabyo. Kera ntabwo Abanyafurika bari babizi. Ni ikintu kinini ntabwo watinya kuko kimwe cyanze ushobora gukora ikindi gusa nta n’impamvu yatuma byanga kuko ufite ubushake byose birashoboka.”
Mu 2008 nibwo Abanyamerika babiri Josh na Alissa Ruxin bashinze Heaven restaurant, yatangaga amafunguro mpuzamahanga ariko intego nyamukuru kwari ugutanga amasomo y’ubukerarugendo no kwakira abantu.
Kugeza ubu habarurwa urubyiruko rusaga 2 500 rwahawe amasomo atandukanye ajyanye no kwakira abantu. Nzabandora yemeza ko amasomo batanze yagize umusanzu atanga kandi biteguye no gukomeza kuyatanga.
Ati “Twebwe dushobora guhugura umuntu wese ufite ubushake akavamo umuntu ushoboye. Hari amahirwe bagera aho dukorera tubaha ibizami byo kuvuga umwanya waboneka tukabahamagara n’ubu turacyahugura abantu kandi bikagenda neza.”
Nzabandora umaze igihe akora mu kwakira abantu yavuze kandi ko kimwe mu by’ibanze ushaka kwinjira muri iki gice akwiye kwibandaho ari ukwihugura no kugira ubushake.
Ati “Muri uru ruganda ikintu cya mbere bisaba ni ubushake, iyo ubufite ufite n’icyo ushaka kugeraho byose birashoboka.”
“Twese twavuye kure bisaba wowe kuba ufite umuhate ushaka no kumenya, uvuga ngo mu myaka ibiri, itanu ndashaka kuba ngeze aha hantu ugafata umwanya ukiga wabona n’amahugurwa ukayakora, nta kidashoboka mu kwakira abantu.”
The Retreat by Heaven itanga amahugurwa muri iki gice, imaze kuba ubukombe mu kwakira abanyacyubahiro basura u Rwanda barimo Umwami w’Ubwongereza Charles III n’umugore we Camilla, Umuyobozi mukuru wa Facebook, Mark Elliot Zuckerberg, Wilmot Reed Hastings Jr wa Netflix, icyamamare muri sinema Winston Duke n’abandi.