Abantu benshi bagira amatsiko n’ibibazo byinshi bibaza ku kwezi kw’abagore n’igihe cy’imihango. Hari abibaza ngo ushobora gusama mu gihe uri mu mihango?
Mbere y’uko tujya muri byinshi reka tubanze dusobanukirwe n’ibijyanye n’ukwezi k’umugore. Muri rusange uku kwezi kumara iminsi 28 ariko hari n’abagira umwihirako ku buryo gushobora kuba hagati y’iminsi 21 kugeza 35.
Umunsi wa mbere ni uw’imihango imara hagati y’iminsi itatu n’irindwi, nyuma nibwo hajyaho igihe cy’uburumbuke ari nacyo gihe cy’ingenzi cyo gusama kibaho ku munsi wa 14, gusa ishobora guhinduka.
Mu gihe cy’uburumbuke intangangore irarekurwa ikava mu murerantanga ikajya mu miyoborantanga ariho itegerereza intangangabo. Iyi ntanga ishobora kumara hagati y’amasaha 12 na 24 ikiri nzima gusa hari ubwo yanamara n’iminsi itanu bisobanuye ko igihe cyawe cy’uburumbuke cyagutse.
Bigenda bite kugira ngo umuntu atwite ari mu mihango? Mu gihe tumaze gusobanukirwa n’iby’igenzi reka turebe uko bigenda ngo usame muri mu gihe cy’imihango.
Niba ugira ukwezi guto kuba hagati y’iminsi 21 na 24 bituma igihe cyawe cy’uburumbuke kimara iminsi mike nyuma y’imihango, iyo uhise ukora imibonano mpuzabitsina hari ubwo intanga ziba zikiri murerantanga byatuma usama.
Iyo ugira ukwezi guhindagurika biragoye ko ushobora kumenya igihe cy’uburumbuke, birashoboka ko mu kwezi ushobora kugira uburumbuke mbere cyangwa nyuma aribyo bituma intanga zishobora guhura ugasama mu gihe ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye mu gihe cy’imihango.
Hari igihe ibyo utekereza ko ari imihango bishobora kuba atariyo ari ukuva bitewe n’imihindagurikire y’uturemangingo kandi bishobora kuba uri mu gihe cyo gusama utari ubizi.
Reka tugaruke ku bihuha bijya bivugwa kuri iyi ngingo, ibya mbere bijya bikunda kuvugwa ni uko ushobora gutwita mu gihe ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye mu gihe uri mu mihango nk’uko tumaze kubibona hejuru ko bishoboka.
Icya kabiri bakunda kuvuga ni uko ngo amaraso yica intanga, si byo kuko intanga zishobora kubaho no mu gihe uri mu mihango.
Icya gatatu ni uko benshi bavuga ko mu gihe cy’imihango gukora imibonano mpuzabitsina nta kibazo ariko twabonye ko ushobora gusama usibye no gusama kandi gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bishobora kuguteza kwandura izindi ndwara.
Nk’uko twatangiye twibaza niba umuntu ashobora gusama ari mu gihe cy’imihango? Ntabwo bibaho buri gihe ariko bishobora kubaho, niyo mpamvu niba hari ugushidikanya ufite biba byiza gukoresha uburyo bukurinda gusama.
Iteka ujye uhora wibuka ko imibiri y’abantu itandukanye kandi ko ukwezi k’umugore guhindagurika, niba ufite gushidikanya biba byiza ko wavugisha ababizobereyemo bakagufasha, kandi biba byiza witaye ku kwezi kwawe utitaye ku mihango gusa.
Ikindi gihe nihagira umuntu ukubwira ko bidashoboka gutwita uri mu mihango, uzajye umubwira ko bishoboka ndetse umusangize bumwe mu bumenyi wungutse. Komeza ugire amatsiko ku buzima bw’imyororokere, wiyungure ubumenyi kandi ujye ushyira imbere imibereho yawe myiza.