Search
Close this search box.

Uko wahangana n’amagambo mabi y’abaguca intege mu bucuruzi

Sinzi niba udatinya uruvugo ariko amagambo mabi ni kimwe mu bisenya umurongo w’ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa bukagenda biguru ntege ku buryo bwasenyuka.

Nubwo kubyaza umusaruro ibitekerezo uhanga umurimo ari uburyo bwiza bwo kugera ku iterambere rirambye, ariko burya ntawe ushimisha bose ndetse nta n’ushimwa na bose.

Umucuruzi w’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mujyi wa Kigali, Rutayisire Justin, avuga ko yahanganye n’amagambo mabi yamuteraga gutakaza icyizere cy’ibikorwa bye.

Ati “Abarimo inshuti zanjye, bambwiraga ko ubucuruzi bwanjye buzahomba kubera nakoraga ibyo benshi bakora, mpanganye na benshi ku isoko. Naje kwitekerezaho nibuka ko natangiye gukora mbyiteguye neza mfite n’intego zifatika, niyemeza kongera imbaraga mu mikorere, umwihariko nagize mu bikorwa byanjye utuma benshi bangana, none niteje imbere”.

Umunyemari w’Umushinwa Jack Maa Yun niwe wigeze kuvuga amagambo akomeye agira ati “Ntugacike intege. Uyu munsi biragoye, ejo bizagora kurushaho, ariko umunsi uzakurikira ejo bizaba byiza cyane”.

Rimwe na rimwe abaguca intege bakagukomeje hari igihe bakwangiriza inzozi. Nk’uko bigarukwaho mu bushakashatsi butandukanye, kumva amagambo mabi kenshi byangiza ubuzima bwo mu mutwe bigatera indwara zibwibasira nk’agahinda gakabije, umuhangayiko n’izindi.

Kanzayire wihangiye umurimo wo gukora imbabura zigezweho mu Karere ka Musanze abigarukaho.

Ati “Nari nsoje ayisumbuye mbura akazi nyuma ariko nigira inama yo kwiga uko nakora imbabura zigezweho, gusa mpinduka iciro ry’imigani.  Kugeza ubu maze kubakira ababyeyi banjye ndetse nishyurira barumuna banjye ishuri.”

Kanzayire yavuze ko bamusekaga bavuga ko adakwiye gucuruza imbura yarize, ko atazabona umugabo, ko yakoze amahano, nyamara yikorera umushinga we abima amatwi.

Amagambo y’abantu burya adahinduye imigambi yawe ntaguce n’intege, ntiyahagarika n’iterambere ryawe. Abantu bavuga ibyo bashaka ndetse bagahuza n’ibyo babona.

Ese bigutwaye iki kubirengagiza ugakora bucece kugeza igihe intsinzi yawe izarangurura bakamwara?

Ndayisenga Fidele yavuze ko yataye ishuri akiri muto kubera ubuzima bw’umuryango bwari bushariye, kuko yahoraga atsindwa kubera kubaho nabi no gufata inshingano imburagihe.

Yasezeye ishuri nk’amahitamo yonyine yari asigaranye ajya guhiga ubuzima.

Ati “Nkiva mu ishuri data wacu yangiriye impuhwe ampa igishoro ngo nshinge iduka, ariko amagambo yamvuzweho yanteraga agahinda. Bamwe bati uwananiwe ishuri ntabwo yashobora ubucuruzi, abandi ngo bizananira nk’uko ishuri ryananiye, abandi bakavuga ko ubukene nakuriyemo ntaburenga ngo mbe umukire”

“Ni koko numvaga bavuga ukuri iyo nibukaga amateka yanjye. Rimwe naricaye ntekereza ku ngero zinyegereye z’ababaye abaherwe barakuriye mu bukene, nibuka inshuti zanjye zifite ubucuruzi bukomeye zitazi no kwandika, nibwira mu mutima ko nagerageza bikanga nashyizeho akanjye. Natangiye gutesha agaciro ibimvugwaho ntera imbere byihuse, nk’uko nari narapanze ibikorwa byanjye Imana iramfasha bigenda neza”.

Nk’uko byagarutsweho n’Ikigo cy’itangazamakuru Forbes, mu nkuru isobanura ibisabwa kugira ngo ubucuruzi bukomere, batangaje ko harimo ubushobozi bwo kubuyobora, ibikorwa bishingiye ku ngamba zifatika, igishoro gifatika, kumenya kugenzura umutungo n’ibindi.

Amagambo yose yakuvugwaho yaba meza cyangwa mabi, ntagakome mu nkokora umugambi wawe no kuzuza inshingano zawe, cyane cyane ubucuruzi. Uburyo bwo guhangana n’amagambo mabi buroroshye, ni ugukora cyane ukayirengagiza, ibikorwa bikivugira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter