Search
Close this search box.

Meya wa Rwamagana yeretse urubyiruko ahari amahirwe rwabyaza umusaruro mu 2025

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yageneye ubutumwa urubyiruko, arusaba ko umwaka wa 2025 wazarubera umwaka mwiza wo gukora rukiteza imbere ndetse anarurangira aho rwakura akazi muri aka Karere harimo icyanya cy’inganda n’icyanya gihingwamo indabo.

Ni mu butumwa uyu muyobozi yageneye urubyiruko mu kiganiro yagiranye na KURA. Uyu muyobozi yavuze ko umwaka wa 2025 ukwiriye kubera mwiza urubyiruko kuko ruri mu gihugu cyiza kandi rushyigikiwemo cyane.

Mbonyumuvunyi yagize ati “Nibakomere ku rugamba rwo kubaka igihugu, dukomeze dufatanye kandi bave mu bibarangaza kuko birahari cyane. Hari ibiyobyabwenge, ubwomanzi, inda zitateganyijwe n’ibindi byinshi, nibarebe ibyabateza imbere bikanateze imbere igihugu, bazagire umwaka mushya muhire urangwa n’ibikorwa utarangwa n’uburangare.”

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko hari amahirwe ari mu Karere ka Rwamagana urubyiruko rwakoresha muri uyu mwaka rukiteza imbere arimo ibishanga, icyanya cyahariwe inganda, icyanya gihingwamo indabo cya Bella Flower n’ahandi henshi.

Ati “Hari aho turi gukora imihanda, hari aho dufite icyanya cy’inganda kirimo akazi nk’abakora ubwubatsi, ubuyede n’abakeneye gukora muri izo nganda kuko nazo zikeneye abakozi, dufite ibishanga bya Leta bikeneye abishyira hamwe bagakora koperative tukabafasha kubaha imbuto n’ifumbire bagahinga bakiteza imbere. Ayo ni amwe mu mahirwe bakoresha neza muri uyu mwaka.”

Meya Mbonyumuvunyi kandi yasabye urubyiruko kwirinda ibintu byose byatuma rudatera imbere muri uyu mwaka wa 2025, arwibutsa ko rufite abayobozi barureberera kandi bifuza ko rwatera imbere.

Meya wa Rwamagana yeretse urubyiruko ahari amahirwe rwabyaza umusaruro mu 2025

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter