Umwaka utangirana imihigo n’ibyifuzo byinshi, ariko rimwe na rimwe ugatanga ibisubizo bitunguranye, bikaza bitandukanye n’ibyari byitezwe.
Nusesengura izina rwiyemezamirimo uzasangamo ijambo ‘kwiyemeza’. Iri ni ijambo rikomeye cyane rigaragaza gufata inshingano no guhitamo.
Buri mahitamo yose ukora, agushyira ku murongo wo gufata inshingano runaka, waba ubishaka cyangwa utabishaka, ni yo mpamvu muri iyi nkuru tugusobanurira, ibireba buri rwiyemezamirimo.
1. Igishoro si inyungu
Igishoro ni amafaranga akoreshwa mu bikorwa byitezweho inyungu, ariko hari ba rwiyemezamirimo bakirya bakifungira amayira.
Gukoresha amafaranga y’igishoro bisa no kuvuga ko utagikeneye kujyana ibicuruzwa byawe ku isoko.
Uzasanga umuntu yashoye inguzanyo yahawe na banki cyangwa ahandi, ariko akaganzwa n’amarangamutima, ayo mafaranga akayakoresha mu bindi.
Ubusanzwe mu bucuruzi, bizwi ko n’iyo wungutse ushobora kongera inyungu ku gishoro kugira ngo waguke mu bikorwa byawe, ariko kuko ibikemuzwa amafaranga bitabura, igihe ukeneye amafaranga ugakoresha ayo wungutse.
Ikizakwereka ko igishoro gihabanye n’inyungu, ni igihe ubucuruzi bwawe buzakena bugafunga imiryango, na ya nyungu ikabura.
Uruganda rwa Ample Hills Creamery ruherereye mu Mujyi wa Brooklyn muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rukora ibirimo ‘Ice cream’, rwahuye n’igihombo gikomeye muri Gicurasi 2020 bitewe n’impamvu zirimo kunanirwa gucunga umutungo warwo neza.
2. Igihe cyatakaye ntikigaruka
Igihe bacyita amafaranga, kucyangiza bikangana no kuyangiza.
Mu by’ukuri igihe ntigihagarara, wakora cyangwa ntukore gikomeza kugenda. Abacuruzi bamwe bagira uburangare mu mikorere, kwica amasaha yo kujya mu kazi, gutaha batinze, kwitabira ibikorwa bitinjiza bataye ubucuruzi n’ibindi.
Iyo wihaye intego mu gihe runaka, ukongeramo izindi gahunda utahaye igihe cyazo, zimwe ziburizwamo, ukazicuza gutakaza igihe.
Abangana na 12% ku Isi ni bo bakoresha igihe cyabo neza nk’uko bitangazwa na Timewatch, ikinyamakuru cy’inzobere zitanga amasomo ku ikoranabuhanga rya kinyamwuga.
Ba rwiyemezamirimo basabwa gutekereza mbere y’ibintu byose bakora bagahitamo ibifite inyungu, bahereye ku ntego bashyizeho mbere.
3. Kujyana n’igihe
Kimwe mu byagufasha kugendana n’ibigezweho ni ukumenya amakuru ku gihe. Amakuru ya mbere akenewe mu bucuruzi arimo ibicuruzwa bishya byaje ku isoko, impinduka mu biciro n’uburyo bw’ikoranabuhanga.
Buri wese mu bucuruzi asabwa kugira ingengo y’imari y’ubucuruzi bwe ndetse agaharanira gukora ibikorwa byamuzanira abakiliya.
Imyitwarire y’abacuruzi ni yo ibagenera inyungu bashobora kwinjiza cyangwa ingano y’igihombo bashobora kugira.