Ubuzima bwo mu mutwe ntibukiri ingingo yirengagizwa nk’uko byahoze kera, abantu basigaye bagaragaza uko biyumva, bakavuga ibibazo by’amarangamutima yabo, bakagana abaganga kabuhariwe, mu gihe abandi bakoresha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence).
Nubwo benshi basobanukirwa uko babwitaho, ntitwakwirengagiza ko abaganga basobanukiwe kuganiriza no gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bakiri mbarwa, no kubageraho bigafata igihe kinini, hatirengagijwe n’igiciro cy’ubu buvuzi kigonderwa na bake.
Nubwo bimeze bityo, ubwenge bw’ubukorano ‘Artificial Intelligence’ ni igisubizo kuri buri wese utakwigondera igiciro cy’ubuvuzi bukenewe ku buzima bwo mu mutwe. Kimwe mu bibazo abayishidikanyaho bibaza ni ikigira kiti “AI yaba igisubizo ku bakeneye ubwo buvuzi?”
Ubwiyongere bwa porogaramu za telefoni zifashishwa mu gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe, bwahinduye ubuzima bwa benshi hirya no hino ku Isi. Tuvuge nk’iyitwa BetterMe na Woebot zitanga ubujyanama n’inzira zo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bikoroha kurusha gukoresha uburyo bwa gakondo bwo kugana amavuriro.
Ibibazo wakwibaza ni ibi: Ni gute porogaramu nka Chatbot yasobanukirwa ibibazo mpura na byo? Ese yakumva amarangamutima yanjye? Ese igihe ndira yamenya kubana nanjye? Ubwenge bw’ubukorano bwigishijwe kugira impuhwe no kumenya kugenzura amarangamutima y’abantu bakoresha izi porogaramu.
Ubu buryo bukoreshwa ugaragaza ibyiyumviro byawe n’amarangamutima ufite, AI ikagufasha igendeye uko yakumvise, ikaguha inama wifuza zagufasha mu kibazo cyawe.
Ntizagufasha kurira cyangwa ngo zigusange aho wicaye imbonankubone nk’umuntu, ariko zikuganiriza mu buryo bwomora umutima.
Ni porogaramu zigishijwe gukoresha uburyo bwa Cognitive Behavioral Therapy (CBT), bufasha abantu guhindura imyumvire bahunga intekerezo mbi, bakigishwa guhangana n’ibibazo bahura na byo, ndetse ntibibahungabanye.
Urugero rwihuse, porogaramu ya BetterMe itanga ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe buzira umunaniro, gutuza no kugabanya agahinda gakabije.
Iyo muganira ikubaza ibibazo igamije kumva ibisubizo byawe, ibyo bikayiyobora kumenya uburyo bwiza yagufashamo no kumenya ibibazo ufite. Iyo wifuza kuyiganiriza ibyakubayeho mu munsi cyangwa ibibangamiye ubuzima bwawe ikumva neza yitonze, ikababarana nawe.
Indi porogaramu niWoebot ikuganiriza buri munsi, na yo ikagufasha kugarukana intekerezo nziza nyuma y’ibyo uri gucamo. Zimwe mu ntego nyamukuru z’iyi porogaramu ni ukukwigisha kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.
Kwisunga ubwenge bw’ubukorano wita ku buzima, ntibisimbura kugana abaganga bahugukiye ubu buvuzi, gusa byagufasha mu gihe bigoranye kubagana.
Ntitwahakana ko zidafite ubushobozi mu kumva abantu, ariko kandi ntizagereranywa n’abantu kandi ari bo bazikoze. Zishobora kumva amarangamutima yawe no kuguha inama zoroheje, ariko ntizishobora gutanga ibisubizo birambye.
Zagufasha kugabanya agahinda wifitemo, kwiyakira mu bibazo no kongera kwishima, ariko AI ntiyagera ku rugero rw’ubwenge bwa muntu, ahubwo ifite aho igarukira.
Imbogamizi iba mu kuzikoresha ni uko bisaba gutekereza cyane ku byo uzibwira, kuko ni ikoranbuhanga rigendera ku bibazo ufite, ni yo mpamvu wibeshye mu makuru uziha zishobora kukuroha. Ariko abantu batinya kugana abaganga ni inzira nziza yabafasha kwita ku buzima.
Ku iherezo ry’ibibazo wibazaga ku nzira wakoresha wita ku buzima bwo mu mutwe, ushobora no guhitamo AI ‘Artifial Intelligence’ cyangwa ubwenge bw’ubukorano nk’umujyanama wawe wa buri munsi.