Ku mpera za tariki ya 31 Ukuboza, saa Sita z’ijoro, abantu benshi baba bari maso biteguye kurasa umwaka, bitegura kwinjira mu mwaka mushya ari na ko bamwe barira ko batageze ku ntego, hafatwa n’ingamba nshya.
Uyu muco wasakaye henshi, aho uganira n’abantu benshi bakavuga ko umwaka urangiye batesheje imihigo ndetse ko bakoze amakosa menshi. Mu ntangiriro z’umwaka bamwe bahiga kwita ku buzima, gushinga ibikorwa byinjiza, kongera imari, kwiga byinshi mu myuga, imihigo ijyanye no kuba intungane ndetse n’ibindi byo mu buzima.
Kwiha intego mu ntangiriro z’umwaka bitanga icyizere gishya. Ariko twibaze tuti “Buri mwaka dusabwa gushyiraho intego? Ese bigerwaho? Cyangwa bihinduka umutwaro bikananirana? Fatanya nanjye gusobanura ibi bibazo.
Ntibikiri ibanga ko abantu babarirwa muri za miliyoni batakaza umurongo w’intego nshya bihaye kuruta umwanya basubiramo interuro yasakaye izwi nk’Umwaka mushya muhire”.
Ubushakashatsi bugaragaza ko mbere y’uko ukwezi kwa Mutarama kurangira, kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi baba baramaze kwibagirwa imihigo n’intego bahize kuzakora mu mwaka mushya.
Ibyo ntibyakoreshwa nk’urucantege kuko gushyiraho intego mu mwaka mushya bitegurira ubwonko gukora cyane no gutegura ahazaza. Ibyo twiyemeza byose byitwa byiza igihe biduha icyerekezo kizima.
Mu Rwanda, aho iterambere ry’ubukungu bw’igihugu n’ubw’umuntu ku giti cye biri ku isonga, ibyo wiyemeje bishobora gufasha mu kugena ibyo wakora. Uhereye ku gutangiza umushinga, kwita ku buzima no kwitabira ibikorwa by’imiryango, intangiriro z’umwaka ni inzira za benshi zo kuzirikana aho umuntu yavuye n’aho ashaka kugera.
Niyomugisha Chris, umusore w’Umunyarwanda watangiye umushinga w’ikoranabuhanga mu 2020, yagize ati “Nari mfite ibitekerezo byinshi, ariko sinari nzi aho ntangirira. Niyemeje gukora urubuga rwa murandasi, none ubu ndi kuyobora sosiyete y’ikoranabuhanga.”
Mu Rwanda, abiganjemo urubyiruko batangirana ingamba nshya n’intego zizagenderwaho mu mwaka nubwo abazigeraho baba mbarwa.
Ikibabaza cyane ni uko ibyo twiyemeje bishobora kuyonga nk’umunyu bikirengagizwa kugera ku mpera z’umwaka, twicuza kurangara no gutakaza igihe.
Uwitwa Uwase abigarukaho nk’ibyamubayeho. Ati “Umwaka ushize, niyemeje kwagura ubucuruzi bwo kudoda, ariko nta bushobozi cyangwa inkunga nari mfite byo kubigeraho. Byarangiye numva ntishimye.”
Iyi nkuru ya Uwase irasanzwe. Abantu benshi bahusha intego bitewe n’uko bishyiriyeho izidashoboka cyangwa izigoye kugeraho.
Kimwe mu bisubizo birambye by’iki kibazo, ni ugushyiraho intego zishoboka kandi zabanje gutekerezwaho.
Umuntu umwe yigeze kumbaza niba koko gushyiraho intego nshya byarindirizwa intangiriro z’umwaka, bintera kwibaza ku gisubizo kizima namuha.
Igihe cyose ushobora gushyiraho intego nshya ndetse zigaharanirwa kandi igihe zidashoboka zikaguranwa izishoboka.
Urugero rw’uburyo bwo kwiha intego ni ubu: Aho kwiyemeza ngo uzagira ubuzima bwiza mu minsi 365, imenyereze nibura gukora imyitozo iminota 15 ku munsi cyangwa wiyandikishe muri Gym ikwegereye.