Search
Close this search box.

Batunganya ibisigazwa by’ibihingwa bigakorwamo ifumbire yihariye

Rycicle Rwanda ni umushinga ufasha abahinzi binyuze mu gutunganya ibisigazwa by’ibihingwa, bikabyazwa ifumbire y’inkorano ivangwa n’iy’imborera mu kongera uburumbuke bw’ubutaka.

Uyu mushinga ukorana n’abahinzi, ufata ibisigazwa by’ibihingwa bitinda kubora bigatwikwa mu mwobo wacukuwe umeze nk’umutemeri, byamara kuba umukara bikazimishwa amazi. Ibyo ni byo barura bakabivanga n’ifumbire y’imborera. 

Ayo makara ava mu byo batwitse aba yoroshye, agakoreshwa avanzwe n’ifumbire y’imborera. Bibikwa mu butaka nibura amasaha 24 nyuma bikaba byakoreshwa mu mirima.

Iyo fumbire yakoranywe ubuhanga ishyirwa mu butaka bukoroha, ikagabanya gufatana kwabwo, ku buryo amazi abugiyemo ashobora kugumamo igihe kirekire.

Yongera kandi amahirwe y’uko umwuka waguma mu butaka, ibinyabuzima bibamo bituma bumera neza bikongererwa imbaraga, ndetse iyo fumbire ikarinda ikirere.

Uwase Carine na Ndayisaba Epimaque babarizwa mu itsinda ryatangije uyu mushinga, basobanura imikorere yawo nk’igisubizo kirwanya kwangirika kw’ikirere no gukemura ibibazo bigabanya umusaruro mu buhinzi.

Aba bombi baganiriye na KURA bavuga ku mbogamizi zabonetse mu kumenyekanisha umushinga wabo mu bahinzi.

Uwase Carine yagize ati “Bigitangira umushinga wacu ntibawumvaga neza ariko abahinzi twatangiranye bakaba barayikoresheje mu gihembwe cy’ihinga, umusaruro wabo wagiye wiyongera. Nk’ahantu hari ubutaka busharira, ubu bwatangiye kwera.”

Kugeza ubu bakorana n’abahinzi bagera ku 140 bo mu turere twa Ruhango na Ngoma.

Kwangirika k’ubutaka guhangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange, ni imwe mu mpamvu zabahaye igitekerezo cy’uyu mushinga. 

Uwase yongeyeho ati “Urabona ubutaka buri kwangirika n’ikirere kikangizwa n’imyuka yoherezwayo, bigatuma havuka ingaruka zibangamira abahinzi n’ubuzima bw’abantu.”

Abatangije uyu mushinga bavuze ko bafite inzozi zo kwaguka ku rwego mpuzamahanga nk’uko Uwase yakomeje abigarukaho.

Ati “Turifuza kugera ku rwego mpuzamahanga, ariko dusabwa nibura kuba twarakoranye n’abahinzi 1000”.

Imbogamizi bahanganye na zo zasobanuwe na Ndayisaba Epimaque wavuze ko bitaboroheye gutanga amahugurwa ku bahinzi kugira ngo basobanukirwe uburyo bwo gutunganya ibyo bisigazwa by’ibihingwa bibyara ifumbire ivangwa n’iy’imborera kuko abahinzi bakorana basabwa kuba bafite telefoni zigezweho.

Abahinzi bakorana na bo bifashisha ‘application’ yitwa ‘Plant Village’ ibafasha gutanga amakuru binyuze mu gufotora ibyo bakora, bakabereka bakabafasha.

Ndayisaba yakomeje agira ati “Bimwe mu bisigazwa twifashisha bitinda kubora birimo ibigorigori, ibishakashaka, cyangwa ibisigazwa byo mu mashyamba nk’ibibabi by’inturusu tukabitwika bikaduha amakara, tukabibika mu butaka mu buryo bwo kubika ‘Carbon’ mu butaka, kuko ishobora kubikwa mu butaka nibura imyaka 100.”

Yasobanuye ko impamvu batwika ibyo bisigazwa by’ibihingwa bifashishije umwobo bacukuye, ari mu rwego rwo kurinda ikirere.

Ati ‘Tuyitwikira ahantu hatari ‘Oxygène’ nyinshi twirinda ko Carbon yahura na yo bigakora Carbondioxide [imyuka yangiriza ikirere]. Dukora umwobo umeze nk’umutemeri cyangwa tugakoresha icyuma kimeze nk’umutemeri.”

Ndayisaba yavuze kandi ko bifuza ubushobozi buhagije mu gutanga umusanzu ufasha ubutaka bw’u Rwanda kurumbuka, ndetse n’amafaranga menshi bishyura abaturage batwitse ibisigazwa by’ibihingwa, kugira ngo bahabwe amakuru yagura umushinga wabo.

Uwase Carine na Ndayisaba Epimaque bakora mu mushinga wo gutungana ibisigazwa by’ibihingwa bikabyara ifumbire

Abahinzi batangiye kubona umusaruro binyuze mu gukoresha iyi fumbire y’inkorano ivangwa n’iy’imborera

Iyo bimaze gutwikwa bivangwa n’ifumbire y’imborera, nyuma bikabikwa mu butaka nibura amasaha 24 bikabona gukoreshwa

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter