Search
Close this search box.

Yashimishijwe no kubona igihangano cye iruhande rwa Perezida Kagame

Mugisha Olivier ni umusore washinze inzu y’imideli ‘Fav Palettes’ ikunzwe muri Kigali, yihangira umurimo wo kwambika Abanyarwanda n’abanyamahanga imyenda ikoranywe ubuhanga.

Gushinga inzu y’imideli ni igitekerezo cyamujemo atangira kwikorera imyenda ye yambara, ibyo biza guhura no kuba yaraminuje mu bya ‘Graphic Designer’, ni ko kwiha intego yo gutanga umusanzu mu kwambika abandi bose bifuza gusa neza.

Mu 2022, Mugisha yatekereje gukora kinyamwuga, yandikisha umushinga we, gusa amara umwaka adakora, yiga ku mikorere inoze azahagurukana. Yize aho yakura igishoro, aho yakorera hamuha abakiliya, abo bazakorana n’ibindi nkenerwa, maze ahagurukana ibakwe.

Mu kiganiro yagiranye na KURA, yavuze ko igishoro cye cyavuye ku mushahara yahembwaga, akajya yizigamira.

Yavuze ko yongeye kwihugura ku bijyanye n’imideli, arema umubano n’abazajya bamuha ibikoresho by’ibanze ariko yibanda no kukurema itsinda rizamufasha gukora mu mwihariko we.

Mu ntangiriro ntibyari byoroshye kuko batangiye gukora ari batatu. Kugeza ubu bamaze kuba abantu 10 barimo abakora bihoraho n’abakora igihe runaka bitewe n’ibikorwa bateguye.

Mugisha yagize ati “Natangiye nkora imyenda mike nkayishyira ku mbuga nkoranyambaga abantu bakabikunda kandi njye mbona ntacyo ndakora. Abo bantu ni bo banteye imbaraga zo gukomeza gukora.”

Mu mbamutima za Mugisha, yavuze ko hari abantu yagiye yambika bikamukora ku mutima barimo Umutoniwabo Cynthia wegukanye igihembo cya Hanga PictchFest 2023 yashyikirijwe na Perezida Paul Kagame.

Ati “Byaranshimishije kubona igihangano cyanjye iruhande rwa Perezida Kagame.”

Ni koko ubucuruzi ntibubura imbogamizi. Uyu musore yakoraga imyenda, ariko kuyitandukanya n’iy’abandi bikaba ikibazo. Yifuzaga ikimenyetso kiyitandukanya n’iy’ahandi, ahitamo kuyishushanyaho imyotso.

Yitegereje umuco w’Abanyafurika uburyo bagenda bicaho utuntu tumeze nk’imyotso, atangira kudushushanya ku myenda ye kuko yabonaga dusobanura byinshi ku muco nko kuvura indwara no kwita ku buzima, tumubera umwihariko.

Ati “Inama naha urubyiruko ni uko rugomba kwitinyuka. Niba ufite igitekerezo runaka ntugire ubwoba, ushake uburyo bwo kugishyira mu bikorwa ndetse ntucike intege ku nzozi zabo kuko nta kintu kidashoboka igihe hari ubushake.”

Gutinyuka ni byo byafashije Mugisha Olivier kwihangira umurimo ndetse ashinga inzu y’imideli ikunzwe mu Mujyi wa Kigali, abaho adateze amaboko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter