Umusizi Junior Rumaga uri mu bakunzwe mu Rwanda, yashinze itsinda yise ‘Ibyanzu’ rizamura ubuhanzi bw’abato, nyuma yo guhindurirwa ubuzima n’umwuga w’ubusizi.
Rumaga wa Nsekanabo avuka ku Musozi wa Rubona mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye, mu Kagari ka Nyakarekare. Yakuriye ku Musozi wa Gisanga mu Ruhango, ku bw’amatage umuryango we wimukira i Muhanga, mu gihe uwbo yari amaze guca akenge yerekeje iya kigali guhiga ubuzima.
Yakuriye mu muryango w’abahinzi n’aborozi, gusa ijisho ryo guhanga ryaramuhaga. Ntiyakuze asaba byinshi kuko nta bushobozi bwari buhari, ariko iby’ibanze byarabonekaga mu rugo.
Uyu musizi ntiyagannye amashuri ngo yigishwe gusiga ahubwo ni impano y’umuryango yamukurikiranye. Ibi abigarukaho avuga ko sekuru yakoraga ibikorwa bimwe na bimwe bigaragaza ubusizi.
Ubwo Rumaga wa Nsekanabo yinjiraga mu busizi yafashijwe n’umuryango we. Muri bo ntiyibagirwa sekuru wamufumbatizaga amafaranga mu gipfunsi akeneye nk’itike cyangwa ubushobozi bwo gukora ku bihangano bye, ndetse afashwa n’inshuti ye y’akadasohoka yitwa Bahati Innocent, yagize uruhare mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, ikamwerekera.
Umuhanga mu busizi Rumaga avuga ko nta mwihariko wihariye afite watumye akundwa, ahubwo ko yakoze ntawe yigana, Imana ikamutunga inkoni.
Ati “Ntabwo naje nshaka kuba ntuza. Ni na byo nkunze kuganira n’abo tujya inama bambwira ko bashaka kubikora. Nuza ushaka kuba Rumaga azakuvunira umuheto! Kuko arisobanukiwe byuzuye. Rero naje nta muntu nshaka kuba we.”
Yakomeje agira ati “Kuba njyewe ni wo wabaye umwihariko wanjye. Biragoye burya kuba wabindusha ibyo ndi byo! Wandusha ibyo uri byo, ukandusha ibindi, ariko nuza mu mfuruka cyangwa mu kuboko ndasaniramo nkuvunira umuheto, kuko ni ibintu nafatiye umwanya wo gutegura.”
Ni koko amaboko y’abakora arahirwa! Ubwo Rumaga yashyirwaga mu kanama nkemurampaka ka Art Rwanda Ubuhanzi, akaba n’umwe mu bazatoza abo bahanzi, yabaye nk’ufashe ibuye rimwe ryakwica inyoni ebyiri.
Impamvu ni uko yahoranye igitekerezo cyo gushinga itsinda ryitwa Ibyanzu rifasha abakiri bato, yahise afatirana amahirwe na bo abongera mu bo azatoza.
Ati “Mu itsinda ry’ibyanzu harimo abasore b’abahanga, harimo inkumi, dufitemo n’umwana uri munsi y’umwaka. Rero ni abahanga, bafite ikinyabupfura Nyarwanda.”
Imigani igana akariho. Baca umugani ngo umwana w’umuja akubitirwa amazi nyina yavomye, kandi ntawe umenya agaciro k’amazi nk’uzi imvune zayo!
Iyi migani yombi Rumaga ayifashisha mu gusobanura imvano yo gushinga itsinda rizamura ubuhanzi bw’abakiri bato.
Rumaga yakunze ubusizi kera ariko impamvu zimwe na zimwe zirimo ubushobozi buke ziba imbogamizi zo gutinda kubugaragaza.
Yavuze ko mu rugendo rw’ubusizi atigeze abona benshi bamuha amaboko, nyuma yo kubona aho amenera, akifuza kuba itara rya bagenzi be.
Ati “Navunitse kenshi kugira ngo nibura mvuge ngo ngeze kuri kimwe, bibiri mubona. Bivuze iki rero? Nagombaga gutekereza icyo namarira umuntu uri guca muri za nzira njyewe ntekereza ko narenze. Ntakindi kwari ukurema ishuri rifasha abo abana cyangwa undi muntu wese wifuza gukuza impano ye.”
Asobanura umusaruro ukomoka ku ‘Itsinda ry’Ibyanzu’, yavuze ko umusaruro wa mbere wabaye urubuga bahawe bakagaragaza impano zabo, icya kabiri bakabona ibiraka bibinjiriza umunsi ku wundi. Rumaga afasha uru rubyiruko guhura n’abifuza kubakoresha bikabinjiriza.
Rumaga yifuza kuzabona abantu batunzwe n’ubuhanzi nk’ubusizi. Yifuza kuzarema ikiragano cyakora ubuhanzi buhindura, ku buryo umuntu yavuga ati “nyuma yo kubona iki gihangano byagenze gutya, yangwa nahisemo kuba umuhanzi kuko byagenze gutya. Ubuhanzi buhindura, bujya inama, ubuhanzi bwubaka umuryango n’igihugu muri rusange.”
Ati “Nifuza ko abazankomokaho bazaterwa ishema no gutungwa n’ibintu uwabo akora. Nifuza ko nazabikora ku rwego bintunga koko”.
Rumaga asobanura ibyishimo bye nyuma yo kubaka izina mu mwuga we uca amarenga yo kumutunga.
Ati “Rumaga wa mbere y’ubusizi ntazibukwa, hazibukwa Rumaga wo mu busizi kuko ni we ijoro n’umunsi nkorera. Uyu munsi ubusizi bwampaye abantu. Nagize abantu nagize ibintu, ndetse no ku bushobozi byariyongereye”.
Uyu musizi afite ibihangano byinshi atabara, ibiri hanze bikaba bike kurusha ibiri mu ntekerezo.
Ati “Ibihangano mfite nanjye simbizi! Meze nk’inkoko iteteza. Iba ifite umura ugenda wiyongeraho akagi umunsi ku wundi. Ibihangano byanjye byagiye hanze biri hejuru ya 30, hiyongereye n’ibyo nkorana n’Ibyanzu, ndetse na album yitwa Era iherutse kujya hanze”.
Kugeza ubu Rumaga afite album ebyiri ziri hanze akaba ari gutunganya iya gatatu.
Avuga ko kimwe mu bikwiye gukorwa kugira ngo ubusizi butere imbere ndetse ntibusinzire, ari ugushyigikira impano zagaragaye.
Ati “Hari ukuntu umunyinya ukubita imbuto zikagwa hasi ukaba wazamuramo ingemwe zawo ariko hakazamukiramo ntirihonwa cyangwa inturusu. Urwo rubuto hari igihe rupfukiranya n’izindi zagaragaye. Ugasanga ubusizi baburyamishije ho umuziki arega, umuziki ukawumira. Ntibikabe rero. Nihashyigikirwa impano zabonetse ntacyaburuta.”
Rumaga wavuye kure akaba ageze kure mu kwiteza imbere, yakebuye urubyiruko.
Ati “Tujye twongera imbaraga mu byo dukora. Nasaba urubyiruko ko batasuzugura impano zabo. Niba unafite impano yo gutera urwenya, cyangwa impano yo kujya inama, ushake aho uyagurira, kuko igihugu gishingiye ku mpano z’urubyiruko burya kirakura”.
Uyu musore uri mu bakunzwe mu buhanzi Nyarwanda avuga ko yahuye na byinshi bimunyeganyeza ariko akabyereka ko yoze magari atananirwa magazi.