Ni koko ntiwahitamo ukubyara cyangwa se aho uvukira, ntiwahitamo umuturanyi cyangwa se umuvandimwe. Aho umuntu avukiye haba ari aho, ndetse agakura yiga gukunda buri umwe asanze. Gusa agahinda ni ukuvuka ku mubyeyi w’umusinzi, umwe buri wese yita umumanyura amazi.
Uretse kuba ukurana ikimwaro, binatuma utishimira ubwana bwawe, kuko usanga akenshi ufashe inshingano zitajyanye n’imyaka yawe. Aho kugira ngo umubyeyi wawe akwiteho, ukaba ari wowe umwitaho nawe ukeneye kwitabwaho. Ngibyo ibyabaye kuri Niyonteze Clémentine.
.
Niyonteze ni umukobwa w’imfura iwabo mu bana babiri, wakuze abona se atanywa inzoga ariko nyina azinywa akanasinda bikomeye. Mu gukura kwe, iwabo bari abatunzi ariko bigenda biyoyoka kubera ubusinzi bwa nyina.
Ati “Twari dufite ihene zigera muri 20. Ubwo papa yajya gushaka imibereho, mama aho gucyura ihene, akajya kunywa maze abajura bakajya biba ihene imwe imwe kugeza hasigaye nk’esheshatu maze barazigurisha.”
Si ibyo gusa kandi, kuko nyuma y’ubukene bwari buteye umuryango, se wa Niyonteze yatangiye kujya arakara cyane igihe nyina yasinze maze akamukubita kakahava.
Ati “Ubwo ngize imyaka umunani, mama yarasinze maze papa aramukubita amuvuna igufa, bahita bahana gatanya.”
Iyi gatanya ntiyigeze ibera nziza Niyonteze na musaza we kuko kubera ko bari bakiri bato bakomeje kubana na nyina maze se aba ariwe ugenda ndetse aza no gushaka undi mugore.
Ubukene bwarabugarije bikomeye, kugeza ubwo yatsinze ikizamini gisoza amashuri abanza ari uwa mbere aho yigaga akabura amafaranga amujyana aho yatsindiye maze bikarangira agiye kwiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.
Niyonteze ubu wiga mu mwaka wa kane wa Kaminuza y’u RWanda, ishami ry’ubwubatsi (Civil Engineering construction) avuga ko urugendo rwe rw’ishuri rwari rwuzuyemo ibizazane ariko kubera icyiciro cy’ubudehe barimo Leta ikajya ibafasha ikabishyurira.
Kuba umuhanga byamugiriye akamaro kuko ubwo yari mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, afashijwe n’umuyobozi w’ikigo yigagaho, yasabye kwiga muri Fawe Girls School arabyemererwa ndetse MasterCard Foundation yemera kujya imwishyurira kuva ubwo kugeza n’ubu.
Uyu mukobwa yemeza ko kuba nyina yari umusinzi hari ingaruka nyinshi cyane byamugizeho ari mu buryo bw’imitekerereze ndetse no kubaho muri rusange.
Ati “Kuba mama yaranywaga inzoga, ingaruka za mbere byangizeho ni ukutabana n’ababyeyi bombi.” Akomeza avuga ko byamuviriyemo kujya yiga aba mu kigo kandi aho yiga hegeranye n’iwabo.
Iyo asubije amaso inyuma, abona ko ubusinzi bwa nyina bwamushegeshe cyane by’umwihariko ubwo yari ageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza kuko abaturanyi bahoraga bamuhamagara iyo nyina yabaga yasinze.
Ati “Ndi mu wa kabiri muri kaminuza byangizeho ingaruka zikomeye cyane kuko hari igihe bampamagaraga nka saa cyenda z’ijoro ngo mama wawe yarwanye, yaguye mu mukingo, ibintu nk’ibyo, rero bikankomerera cyane.”
Niyonteze avuga ko ubuzima bwatangiye guhinduka ubwo MasterCard yemeraga kumufasha kuvuza nyina maze akava mu nzoga, ubwo bagatangira kumuhuza n’abaganga batandukanye.
Mu rugendo rw’uyu mubyeyi rwo gukira ntibyari byoroshye kuko wasangaga bamuhaye umuti agomba kunywa ariko akawunywa atanyweye inzoga bikarangira nazo azinyweye maze imiti ikamugiraho ingaruka mbi.
Imiti imaze kwanga, bamujyanye mu bafashamyumvire batandukanye, bakajya bamuganiriza ndetse bamufasha kuva ku nzoga.
Niyonteze avuga ko kubera ubusinzi bwa nyina, ibijyanye no gukundana yari yarabiteye utwatsi kuko yari afite ipfunwe ryo kuzakundana n’umusore maze agasanga nyina ari kazizi nk’uko rimwe na rimwe bamwitaga.
Ati “Njyewe ibintu byo gukundana, nari narabishyize ku ruhande nkumva ko nta marangamutima akunda ngira kuko nabaga mfite iryo pfunwe ryabaga rinkurura kugira ngo ntabijyamo.”
“Mama akinywa inzoga, nta muhungu wigeze agera mu rugo cyangwa se ngo njyewe numve natumira umuntu ngo aze mu rugo. Kuko nabaga mbizi ko igihe cyose twagenda dushobora gusanga yasinze.”
Ubu uyu ni umwaka wa kabiri uyu mubyeyi aretse inzoga. Niyonteze avuga ko abona impinduka nyinshi cyane kuko ubu nyina asigaye ari umuntu bicara bakajya inama, bakizigama amafaranga ndetse bakanatekereza ku iterambere ry’umuryango bombi bari kumwe.
Avuga ko uretse ibibazo inzoga zigira ku bazinywa, zinagira ingaruka ku bo bazinywera iruhande cyane cyane umubyeyi usindira iruhande rw’abana be. Agira inama urubyiruko ko igihe rubwiwe ko inzoga ari iz’abato rudakwiye kubikerensa.
Yemeza ko inzoga nta cyiza cyazo kuko iyo uzinyweye urimo wiyibagiza ibibazo, bidakuraho ko ubifite kuko iyo zigushizemo, ibibazo usanga ntaho byagiye. Ahubwo inzoga zikuvidura ikofi maze ugasanga ntacyo usigaranye.
Kubera ibyamubayeho, yafashe umwanzuro wo kutazigera asoma ku inzoga habe na rimwe, ndetse we na bagenzi be bishyize hamwe batangira kujya bahimba imivugo bashishikariza abantu kuva ku nzoga.
Ubu imishinga afite ni ugukomeza amasomo ye maze akazaba umuhanga mu bwubatsi, kugira ikigo cye cy’ishoramari, ndetse no kugira umuryango utegamiye kuri Leta ufasha abana bagize ibikomere byo gukura nta babyeyi bose babana nabo kubera gatanya.