Filime zimaze kwigarurira abantu benshi ndetse kuri ubu bazimaraho igihe kirekire bazireba, bamwe bakabikora baruhuka, bishimisha ariko hakaba n’ababivomamo amasomo yabafasha mu buzima bwabo.
Mu kwandika no gukina filime, ababigiramo uruhare bisanisha n’ubuzima abantu babamo umunsi ku wundi, ku buryo nigera hanze, izagira isomo itanga ku bazayireba.
Nko mu 2015, hasohotse Filime “Inside Out” yibanda ku marangamutima atandukanye abantu bagira. Iyi filime ikozwe mu buryo bwa ‘cartoon’, yatunganyijwe na Jonas Rivera, mu gihe yayobowe na Pete Docter.
Iyi filime igaragaza ingorane z’umukobwa Riley uba wimukiye mu mujyi mushya maze ikerekana uko abasha guhangana n’amarangamutima ye atandukanye harimo kwishima, kubabara, ubwoba n’ayandi.
Isomo rikomeye cyane iyi filime yigisha ni uko abantu badakwiye kugira amarangamutima birengagiza cyangwa se ngo bayime umwanya.
No kuri Riley ni ko byagenze kuko yagerageje guhangana n’amarangamutima ye mu buzima bushya, umuryango we wari werekejemo nyuma yo kwimuka.
Filime “Inside Out” yerekana ko amarangamutima y’agahinda ari ingenzi kandi ko adakwiye kwirengagizwa kuko ari yo yafashije Riley gufungukira ababyeyi be maze akababwira ibibazo afite bigatuma bashaka ibisubizo ndetse n’umuryango wabo ukarushaho guhuza.
Ibi byigisha ko kumenya no kwerekana ibyiyumvo ufite ari byiza ku buzima bw’amarangamutima yawe.
Irindi somo rikomeye riboneka muri iyi filime ni ukwakira amarangamutima ku bintu bimwe na bimwe bigoye gusobanura.
Bitewe n’uruvange rw’amarangamutima uyu mukobwa yabaga afite, hari igihe abamureba bamubonaga mu isura zitandukanye, ha handi ushobora kuba wishimye ariko n’umubabaro uri bugufi cyane.
Ku muntu ureba filime bimwigisha ko akwiye kwakira amarangamutima agoye kuko ari ibintu bisanzwe kandi bibaho mu buzima bwa muntu.
Iyi filime kandi igaragaza ko ibyo twibuka bigira uruhare mu kugena abo turi bo. Ibyatubabaje mu buzima n’ibyo twishimiye bigira uruhare mu mico yacu n’uko twitwara mu bandi.
Hari ibirwa byitwa iby’imiterere muri filime. Iyo rero bisenyutse, bituma amarangamutima ya Riley ahungabana maze agatangira kwitwara bitandukanye n’uko asanzwe. Ibi bigaragaza ko amarangamutima yacu agira akamaro kanini mu gutuma tuba abo turi bo.
Byongeye kandi iyi filime igira icyo ivuga ku buzima bwo mu mutwe. Imvururu n’akajagari mu marangamutima ya Riley bifatwa nk’ikimenyentso cyo kwiheba cyangwa se guhangayika.
Ibyo yerekana mu buryo buteye impuhwe bituma abayireba bumva ko bakwiye guhana umwanya wo kuganira ndetse bagashyira hamwe mu gihe hagize ugira ikibazo cyo mu mutwe nk’ihungabana cyangwa ibindi kugira ngo bishakirwe umuti.
Muri make, Filime “Inside Out” igamije gushimisha abayireba no kubahugura ku buzima bwo mu mutwe. Yigisha abayireba akamaro ko kwakira buri marangamutima yose, guhangana n’ibyiyumvo bigoye, akamaro ko kwibuka n’uruhare bigira mu bantu ndetse n’akamaro k’ubuzima bwo mu mutwe no kurushaho kububungabunga.
Iyi filime yagenewe abantu bo mu byiciro bitandukanye hatitawe ku myaka ndetse irimo inyigisho zabera buri wese ingirakamaro mu buzima bwe.