Ubushakashatsi bw’Ikigo cya Amerika cyita ku Buvuzi (National Institutes of Health: NIH) bwagaragaje ko ubuzima bwa benshi bukomeza kwangirika kubera imbuga nkoranyambaga, umuhangayiko ukabije ukaza imbere mu ngaruka.
Mu bakoreweho ubushakashatsi, 48,3% bagize ibibazo by’agahinda gakabije, 22, 6% bagira umuhangayiko ukabije kubera gutinda kuri izi mbuga.
Imbuga nkoranyambaga nka Facebook, YouTube, TikTok, Instagram na X/Twitter zikomeje gukurura amaso y’abatuye Isi aho kimwe cya kabiri nibura bakoresha urubuga rumwe muri zo.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bagore 385 bo muri Arabie Saoudite bwagaragaje ko abatanga ibitekerezo rusange nka ‘Like’ cyangwa ‘Comment’ bishyirwa ku mashusho n’amakuru runaka yavuzwe, bari mu bagira umuhangayiko ukabije.
Hari bamwe bafata imbuga nkoranyambaga nk’ahantu ho gushakira inshuti magara, umuryango n’abafatanyabikorwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko hakabaho n’abarema abanzi cyangwa bakahakura uburwayi.
Amashusho azishyirwaho atangwaho ibitekerezo bibi, na byo bikangiriza ba nyirazo, umubabaro ukabajyana mu bikorwa by’ihangana.
Mu bushakashatsi bwakozwe ku bagore 339, abenshi basanganywe umuco wo kugereranya ubuzima bwabo n’ubw’abandi babona ku mbuga nkoranyambaga, bakifuza kwigaragaza biyerekana ko ari bo barenze.
Ibi bitugarura ku bushakashatsi bwakozwe ku bagore 58 bakoresha urubuga rwa Facebook kenshi, bari bafite ibyiyumviro bibi ku mubiri wabo kurusha abatazikoresha.
Ukuri kwambaye ubusa ni uko benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagerageza kwigaragaza uko batari bagamije gukurura icyizere n’urukundo rw’inshuti nshya cyangwa imiryango, ibyo bikabatera guhora bashaka ibitekerezo bishya byo kwitwa ibitangaza.
Imwe mu nama nzima itangwa ku bakoresha imbuga nkoranyambaga ni ukureba impamvu y’ikoreshwa ryazo ndetse bakarema ubucuti n’abantu bakenewe mu iterambere, zigakoreshwa mu kuzamura iterambere aho kwigereranya n’abazibaho.
One Response
The research is helpful