Search
Close this search box.

Kugaruka mu Rwanda asize akazi keza i Burayi n’inama ku rubyiruko- Guverineri wa BNR twaganiriye

Hakuziyaremye Munyana Soraya uherutse kugirwa Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), yavuze ko kwiga ibijyanye n’Imari i Burayi mu myaka ya za 90 byamugoye ariko nyuma aza kuhabona akazi keza mu bigo by’imari bikomeye kugeza yiyemeje kuza guha umusanzu we igihugu ndetse aha inama urubyiruko rugorwa no kwizigama hamwe n’urushaka gushora imari.

Hakuziyaremye Soraya ni Umunyarwandakazi wavukiye i Bruxelles mu Bubiligi.

Mu kiganiro na KURA, yavuze ko yize ibijyanye n’Imari bitewe n’uko Se yari umunyamategeko, Nyina akaba umuganga, bituma mu muryango abona ibijyanye n’Imari nta we ubufiteho ubumenyi, yiyemeza kuba ari byo yiga mu rwego kunguka ubwo bumenyi bushya.

Amashuri ye mu bijyanye n’Imari yayigiye mu Bubiligi aho yavukiye ariko avuga ko bitari byoroshye ku bwo gukomera kw’amasomo ubwabyo ariko no kuhiga uri umwirabura mu myaka ya za 90.

Ati “Yari amashuri ya kaminuza twigaga imyaka itanu kandi twatangiye mu mwaka wa mbere turi 700 ariko twageze mu wa kabiri turi mu 140. Baducaga intege muri biriya bihugu by’i Burayi, mu myaka ya 1996/7, bati ‘abandi baravamo wowe w’umwirabura ugakomeza gushaka kuhiga […]’. Hari n’abarimu bari bafite ukuntu batemera cyane abirabura ariko icyo gihe wagombaga kwerekana ko ushoboye.”

Yavuze ko gukura ari umwana ukunda ishuri byatumye yiga aharanira kugira amanota meza kugira ngo ba barimu batakundaga abirabura babure aho bamutegera.

Kuba umwirabura byagize n’ingaruka mu kubona akazi kwe kuko yamaze amezi atandatu atarakabona kandi abandi bazungu biganye barakabonye, ariko aza gushakira ahatandukanye i Burayi birangira mu Ukuboza 2000 atangiye gukora mu kigo cy’imari.

Nyuma yo kubona akazi, avuga ko urugendo rwakurikiyeho rwo rwabaye rwiza kuko yakoze mu bigo by’imari bitandukanye mu Burayi harimo n’ibiri mpuzamahanga, aragenda agira uburambe bwagutse.

Muri urwo rugendo ariko ashimangira ko kumenya indimi biri mu byamubereye intwaro ikomeye cyane.

Ati “Nari mfite umuhate wo kuvuga indimi kuko nabonaga ari ikintu cyampa amahirwe kurusha abandi. Naravuze nti nubwo ndi mu Bubiligi nshobora kwaka akazi i Paris bavuga Igifaransa ariko ndi bwerekane n’Icyongereza kandi abenshi ndabarusha. Nko muri Iceland nagiye kwakayo akazi kubera Icyongereza. Nizeraga ko ubwo bushobozi mfite hari aho buzagira aho bungeza.”

Uko yikuye mu kazi keza i Burayi akagaruka mu Rwanda

Hakuziyaremye yavuze ko urugendo rwe mu bijyanye n’Imari rwari rukomeje kugenda neza mu Burayi ariko aza kugira inyota yo gushaka kugira icyo akorera u Rwanda.

Ati “Nko mu 2009 cyangwa 2010 twatangiye kujya duhura nk’Abanyarwanda bakiri bato bari baratangiye akazi baba mu Burayi. Twaribazaga tuti twakora iki cyagirira akamaro igihugu, dutangira kujya tureba gahunda zacyo tunagisura kenshi, turavuga tuti aho tugeze hari byinshi twakorera u Rwanda. Mu 2012 naraje mbanza gukora muri MINAFET, mpakora imyaka ibiri bimpa n’ishusho y’u Rwanda rwose.”

Kwizigamira ni umuco umuntu akwiye kugira akiri muto

Muri iki kiganiro na KURA, Hakuziyaremye Soraya yavuze ko abakiri bato bakwiye kumenya kwizigamira kuko ari ingenzi.

Ati “Hari bantu bavuga bati ‘ngewe nzatangira kwizigamira nimara kugira miliyoni cyangwa miliyoni 10 Frw’. Ugomba kwizigamira ugifite amafaranga make ukavuga uti ‘20% arajya aha’ kandi ukagira ingengo y’imari. Ni ibintu ugomba kwiga utitiye ku byo winjiza, ugatangira kare kuko si ibintu uziga ukuze.”

Urubyiruko rukwiye kwihangiramo imirimo

Hakuziyaremye yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’iterambere mu nzego nyinshi, harimo ibyo gukora ariko ko ari ngombwa ko urubyiruko rwita ku byo rwumva kurusha ibindi.

Ati “Mu Rwanda inzego zose ziracyiyukaba haba mu buhinzi, inganda, ubucuruzi n’ikoranabuhanga hose harimo amahirwe. Ariko ni ukubanza kureba ubushobozi wowe ufite ubwo ari bwo. Hari nk’ushobora kubona mu mabuye y’agaciro ari ho hari amafaranga menshi ashingiye ku mubare w’ayoherezwa hanze ariko se ibyo arabyumva kandi afite ubushobozi?”

Aha yongeyeho ko urubyiruko rugomba kongera udushya mu byo rukora no kongeramo ikorabuhanga aho nko mu by’imari bijyana n’ikoranabuhanga, mu Rwanda na ho harimo amahirwe menshi ndetse rukibuka kugira imyitwarire ihwitse mu byo rukora byose. 

Yarusabye kandi kutibagirwa kubyaza umusaruro amahirwe rufite yo kubona ikoranabuhanga rirworohereza kubona ubumenyi rwakenera ndetse n’ayo Leta y’u Rwanda yarugeneye mu guhanga umurimo no kujya mu nzego zifata ibyemezo.

Yavuze ko mu buzima bwe bimwe mu byamufashije ari ukwiga cyane, kugira intego ndetse no kwirinda ikigare kuko yabonaga urubyiruko rukunze ubuzima bworoshye ariko bishobora gutuma arangara ntategure neza ahazaza he bikazatuma hagenda nabi.

Kurikira ikiganiro twagiranye na Hakuziyaremye Soraya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter