Kumva amajwi runaka nk’umuziki byakoreshwaga nk’ubuvuzi gakondo bw’amarangamutima, indwara zimwe zakwangiza ubuzima bwo mu mutwe zikagabanuka.
Mu myaka ya kera, Abagereki, Abanya-Misiri ndetse n’Abahinde bagiraga umuco wo kwivuza hakoreshejwe umuziki mu rwego rwo gusana amarangamutima yangiritse.
‘Sound Bath’ ni uburyo bwakoreshwaga bwo kwegeranya ibikoresho bimeze nk’amasahani y’ibyuma, utugoma n’uturishyo duto twabigenewe bakomanga ibyo bikoresho mu buryo butuje, uwo muziki ukavura umurwayi.
Mu gihe cyo gukoresha uburyo bwa ‘sound bath’, umurwayi akenshi yabaga ahumirije yumva ayo majwi, ahumeka gahoro gahoro, akagerageza gutekereza neza no kwiyibagiza ibimugoye, uwo muziki ukamukiza ibikomere by’amarangamutima.
Ubushakashatsi bwerekana ko umuziki ugira ingaruka ku mikorere myiza y’ubwonko n’umuvuduko w’amaraso, ugasigasira ubudahangarwa bw’umubiri, ukongera impamvu zo kwishima.
Bivugwa ko kumva umuziki bigufasha guhangana n’indwara zirimo umujagararo ukabije n’agahinda, kuringaniza umuvuduko w’amaraso no kunoza imikorere y’umutima, gukangura ubwonko bukibuka neza no kubona ibitotsi.
Kuvurwa hakoreshwejwe amajwi ntibigarukira ku kumva gusa, ahubwo bijyana no kugarura ibyishimo n’akanyamuneza byatwawe n’ibibazo ucamo cyangwa uburwayi runaka.
Ubushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru cya Journal of Evidence-Based Complementary & Alternative Medicine, bwagaragaje ko abantu bakoreshaga ubu buryo bwo kwivura hakoreshejwe umuziki utuje bagabanyaga agahinda gakabije byihuse n’impinduka zikagaragara.
Mu buzima bw’ibitotsi, ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Toronto bwerekanye ko kumva umuziki utuje mbere yo kuryama bitera gusinzira neza.
Niba udakunda umuziki cyangwa amajwi avugira iruhande rwawe, ariko ushobora kuba uzi bamwe badatana n’ibikoresho byumvikanisha amajwi nka radiyo, televiziyo, inanga, gitari n’ibindi byifashishwa bacuranga.
Imbaraga z’umuziki zashimangiwe n’ibyamamare byakunzwe mu buhanzi.
Uwari umwe mu baririmbyi b’injyana ya Reggae, Bob Marley, yavuze ko umuntu ukunda umuziki adakunze kugira uburibwe naho umuhanzikazi Lady Gaga yashimangiye ko wamukijije indwara ya PTSD igaragaza ihungabana.
Ubuhamya bw’Umunyamerika Adele buvuga ko umuziki wamubereye inzira yo guhangana n’ibibazo ahura na byo mu buzima, gusa Demi Lovato avuga ko umuziki wamwomoye ibikomere by’umutima, ariko kandi Paul McCartney we, yemeza ko igihe cyo kuryama cyangwa aruhutse, abifashwamo n’umuziki.
Umuziki ni ubuvuzi bwizewe bworoheye buri wese, ibi wabisobanurirwa cyane n’abahanga mu buvuzi. Igihe wivurisha umuziki usabwa gutekereza ibyiza, wiyumvisha ko kwishakamo ibyishimo bishoboka, unatekereza ko ubuzima bugira ibyabwo, muri make ukiga kwiyakira, ibintu byose ntibikumaremo umunezero.
Igihe wumva uburyo wiyumva bwahindutse cyangwa wagiye mu bihe bibi, umuziki utuje cyangwa n’ubundi bwoko bwawo bitewe n’ibikunyura, ni uburyo bworoshye bwagufasha kugarukana ibyishimo watakaje.
