Search
Close this search box.

Na we wabishobora- Mutabazi watejwe imbere no guhinga urusenda

Mutabazi Enock ni umusore w’imyaka 29 uhinga urusenda na ‘poivre’ mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gahengeri. Byamufashije gutera imbere ndetse akaba asaba n’urundi rubyiruko gukora ubuhinzi kuko burimo amahirwe menshi y’iterambere.

Ni ubuhinzi yatangiye gukora mu 2022, aho abukorera mu Murenge wa Gahengeri mu Kagari ka Kagezi. Ni nyuma yo kuva kwiga mu gihugu cya Israel akabona uburyo ubuhinzi buri mu bintu yakora bikamuteza imbere.

Mu kiganiro na KURA, uyu musore yavuze ko yatangiye ahinga muri Greenhouse atangirira kuri ‘poivre’ ndetse aranunguka cyane aho yatewe inkunga n’umushinga SAIP. Iyo Greenhouse yahawe ngo niyo yamufashije mu kubona umusaruro mwinshi kuko wikubye inshuro esheshatu.

Ati “Nyuma rero nahise nkodesha ubutaka bwa hegitari ebyiri mpingaho urusenda, ubu natangiye kunguka buri cyumweru mbona toni esheshatu z’urusenda kuri izo hegitari ebyiri. Nashoye miliyoni 15 Frw nkodesha ubutaka, ngura imbuto nanishyura abahinzi ariko ubu zamaze kugaruka.’’

Mutabazi avuga ko iterambere ryose agezeho kuri ubu arikesha SAIP kuko ariyo yamuhaye amahugurwa yo guhinga muri Greenhouse nyuma yo kujya muri Israel akabona uburyo ubuhinzi bwaho bwateye imbere

Ati “Kuba nari nsanzwe ndi umugoronome nkangira amahirwe nkajya muri Israel nanjye byaramfashije hiyongeraho amahugurwa nahawe na SAIP bituma niteza imbere.’’

Mutabazi avuga ko gukodesha ubutaka, kugura imirama no guhemba abakozi ari byo yashoyemo miliyoni 15 Frw mu guhinga urusenda, ariko ko kuri ubu ari kwishimira iterambere agezeho kuko yatangiye kubona inyungu.

Mutabazi yavuze ko imbogamizi ziba mu buhinzi bw’urusenda ari uko amasoko ahora ahindagurika, uyu munsi ngo bakabagurira ku giciro cyiza, ejo bakabagurira ku giciro kibi. Yavuze ko ikindi kibazo bafite ari uko mu kuhira bakoresha lisansi bigatuma bibahenda cyane.

Mutabazi yasabye urubyiruko kwikuramo imyumvire y’uko ubuhinzi butagufasha kugera ku iterambere, avuga ko ari umwuga mwiza.

Ati “Inama naha urubyiruko rwifuza guhinga babijyemo rwose kuko iyo uhinze igihe cyiza urunguka. Ababishaka baze dukore niteguye kubagira inama bakikorera kuko ubonera amafaranga igihe ushatse utarindiriye gutegereza umushahara.’’

Uyu musore avuga ko kuri hegitari imwe ihinzeho urusenda ushobora kubona toni hagati ya 20 na 25 kandi ko ushobora kunguka nibura inyungu ya miliyoni zirenga 10 Frw.

Mutabazi yatejwe imbere no guhinga urusenda

Mutabazi yatanze akazi no ku bandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter