Search
Close this search box.

Inkuru ya Ngabo, umusore muto wihebeye kumenyekanisha Bigogwe

Hashize igihe gito Visit Bigogwe itangiye kumvikana mu matwi ya benshi nk’umushinga ugamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nka n’ibindi byiza nyaburanga bibarizwa muri aka gace gaherereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Visit Bigogwe ni umushinga watangijwe n’umusore witwa Ngabo Karegeya ukomoka mu Bigogwe. Ugamije gushishikariza abanyamahanga n’Abanyarwanda gusura aka gace kugira ngo bamenye byinshi ku bukerarugendo bushingiye ku nka n’umuco.

Abasura Bigogwe bigishwa umuco Nyarwanda cyane cyane ushingiye ku nka nko gukama, kuragira, gucunda, kuvugira inka na ntibavuga bavuga ku nka n’ibisabo.”

Abantu basuye aka gace kandi bashimishwa n’ubwiza n’imiterere yako cyane cyane ubw’inzuri za Gishwati.

Kuva uyu mushinga watangira umaze gusurwa n’abakomoka mu bihugu nk’u Budage, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza ndetse n’Abanyarwanda b’imbere mu gihugu.

Ngabo Karegeya avuga ko gukunda ku ivuko rye ari byo byatumye atangiza uyu mushinga.

Ati “Kuva kera nakundaga ukuntu mu Bigogwe hasa kuko narahakuriye ndeba ziriya nzuri zaho ariko nkumva sinzi ukuntu hakorerwa ubukerarugendo kuko ntabwo nari nzi uko aho bukorerwa haba hasa. Nyuma ntangiye kugenda nkabona aho abandi basura nza kubona ko n’iwacu hasurwa.”

Yakomeje avuga mu byatumye abafata icyemezo cyo gutangiza Visit Bigogwe ariko uko abantu benshi batazi umuco ushingiye ku nka.

Ati “Nyuma natangiye kujya mpura n’abantu batazi kuvuga neza Ikinyarwanda n’ibijyanye n’inka, ukumva umwana utazi ko inka ikamwa n’uko bikorwa. Ikindi nabonaga abakora ubukerarugendo basura ahantu hari ibintu bisanzwe bitaruta iby’iwacu.”

Kubera kubura ubushobozi bwo gukora uyu mushinga neza, Ngabo yavuze ko yatangiye akora ibintu bito bishoboka ubundi akabimenyekanisha abinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter.

Ati “Nigiriye inama yo gukoresha imbuga nkoranyambaga nkajya mbyerekana ariko ntabwo byari mu buryo bw’ubukerarugendo, numvaga ari uburyo bwo kubwira abantu ngo basure Bigogwe no kubwira Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ngo rube rwahaza ba mukerarugendo ndetse ihazana ba mukerarugendo inahashyire ibikorwaremezo.”

Nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ngabo yahisemo kwiyegurira uyu mushinga wa Visit Bigogwe kuko yabonaga umaze gukundwa kandi abantu benshi basigaye bifuza gusura aka gace.

Uyu musore yemeza ko iyo ajya gushaka akandi kazi byari gutuma iki gitekerezo yatangije gisubira inyuma.

Nyuma y’imyaka mike uyu mushinga wa Visit Bigogwe utangijwe, Ngabo avuga ko aka gace kagenda karushaho gusurwa cyane, ku buryo iyo byagenze neza ashobora kubona abantu 20 mu cyumweru.

Ati “Abantu 20 ushobora kubabona mu kwezi cyangwa ukababona mu cyumweru kimwe bitewe n’amatsinda y’abantu bifuje kudusura cyangwa abaje ku giti cyabo.”

Ngabo avuga ko abamaze gusura Bigogwe bashimishwa n’ubumenyi bahakura.

Ati “Hari abakunda ukuntu twigisha abantu gukamisha intoki, usanga abazungu batabizi kuko bo bakoresha imashini, usanga Abanyarwanda bakuriye i Kigali batabizi, hari abakururwa n’ibiryo bya Kinyarwanda tubatekera, hari abakururwa no kuza bakirirwa baragiye inka, iriya mikino yo gusimbuka urukiramende no kunyobanywa. Usanga hari n’abakunda kuzamuka ibere rya Bigogwe.”

Kugeza ubu Bigogwe isurwa n’abavuye hirya no hino ku Isi barimo n’abaturutse i Burayi na Amerika. Abamaze kuyisura barimo Abadage barindwi, Abanyamerika umunani n’abandi bo mu bihugu nk’u Bubiligi, u Busuwisi n’u Buholandi.

Abantu bavuye hirya no hino basigaye basura Bigogwe bashaka kumenya ibijyanye n’umuco ushingiye ku nka
Amata yo mu Bigogwe ni kimwe mu bishimisha abasura aka gace
Abasura Bigogwe bavuye i Burayi bishimira kumara umunsi wose baragiye
Ngabo Karegeya ategurira amafunguro ya kinyarwanda ba mukerarugendo babyifuza

Hari abashimishwa no kunywera amata mu cyansi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter