Search
Close this search box.

Inama za Dr Sendegeya ku rubyiruko rufite inzozi zo kuzaba abaganga

Kuba umuganga, umusirikare, umupilote na Perezida nta washidikanya ko biba biri mu ndoto z’imirimo abana benshi bakura bifuza kuzakora, bamwe babigeraho mu gihe abandi bihinduka nka za nzozi zo ku manywa.

Akenshi usanga kutagera kuri izi ndoto abana benshi bakurana biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kudafashwa muri urwo rugendo rw’inzozi zabo, guhinduka kw’imyumvire yahoranye ndetse no kutagira ubushobozi mu by’ubwenge bukenewe muri uwo mwuga runaka.

Dr Sendegeya Augustin ni umwe mu baganga b’Abanyarwanda b’inzobere mu kuvura indwara zo mu muhogo kuko abifitiye impamyabumenyi yakuye muri Afurika y’Epfo.

Yize ubuvuzi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse kuri ubu akora mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal nk’Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi.

Uyu mugabo avuga ko yagize indoto zo kuba umuganga akiri umwana muto bitewe n’umwe mu baganga bigeze kumuvura akamufata neza ku buryo iyo yamaraga kumutera urushinge yamuhanga n’ibihembo birimo bonbon.

Kuri we avuga ko hari inama eshanu z’ingenzi zafasha umwana wiyumvamo kuzaba umuganga kugera kuri izi nzozi ndetse akazakora neza akazi ashinzwe mu gihe yaba yazikabije.

Kubikunda

Dr Sendegeya agaragaza ko kugira ngo umwana agere kuri izi ndoto zo kuba umuganga agomba gukunda uyu mwuga, ntiyifuze kuwujyamo kuko ababyeyi be aribyo bashaka cyangwa kuko mu muryango wabo bafitemo abandi bantu b’abaganga.

Iyo umuganga yinjiye muri uyu mwuga wo kuvura abantu ku bw’izindi mpamvu zitari ukubikunda, Dr Sendegeya agaragaza ko hari n’igihe birangira abivuyemo kuko agera muri aka kazi akabona ibitandukanye n’ibyo yibwiraga.

Ati “Niyo mpamvu ushobora gusanga mu mibare bavuga ngo abize ubuganga ugasanga nk’ibihumbi bingahe ariko abavura imibare ntihura, kuko hari abagera hagati ugasanga batangiye kwibaza uburyo bibeshye bakajya mu bindi.”

Kugira icyitegererezo no gusura amavuriro

Gufata umuntu uri mu murimo w’ubuganga ukamugira icyitegererezo bitewe n’ibyo yagezeho, Dr Sendegeya agaragaza ko ari kimwe mu byafasha umwana ushaka kwinjira mu buganga kuko aba afite umuntu areberaho. Ibi umwana ngo akwiriye kubifashwa n’ababyeyi be cyane cyane.

Ikindi gifasha umwana muto ushaka kwinjira mu buganga ngo ni ugufata umwanya agasura ibitaro akerekwa iby’ibanze bigize umwuga yifuza kuzakora, ibi bituma ngo arushaho kubikunda.

Ati “Hari amahirwe menshi abantu badakoresha burya nk’umwana ushaka kuzaba umuganga yakwegera ivuriro rikamufasha kumwinjiza mu bijyanye n’uko ubuganga bukora.”

Kwiga amasomo akuganisha mu kuba umuganga

Iyo umwana arangije kwisuzuma agasanga kuko akunda umwuga w’ubuganga, Dr Sendegeya avuga ko ikiba gikurikiyeho ari ukwiga amasomo ashobora kumufungurira umuryango ugana muri ako kazi.

Dr Sendegeya avuga ko Ibinyabuzima, Ibinyabutabire, Imibare n’Ubugenge ari amwe mu masomo uwo mwana aba akwiriye gutangira gushyiramo imbaraga kandi akabifashwa n’ababyeyi be cyangwa abandi bantu bamuba hafi.

Ati “Icya mbere ubitekereje hakiri kare  bituma n’amasomo wiga cyane kuva mu mashuri yisumbuye  akuganisha kwiga ubuvuzi, ugomba gukora cyane kugira ngo uzagire amanota meza kuko uba ugiye gufata ubuzima bw’umuntu mu ntoki.”

Gukora cyane no kumenya ko ari umuhamagaro

Dr Sendegeya agaragaza ko umuganga mwiza atari uw’umuhanga gusa ahubwo ari n’ukora cyane kandi akamenya ko ibintu arimo ari umuhamagaro.

Uyu muganga avuga ko iyo bitameze gutyo umuntu ashobora kurambirwa bitewe n’amasomo menshi kandi amara igihe kirekire.

Ati “Urwo rugendo rusaba kwihangana, hari gihe umwana yumva ko azaba umuganga bitewe n’ibyo anyuramo gusa wumva ko byoroshye waba wibeshye. Ni umuhamagaro kuko ntabwo ushobora kuvuga ngo nzaba muganga kugira ngo mbone amafaranga kandi bisaba igihe kirekire kirushije icy’abandi biga andi masomo. Bisaba imbaraga nyinshi kuko habamo amasomo menshi.”

Gukunda abantu no gufata inshingano

Ikindi cy’ingenzi gikwiriye kuranga umwana ushaka kwinjira mu buganga, Dr Sendegeya avuga ko ari ugukunda abantu no gufata inshingano ukamenya ko amakosa ushobora gukora muri uyu mwuga uzayirengera nubwo waba wayakoze utabigambiriye.

Ati “Ikindi bisaba gukunda bantu, kumenya kuvuga kuko uhora uhura n’abantu. Ikindi ugomba kwitegura ko ushobora kuryozwa ibyo wakoze kubera gutakaza ubuzima bw’umuntu, ibyo bigatuma uhora wihugura wongera ubushobozi.”

Mu bindi by’ingenzi bikwiriye kuranga uyu mwana ushaka kwinjira mu buganga harimo kutagira ubwoba, ngo atinye kureba umuntu wakomeretse cyangwa uri mu bubabare, gusa ngo ibi bigenda biza uko umuntu akura akarushaho no kwinjira mu mwuga.

Dr Sendegeya Augustin avuga ko umwana ushaka kuba umuganga akwiriye gukura abiharanira kandi akamenya ko ari umuhamagaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter