Ibihe by’impeshyi abenshi bazi nka ‘Summer’ bizwiho kuba iby’izuba, abenshi bakamara igihe ku mucanga w’inyanja n’ibiyaga, ndetse bamwe bazi ko bagomba guhorana sunglasses, ariko hari ibindi bintu byinshi batitaho nyamara ari ingirakamaro muri iki gihe.
Hari imyitwarire abantu badaha agaciro mu buzima busanzwe nyamara ifasha kugira ubuzima bwiza by’umwihariko mu bihe by’izuba ryinshi.
Kugenda n’amaguru no kurira imisozi
Mu gihe ushaka kugira ubuzima bwiza kandi kandi udashaka gusohokera mu bice bitandukanye muri ‘summer’, ariko gukora urugendo rw’amaguru ni bimwe mu byagufasha.
Ushobora kugenda n’amaguru mu gihe akazuba kakirasa cyangwa ugahitamo kujya kurira imisozi ariko itavunanye. Ibi bituma urushaho kwishimira ibyiza by’ibidukikije ariko unakoreramo imyitozo ngororamubiri.
Kunywa amazi kenshi
Kunywa amazi ni ingenzi cyane. Ariko se wigeze wibaza uburyo uyanywamo? Ni byiza kunywa amazi make make umunsi wose aho gufata menshi ukayanywera icyarimwe. Abahanga mu by’ubuzima bajya inama yo gushyiramo igisate cy’indimu, cocombre cyangwa izindi mbuto kugira ngo hiyongeremo imyunyu ngugu n’intungamubiri.
Kunywa amazi muri aya mezi y’izuba ryinshi birinda umwuma ariko bikanafasha mu kubungabunga uruhu. Bifasha kuringaniza amavuta y’uruhu rwo mu maso, gutembera kw’amaraso kandi bikagabanya ibyago byo kubyimbirwa.
Uretse kunywa amazi abantu bagirwa inama yo kunywa ibintu byinshi birimo imitobe n’ibindi bidasembuye bagamije kwirinda umwuma n’ubushyuhe bwinshi bwugariza abantu mu gihe cy’impeshyi.
Gufata indyo yuzuye mu buryo buhoraho
Abantu benshi mu bihe nk’ibi gahunda bagenderagaho zirahinduka, umwihariko ukaba ku banyeshuri n’abandi baba mu buzima bugendera ku murongo. Gusa ni byiza gukomeza gufata amafunguro agizwe n’indyo yuzuye. Nubwo hari abumva bibagoye, ibyiza ni ukwita ku bitera imbaraga, imboga n’imbuto n’ibikomoka ku matungo.
Mu bikomoka ku matungo ushobora kwifashisha inyama y’inka, ifi, tofu n’ibindi ukabiteka mu buryo butandukanye ku buryo utagera aho ngo ubirambirwe. Ibi ushobora kubijyanisha n’ubwoko butandukanye bw’imboga kandi ukaba uzi kuziteka neza ku buryo ziryoha, hanyuma ukongeraho ibitera imbaraga nk’ibirayi, ibijumba, ibinyampeke, igitoki n’ibindi.
Kuryama ku masaha adahindagurika
Uko bigenda ku gufata amafunguro, hari n’igihe umuntu asanga amasaha yo kuryama yarahindutse kubera ibihe by’ibiruhuko. Isaha karemano y’umubiri igendera kuri gahunda umuntu yamenyereye gukurikiza mu gusinzira kugira ngo ibashe gukora neza. Kuyirogoya bishobora kuba intandaro y’ibibazo birimo guhorana umunaniro, kutita ku bintu no kwibagirwa n’ibindi bibazo by’ubuzima.
Iyo rero ubyukira igihe kimwe gihoraho kandi ukaryama mu gihe kimwe buri munsi bifasha umubiri gukurikiza gahunda karemano yawo kandi ukaruhuka neza. Kuryama neza kandi igihe kirekire ni uburyo bwiza bwo gufasha umubiri guhozaho.
Gukora imyitozo ngororamubiri
Imyitozo ngororamubiri ifasha kugira ubuzima bwiza kandi ugahorana imbaraga. Kuyikora mu buryo buhoraho biri mu bifasha ubuzima bw’umubiri no mu mutwe, birimo kumva ufite ingufu kandi udahangayitse.
Mu bihe by’ibiruhuko ahantu heza wahurira n’inshuti ni muri gym, ndetse hari n’izitanga serivisi z’ubuntu ku banyeshuri bari mu biruhuko.
Sabana n’abandi
Mu biruhuko abantu bakururwa n’uburiri bakaryama ariko si byiza kubumaramo iminsi yawe yose, ahubwo ni byiza gusanga abandi mugahurira mu bikorwa bitandukanye. Hari abahitamo gusura inshuti, imiryango, gushaka icyo bakora kibashimisha cyangwa ubukorerabushake. Kujya mu bikorwa nk’ibi bifasha umuntu mu iterambere rye bwite.
Ibiruhuko ni igihe abantu baba bakwiye kwitandukanya n’Isi y’ikoranabuhanga nibura nk’umunsi umwe bagashyira ku ruhande ibirahuri bya mudasobwa na telefone kuko binagabanya ingaruka bigira ku maso y’ureba.