Search
Close this search box.

Kuki wahangayikishwa n’imiterere y’umubiri wawe muri ‘Summer’?

Niba umeze nka njye, umaze iminsi uri ku gitutu cy’uko ugomba kugaragara cyangwa kuba umeze muri ibi bihe by’impeshyi bizwi nka ‘summer’. Hamwe n’amafoto ya bamwe bari muri za gym n’ibiganiro by’abandi ku ngingo y’ukuntu umuntu agomba kuba ameze muri summer, bihita biguha ishusho y’uko wumva wagakwiye kuba umeze.

Benshi baba bumva bafite ibitekerezo by’ukuntu imibiri y’abantu bose igomba kuba imeze, n’uko igomba kugaragara, ariko hari n’abandi batabyitaho kandi koko urwo ruhande nirwo rwiza.

Summer! Ibihe byiza byo gusohoka ukanezerwa ugafata n’umwanya uhagije wo kwirengagiza ibintu bimwe na bimwe birimo n’akazi uba usabwa gukora umunsi ku munsi. 

Nubwo biba bimeze gutyo ariko, usa nk’aho uri mu minsi yawe yo kwinezeza, impungenge z’uko ugomba kuba ugaragara unateye muri iyo minsi, zishobora guhindura ibyo bihe byiza iby’umwijima.

Imyumvire nkene ku myambaro

Reka dutangirire ku myumvire nkene ku myambaro. Hari abavuga ko hari imibiri ibereye umwambaro wo ku mazi “bikini body.” Iki ni ikinyoma- niba ufite umubiri, ukagira n’iyo ‘bikini’, birahagije gusa kugira ngo ugire bikini body!

Ibitekerezo by’uko hari imibiri n’ingano bidasanzwe by’abantu bijyanye na summer, biragayitse kuko ari imirongo abantu bishyiriyeho kugira ngo batume benshi babona ibintu uko bitari.

Itangazamakuru ndetse n’ababa bashinzwe gucuruza ibicuruzwa byabo, nibo bahaye umurindi ibitekerezo by’uko hari uko tugomba kuba tumeze kugira ngo tube twiteguriye kuryoherwa no kuryoshya muri summer.

Ariko mureke tuganire, summer ni iya buri wese, kandi nta muntu ugomba kumva ko adafite uburenganzira bwo kuyishimishirizamo uko abishaka.

Iyo uri gukoresha Instagram yawe uba umeze nk’umuntu uri mu cyumba cyuzuye indorerwamo. Amafoto yose uhabonera siko aba asobanuye icyo ashaka kugaragaza.

Aya mafoto aba yahinduwe umwimerere wayo turayareba agatuma twitekereza nabi kuko hari ibyiza twayabonyeho tudafite. Gusa icy’ingenzi ni ukumenya ko izi mbuga nkoranyambaga ibyo tuboneraho bidasobanuye ubuzima nyakuru bw’ibintu.

Aya mafoto tubona yafatiwe i Rubavu, n’abayagaragaramo bafite imibiri ihebuje, siko aba agaragara buri gihe mu buzima busanzwe. Haba hafashwe umwanya kugira ngo hagire ibyongerwamo n’ibikurwamo kugira ngo ahabwe igisobanuro runaka.

Kuyafata tugatangira kwigereranya nayo, ni ukwiyambura agaciro, ahubwo icy’ingenzi ni ukwita ku bintu nyakuri, imibiri yacu n’ibihebuje ishobora gukora nibyo by’ingenzi.

Kwishimira imiterere yawe, si ibyo kwiha ibyishimo gusa, kuko na siyansi igaragaza ko ari ibintu bizamura ubuzima bwawe bwo mu mutwe n’umubiri usanzwe.

Ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bugaragaza ko kwishimira imiterere y’umubiri wawe, bituma wihesha agaciro, bikagabanya ibyago byo kwiheba, ndetse bikanatuma uwitaho.

Mu gihe turekeye kwigereranya n’ibyo tubona hanze ahubwo tukita mu mibiri yacu, tuba twiyongerera amahirwe yo kuyoboka ibikorwa bituma twishima, tugakora nk’imyitozo ngororamubiri bitari nk’igihano ahubwo kuko tumwa ari byiza kandi twishima iyo tubikora. Tukarya ibiryo tuzi ko ari ibyo kutugirira neza aho kwibuza bimwe.

Itondere ibyo ubona ku mbuga nkoranyambaga

Hagarika gukurikira abantu batuma witekereza nabi, ahubwo utangire gukurikirana abandi batuma umubiri wawe uwuha agaciro ukwiye.

Ambara kuko bikunezeza

Ambara imyenda wumva wishimira kandi ituma wumva umeze neza. Tesha agaciro iyo wirirwa ubona kuri Instagram. Niba ufite ikanzu ya ‘papa arankunda’ cyangwa ikabutura yawe, ukumva koko ubikunze kandi bikubereye, byambare rwose!

Kora ibikunezeza

Imyitozo ngororamubiri ntiyagakwiye kuba nk’igihano. Shaka ibyo ukora mu rwego rwo kwishimisha. Bishobora kuba ari koga, kubyina, kurira imisozi cyange se yoga. Intego ni ugukora ibintu bikugeza ku byishimo byawe, bitari uguharanira gukwira ahantu runaka.

Itoze kwikunda

Igirire neza. Mu gihe ibitekerezo bibi bije, hangana nabyo n’ibyemezo byiza. Wifate nk’uko wafata inshuti yawe ukunda, n’urukundo no kwihangana.

Ubuzima buzira umuze ni ingenzi

Ubuzima bwiza buruta kugira ingano runaka y’umubiri wawe. Aho kurwana no kugabanya ibiro, ita ku kuntu umeze. Niba hari indyo ufata ukumva biragutera imbaraga kandi ukamera neza, komeza muri uwo murongo.

Mwumve mbabwire rero, mureke iyi summer ibe iyo kwikunda, ibyishimo, kandi tunezerwe uko bishoboka tutitaye ku bishobora kudusubiza hasi. Nta kindi mukwiye uretse ibyiza gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter