Search
Close this search box.

Ukuri kwirengagizwa ku ikoreshwa ry’agakingirizo

Iyo havuzwe ku kuboneza urubyaro no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, agakingirizo [ Condom] gasobanurwa nka kimwe mu gikoresho cyizewe cyakwifashishwa, ariko hagasigara ikibazo kibaza urugero kizeweho.

Agakingirizo gakora nk’imbogamizi ikumira intangangabo guhura n’intangangore zishobora kurema umwana, ndetse kagakumira imyanda n’indwara bishobora kunyura mu masohoro umwe akaba yakwanduza undi mu gikorwa cy’imibonano, kagakora akazi karenze kamwe icyarimwe.

Mu Isi yo kuringaniza imbyaro, nta kintu cyizewe 100%. Nk’uko Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) kibitangaza, iyo uburyo bukoreshwa bunogejwe neza  kuva ku ntangiriro kugeza ku iherezo y’igikorwa, agakingirizo k’abagabo kizewe   ku kigero cya 98%. Ibi bivuze ko mu bagore 100 bakoresha agakingirizo, 2 muri bo basama buri mwaka.

Bitangazwa ko abagera kuri 85% bakoresha agakingirizo nabi bigatuma abagore 15 mu bagore 100 batwita buri mwaka.

Iyo bigeze ku gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, agakingirizo kaza mu buryo bwizewe benshi bashishikarizwa. Izo ndwara zirimo agakoko gatera SIDA, Mburugu, imitezi n’izindi zandura. Gusa izindi ndwara zishobora kwandura mu bundi buryo budakenera agakingirizo binyuze nko mu gusomana, kwegerana k’uruhu n’ibindi.

Kubera iki agakingirizo katizerwa 100%?

Abantu bashobora kudakoresha neza agakingirizo  igihe cyose bakoze imibonano mpuzabitsina. Amakosa akunze kuboneka harimo gutinda kwambara  agakingirizo kubera ubwira, kakaba kacika ku mutwe ahajya amasohoro, intanga zikaba zacika umugabo. Ikosa rya kabiri ni ukwihutira gukuramo agakingirizo igikorwa cy’imibonano kigikomeje.

Andi makosa ni nko gukurura agakingirizo uhereye ahajya amasohoro igihe ugakuramo igikorwa kirangiye ukaba wakora ku myanya y’ibanga y’umugore nyuma y’uko wayakozemo utabizi, no kugacokoza mbere yo kukambara kakaba kakwangirika.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko bamwe bambara udukingirizo, bagahita batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, bitewe nuko bamwe baba barashyizemo ko batagakunda.

Abandi ntibasobanukirwa n’ingano y’ibitsina byabo igihe bahitamo ako bakoresha nabyo bikaza mu bibazo by’ingorabahizi.

Udukingirizo twose ntidufite ingano imwe n’ubushobozi bungana mu kukurinda. Akitwa “Latest Condom” gafite ubushobozi bwo kurinda gusama n’indwara zandura, mu gihe akitwa “Polyurethane Condom” ifite ubushobozi bwo kukurinda ibyo bibiri, nyamara kakaba kangirika mu buryo bworoshye ndetse kakaba gatera bamwe impinduka ku mubiri ‘Allergies’.

Akazwi nka “Lambskin Condom” ni keza mu gukumira gusama, ariko nta bushobozi bwo kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina gafite.

Ibuka kandi kureba amatariki agakingirizo kagenewe kutarenza. Abantu bibaza niba   kagira igihe ntarengwa gakoreshwa, ariko niko bimeze, kuko akarengeje igihe kateza ibibazo byinshi.

Bavuga ko udukingirizo tudakwiye kubikwa ahantu hari ubushyuhe bwinshi, kuko butwangiza bugatakaza ubushobozi mu kurinda abantu. Ibi biragaruka ku kibazo cyahereweho kibaza ngo agakingirizo kizewe 100%? Siko biri.

Udukingirizo ntwitwizewe 100% ko twarinda ingaruka zose zaboneka nyuma y’imibonano y’abakundana, gusa gakoreshejwe neza karinda ibikomeye birimo nko gutwita mu gihe kidateganijwe. Ni ngombwa kumenya ubwoko bwiza kuruta ubundi bwagufasha kwirinda bitewe n’imiterere yawe.

Yellow condom and blank condoms on pink background

One Response

  1. Iyi nkuru ihengamiye ku ruhande rumwe. Isa n’aho ivuga inenge z’abagabo gusa.

    Ikindi amasohoro ntabamo umwanda ariko ashobora gutwara indwara, mbese nk’ububobere n’amazi biva mu gitsina cy’umugore. Si umugabo wanduza umugore gusa ahubwo n’abagore banduza abagabo cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter