Ibyihariye ku gitabo ‘Scar Tissue Armor’ cyagufasha kuruhura umutima

Mu Isi y’ubusizi bugezweho hari ibitabo bikora ku ndiba y’umutima, bigakangura ndetse bigakora ku marangamutima. Muri ibyo bitabo harimo “Scar Tissue Armor” cyanditswe na Kunda Cooks.

Bimwe mu bigarukwaho muri iki gitabo harimo ubusizi, gusigasira umuco no kwihangana mu mpinduka zose ziba mu buzima.

Ni igitabo gisobanura byinshi birimo ibihe by’ingorane, ibihe byo gukira, kwihangana no kutarambirwa, kwiyakira mu bihe by’agahinda no guhangana n’ibikomeye aho kubihunga.

Uko wimbika mu gusoma igitabo “Scar Tissue Amor”, usobanukirwa ko kitandikiwe abanyantege nke gusa.

Uyu mwanditsi yagaragaje imyumvire ikwiye guhinduka, by’umwihariko ivuga ko kugaragaza intege nke biteye isoni ndetse ari nko kumena amabanga akwiye kuguma mu rwihisho.

Ubwiza bw’iki gitabo bushingiye aha kuko kirimo ibisigo bigaragaza imbaraga ziri mu guhangana n’ibitagushimisha no kwishimira ibice byacu tudashobora guhisha kandi tutabyishimiye.

Umutwe w’iki gitabo ‘Scar Tissue Armor’, ubwawo ni igisigo. “Scars” ni inkovu zashibutse mu bisebe byomowe yaba ku mubiri no ku mutima.

Umwanditsi Kunda Cooks yasobanuye ko inkovu zakora nk’inkingo zirinda ndetse zihindura abantu abanyembaraga, n’iyo zasiga umutima utentebutse.

Imyandikire y’uyu mukobwa ntisanzwe. Ubusizi bwe bukoresha amagambo byoroshye kumva, ariko agakora ku mbamutima z’umusomyi. Ni umuhanga mu guhuza amagambo yasobanura akari ku mutima wa muntu adasohoye ijambo mu kanwa.

Mu gisigo kimwe yagize ati “Ndashaka gukora ibidasanzwe no gukundwa mbere yo kuba umunyabwenge”. Ahandi yagize ati “Bavuga ko igihe cyomora, ariko kandi igihe kikirengagiza, ndetse kigasahura.”

Amagambo akubiye muri iki gitabo asa n’akomeye ndetse yagutera gutekereza cyane, ariko yuzuye ukuri gushingiye ku bifatika. Umurongo ku wundi ugutera gusoma usubiramo ubutaruha.

Amagambo y’iki gitabo amwe n’amwe, atera gusubira mu bihe bikomeye byaranze ubuzima, ibi bikaba umwihariko utandukanya uyu mwanditsi n’abandi.

Igitabo “Scar Tissue Armor” kigizwe n’ibice bitatu ari byo ibikomere, komorwa n’inkovu. Ibi bice bigaragaza inguni z’ubuzima zitandukanye ndetse n’impinduka ziba mu buzima.

Mu mpapuro zibanza, umwanditsi yibanda ku nsanganyamatsiko z’agahinda.

Ni mu gihe mu mpapuro z’ibanze, yibanda ku bihe by’agahinda, kwiheza, kwiheba, ububabare no gutenguhwa mu rukundo cyangwa mu mubano utarangwamo icyizere. Agaruka kandi ku bihe byo gukundwa no gukunda, kubaho nta kwitinya, kwiyakira n’ibindi. Iyo usoma, rimwe wiyumva mu gahinda, ugasoreza ku kugarura ibyiringiro.

Mu kiganiro na KURA, umwanditsi w’iki gitabo yagize ati “Ndifuza ko uzasoma iki gitabo cyangwa ibi bisigo, yumva ubwiyunge no gukundwa. Ndifuza kubereka imbaraga ziri mu kugenzura amarangamutima. Intego yanjye yari ukubereka uko ubuzima bushobora kuba buruhije, ariko imbere hakaba heza.”

Cooks ntiyiyandikiye iki gitabo gusa, ahubwo yacyandikiye buri wese wigeze kubabaraho mu buzima bwe kugira ngo amugarurire icyizere.

Usanga duhisha amarangamutima n’ibyiyumviro byacu; wabaza umuntu uko ameze agasubiza ngo “Meze neza”, “Ndashima” kandi ameze nabi. Igihe umuntu akubajije uko wiyumva, si ngombwa kubeshya cyangwa guhisha uko wiyumva kuko guca mu bihe bibi si ubugwari nk’uko bigarukwaho muri iki gitabo.

Kunda ati “Ntibyoroshye gushyira izina ryanjye ku gitabo kibitse ubu butumwa. Natekereje uko abantu bazamfata, ariko nari nzi ko niba hari umuntu umwe nashobora gufasha, bikwiye kubikora. Rimwe ndibaza niba koko narinkwiye kucyandika no kugisohora, ariko ibitekerezo by’abasomyi bikanyemeza ko byari bikwiye”.

Niba wifuza gusoma wiruka, iki gitabo ntikizakuryohera. Ariko niba witeguye guhangana n’amarangamutima, gutekereza ku miterere yawe, kwitegereza ibice bikugize ariko uhoza mu rwihisho, iki gitabo kizagufasha kwibohora no kwakira uwo uri we.

Igitabo ‘Scar Tissue Armor’ cyanditswe na Kunda Cooks

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter