Ubushakashatsi bwatangajwe n’Ikigo gikora ubushakashatsi ku bijyanye no kwihangira imirimo ku Isi, Global Entrepreneurship Monitoring, buvuga ko 30% by’ibigo bihomba mu myaka ibiri ya mbere naho 50 % bigahomba mu myaka itanu.
Guhomba ni ikintu kigora kwihanganira mu bucuruzi bikaba akarusho kuri ba bandi bagira umutima woroshye bashobora kugira n’ibibazo byo mu mutwe.
Washoye miliyoni 100 Frw akuwe mu nguzanyo, wizeza ba nyirayo ko bazishyurwa bidatinze ariko ntibyagenda nk’uko wabiteganyaga? Wishyuzwa buri joro, ubucuruzi bwarahagaze, nta cyizere cy’imikorere n’ibindi?
Ese ni ibiki byo gutekerezwaho bwangu?
1. Kwakira igihombo
Nubwo wahakana inshuro igihumbi ariko guhangayika nta gisubizo bitanga, icyakora bikwibutsa amakosa wakoze yateye igihombo n’ingaruka zigutegereje.
Kwiyakira burya bihabanye no guterera agati mu ryinyo ahubwo wiyumvisha ko ibyabaye utabihindura, bikaguhindukira amasomo.
Agahwa kari ku wundi karahandurika: Uburemere bwo kumva igihombo si bwinshi nko kukibona mu bucuruzi bwawe. Ariko se wakora iki?
Ibuka ko hari benshi bahombye n’ubugira gatatu ariko ntibava ku isoko, bashaka ibisubizo, baratsinda. Tekereza ku bisubizo byihuse byagutabara mu gihombo.
2. Sesengura nyirabayazana w’igihombo
Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Kaminuza yo mu Majyaruguru ya Carolina bwagaragaje ko hejuru ya 50% by’ubucuruzi buto buhomba mu myaka itanu ya mbere.
Hari ibintu byinshi bitera ibihombo ariko bidahabwa agaciro mu bucuruzi birimo nko kwirengagiza amafaranga make make asohoka. Buri weekend urasohoka ukajya kwinezeza, ayishyurwa akava mu bucuruzi, uguriza abakeneye amadeni utazi igihe uzishyurirwa, nta n’icyemeza ko bazubahiriza amasezerano. Witabira ibikorwa bigutwara akayabo bitinjiza andi cyangwa ukora wirira inyungu nta no kwizigamira.
Ihihombo kizagutera gahoro gahoro kugeza usezeye isoko.
Iyo wamaze gutekereza ku bishobora kuba byarateje igihombo, ukamenya uko wabikosora ugakomeza ubucuruzi cyangwa ugahagarika gukora, bigufasha gusobanukirwa imikorere ihamye n’igihe wongeye guhaguruka ugakora neza.
3. Tegura uburyo bugenga imikoreshereze y’amafaranga
Ibihombo byose ntibihirika ubucuruzi nubwo bibuhungabanya. Gutegura uburyo amafaranga azajya asohoka n’icyo azajya akora, bigufasha kutayatakaza mu bidafite umumaro.
Ubushakashatsi buvuga ko ibigo bitegura imikorere yabyo neza byongera amahirwe yo kwaguka ku kigero cya 260%, mu gihe bigira amahirwe ya 30% mu iterambere ryabyo.
Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyibanda ku nkuru z’ubucuruzi, imari n’ikoranabuhanga “Forbes” cyagize kiti “Kwigira ku gihombo ni imwe mu ntwaro ikenewe na ba rwiyemezamirimo.”
Bimwe mu byo bagarukaho bifasha mu bihe by’igihombo harimo kongera kugenzura neza imikorere, kwiyubakamo icyizere bundi bushya, kongera umurego w’ibikorwa, guhozaho no kudacika intege ndetse no kugenzura intego zashyizweho niba koko zubahirizwa.
Igihe wahuye n’igihombo wumve ko utaciye inka amabere, ahubwo wige uburyo bushya bwo guhagurukana ibakwe.