Search
Close this search box.

Guha akazi abo mufitanye isano, ibyemezo byihuse n’ibindi: Ibyo ukwiye kwitondera niba uri rwiyemezamirimo

africa entrepreneurs shutterstock 1946301805

Gutangira ubushabitsi no kubucunga ni kimwe mu bintu bigorana cyane hanze aha. Buriya ntibyaba byiza umuntu aguhaye urutonde rw’ibyo kwitaho mu gihe waba witegura gutangiza ikigo cyawe ku buryo byagufasha kugera ku ntsinzi? Ntibyagufasha kurushaho se uramutse ubonye urutonde rw’ibyo kwitwararika kugira ngo utazagwa mu gihombo?

Sacha Haguma ushinzwe guteza imbere ubucuruzi muri Entrepreneural Solution Parteners (ESP), yavuze ko ashingiye ku bunararibonye yagiriye muri ESP hari ibintu ashishikariza abatangira ubucuruzi gukora n’ibyo bakwiye kwitwararika.

Nyuma y’uko atubwiye amakosa akwiye kwirindwa mu gutangira ubushabitsi, yagaragaje amahamwe abona akwiye kugenderwaho mu gihe butangiye gutera imbere.

Kwihangana

Kwihangana ni ingenzi ku bwoko bwose bw’abatangira ubushabitsi, barimo n’abahanga ubushya. Gusa, bitewe n’imbogamizi abatangira ubushabitsi bahura nazo, kwitoza kwihangana na byo bishobora kuba imbogamizi ikomeye.

Uyu mutoza wa ESP yizera ko kwihangana bifasha umuntu gutekereza, gufata ibyemezo bikwiye no kuguma mu murongo ugamije kugera ku ntego z’igihe kirekire.

“Uri muto, urashaka gukora, ubona buri kimwe, kandi urashaka kwihuta udatekereje kuri gahunda ndende iri imbere”. Iki ni cyo kintu ashimangira akugira inama ko udakwiye gukora.

Gira ukwihangana kuzuye, wirinde gufata ibyemezo byihuse.

Gira inyota yo kumenya ibigezweho

Amakuru ni ingenzi. Haguma yumva ko abatangira ubushabitsi bakiri bato bagomba kubaza ibibazo byinshi bishoboka, bakanakora ubushakashatsi uko bashoboye kugira ngo amakuru yose abagereho mu isi y’uyu munsi.

Yagize ati “Gira inyota yo kugira amakuru, tuba mu bihe ushobora kubona icyo ari cyo cyose kuri telefoni, nta rwitwazo ukwiye kugira, ushobora gushaka buri kimwe kuri internet, ukifashisha ibikoresho byawe uko ubishoboye kose.”

Ihe icyerekezo cy’igihe kirekire

Haguma avuga ko abatangira ubushabitsi benshi “ntibareba icyerekezo cy’igihe kirekire iyo bafata ibyemezo cyangwa iyo bakora ubushabitsi bwabo.”

Yavuze ko yahuye n’abantu bizera ko “bagiye gushyira ibintu ku murongo byihuse.”

Yongeyeho ko abo bantu bibagirwa amahame y’ubucuruzi ku buryo birangira bibagarutse mu nyuma.

Nk’uwatangije ubushabitsi, ugomba kubukora ufite icyerekezo cy’igihe kirekire, ukagira n’intego ugenderaho.

Ntukihutire guha akazi abo mufitanye isano

Twese twumvise iby’ubushabitsi bugizwe n’abafitanye isano, yewe harimo n’abatari ku rwego rw’imirimo bashinzwe.

Kuri ibi, Haguma yagize ati “Ikindi kibazo nabonye ni umuntu utangira ubushabitsi akorohereza undi wo mu muryango we cyangwa inshuti ye kubwinjiramo. Ukwiye kumva ko ari ubucuruzi.”

Yongeyeho ko kwemerera umuvandimwe wawe uwo ari we wese kuza mu bushabitsi bwawe bishobora kugira ingaruka mbi.

Ati “Ibaze ibyo bihujwe no kutagira aho kwandika ibikorwa byose, ntiwamenya aho amafaranga yawe ajya.”

Itondere uwo uha ukazi! Byose bikwiye kugendera ku bumenyi n’ubushobozi ndetse n’ibyo akwiye kuzana mu bikorwa byawe.

Kugira ibyangombwa by’akazi

Ugomba kumenya neza ko ibyangombwa byawe, by’umwihariko amasezerano y’akazi, biri ku murongo kuko bizagufasha byinshi mu gihe kiri imbere.

Kuri ibi, Haguma yagize ati “Ntacyo bitwaye mu gihe ufite ibyangombwa byawe bikwiye. Bigomba kuba bisobanutse kandi bisinywe.”

Gira gahunda

Ni ngombwa kugira gahunda. Haguma yashimangiye ko nta gahunda ihari, nta cyerekezo cyaba gihari, ndetse byatuma ubushabitsi bwawe butagenda uko byifuza.

Ati “Nubwo yaba ari gahunda y’amezi atatu ari imbere cyangwa y’imyaka itatu iri imbere, sintekereza ko uzayubahiriza akadomo ku kandi ariko byibuze iguha icyerekezo.”

Yasoje agira ati “Nutagera ku ntego wihaye cyangwa ukazirenga, urongera ukabirebaho, ariko byibuze uba ufite icyerekezo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter