Search
Close this search box.

Ibanga ryo gutera imbere mu byo ukora

7 career development strategies for successful career

Ni kenshi nk’urubyiruko tubona ibibazo bitandukanye byugarije Isi ariko tukabirenza ingohe kubera kumva ko hari abandi babifite mu nshingano, bityo tukabibona nk’aho bitatureba.

Mu bihugu byinshi cyane cyane muri Afurika usanga urubyiruko rwihariye ijanisha rinini ry’abaturage bose. Ibi bivuze ko niba igihugu gishaka kugira aho kiva n’aho kigera gikwiriye gushyira imbere urubyiruko ariko narwo ntirwigire ntibindeba.

Kwirengagiza inshingano Shami Eden Benimana uyobora Zipline, ikigo gikwirakwiza amaraso ku bitaro byo hirya no hino mu Rwanda, asanga iyi ari imwe mu myumvire rumwe mu rubyiruko rugira ariko ikwiriye guhinduka.

Ushobora kwibaza aho Shami ahuriye n’iyi nkuru! Uyu mugabo ni umwe mu babashije kugera ku bintu bitandukanye kandi akiri muto. Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru wa Zipline Rwanda yakoze mu bindi bigo bitandukanye birimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ndetse na AC Group yakoze amakarita y’ingendo y’ikoranabuhanga azwi nka TAP&GO.

Mu kiganiro twagiranye, Shami yavuze ko iyo asubije amaso inyuma sanga kimwe mu bintu byamugejeje aho ari uyu munsi harimo gukunda ibyo akora.

Ati “Naba mbeshye mvuze ko hari ibanga uretse Imana.  Iyo usubiye inyuma usobanukirwa neza uko wakoze [n’uko] hamwe hagufashije kugera ahandi. Tuvuge ndangije amashuri yisumbuye ntabwo nari kumenya ko nzabona ibyo nabonye byose ubu.”

“Urumva gukora ibyo ushoboye byose hamwe no gukunda ibyo ukora birafasha kuko nanjye byaramfashije cyane kuva mu myaka nka 12 ishize. Iyo utabikunda ntabwo ubiha umwanya uhagije nk’uko wabikora ubikunda. Niyo mpamvu navuze ko umunsi mwiza ari umunsi mpura n’unyibutsa ibyo nkora.”

Uyu mugabo avuga ko yakuze hari abantu benshi abata nk’icyitegererezo ku buryo mu buryo bumwe cyangwa ubundi nabo bamufashije.

Ati “Hari abo mufata nk’icyitegererezo mu byo mukora mu buzima bwa buri munsi? Ni benshi. Harimo ababyeyi banjye, Umukuru w’Igihugu na barumuna banjye. Buri wese yagiye anyigisha isomo mu bihe bitandukanye.”

“Barumuna banjye si abo tuvukana gusa n’abo tuba turi kumwe ni ko mbafata. Abantu nka ba Steve Jobs (uri mu bashinze Apple), Elon Musk (uherutse kugura Twitter) ndetse hari abantu benshi cyane muri Afurika bagiye bahindura uko umunyafurika yitekerezaho. Abo bose mbafata nk’icyitegererezo.”

Shami avuga ko imwe mu nama ashobora guhereza ababyiruko ari uguharanira kugira igisubizo batanga ku bibazo byugarije Isi.

Ati “Icyo navuga nkunze kugenderaho ni cya kindi navuze mbere, hari byinshi bikeneye gukemuka ku Isi. Iyo umenye neza ibyo ukora ndetse witayeho birashoboka cyane ko wabikora ku buryo bushimishije.”

“Iyo urebye ukabona ko hari ibintu igihumbi ariko ugahitamo kimwe wakoraho [gikore kandi ugikore neza]. Ibyo nkora mbikora kubera abantu turi kumwe, iyo umwe muri bo adafite icyo akeneye mba numva bimbangamiye. Ibyo mbikora ntyo kuko hari abantu biba bifasha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter