Ushobora kuba utabitekerezaho ariko inkuru yawe ngufi, ishobora kujya ku mapaji 10, ni ingenzi cyane kurusha uko ubitekereza.
Imagine We Rwanda, ni ikigo cy’icapiro ry’ibitabo cyashinzwe mu 2015 gifite intego yo guhindura ibijyanye n’umuco wo gusoma mu bana b’Abanyarwanda n’urubyiruko ndetse n’intego yo guhesha ijabo abanditsi.
Uwase Dominique Alonga washinze iki kigo, yizera ko “muri iyi si iri ku muvuduko, amakuru ari imbaraga” kandi ko gusoma ari yo nzira nziza yo kuyageraho.
Kugeza none, iyi nzu yashinze isohora ibitabo, imaze kugera ku rubyiruko n’abana bagera ku bihumbi 35 binyuze muri serivisi na porogaramu zabo aho abo bose bagejejweho inkuru zirenga 550 mu gihugu no mu karere, hanatangwa ibifasha mu gusoma mu mashuri arenga 30.
Uwase yagize igitekerezo cyo kwandika igitabo gikubiyemo inkuru nyarwanda, umuco warwo ndetse n’uburyo bw’imibereho y’Abanyarwanda, yiyumvisha ko ku bw’iyo mpamvu hagomba kubaho abanditsi benshi b’Abanyarwanda bandika ku rugendo rwabo rw’ubuzima, ibitabo, ibitekerezo bitandukanye n’ibindi.
Avuga ko abantu mbere na mbere bagomba kumva ko “inkuru zabo ari ingenzi.” Asobanura ko hari abantu benshi baba bifuza gusoma ubwoko bw’inkuru zose ku ngingo zitandukanye.
Ati “tuba twifuza gusoma ibitabo bivuga ku ngo, ariko ugasanga tubona ibyanditswe gusa n’Abanyamerika n’Abafaransa, iby’Abanyarwanda ntibibonekemo.”
Yongeyeho ko inkuru z’Abanyarwanda zikenewe cyane. Ati “niba ushaka kwandika ku bijyanye n’ingo, ushobora kubikora kuko abantu biteguye kubisoma.” Yizera ibyo avuga dore ko igitabo cye yagisohoye mu 2021.
Agaragaza ko yifuzaga gutera abantu umwete wo kubona sosiyete yacu mu bundi buryo, nubwo atirengagiza ko kwandika atari umurimo woroshye aho umwanditsi asabwa kwiyambika ishusho y’abantu benshi kugira ngo abashe guha abasomyi icyanga gitandukanye kandi mu buryo bwumvikana.
Alonga yizera ko kugira itsinda ry’abagufasha kunoza imyandikire yawe ari ingenzi cyane, ariko akibutsa ko abo bantu bagomba kuba ari abizerwa cyane kuri wowe. Aha agira ati “ugomba kubiyambaza bakagufasha gutahura buri kantu kose ka ngombwa ko kwitabwaho.”
Ikindi ni uko nk’umwanditsi, ukwiye kwigenera igihe cyo kwandika buri munsi waba wumva ufite ibyo kwandika cyangwa wumva ntabyo, ndetse waba ubishaka cyangwa se utabishaka, ubwirwa kubyihata.
Yitangaho urugero ko nibura buri munsi yigenera iminota 25 yo kwandika, ndetse ahishura ko uramutse uvuze ngo uzajya wandika igihe wumva inganzo yakuganje, utazagira icyo ugeraho muri urwo ruganda rw’ubwanditsi kuko yemeza ko kubyimenyereza bitanga umusaruro kurusha kwishingikiriza ku nganzo gusa.
Indi nama Alonga atanga, ni ugufata ubwanditsi nk’akazi aho kumva ko ari igikorwa cyo kwishimisha gusa kuko iyo umenye ko ikintu ari akazi, uhozaho.
Mu gusoza, urubyiruko rwahamagariwe gukoresha umwanya rufite rukagaragaza impano zarwo rukanakangukira ibijyane no kwandika kabone nubwo bakwandika inkuru ku buzima bwabo bwite.