Search
Close this search box.

Ikosa ba rwiyemezamirimo bato bakwiriye kwirinda

black women working

Icyemezo cyo kwihangira umurimo, ni kimwe mu bikomeye umuntu afata, kuko si buri wese winjira muri iyo si uba uyifiteho ubumenyi n’ubunararibonye byo kuyisangamo mu buryo bwuzuye.

Kubera ko umuntu wese agenda yiga kuri buri ntambwe atera, hari n’amakosa runaka umuntu ashobora gukora ku buryo ashobora kumuganisha ku gutsindwa; iki kikaba ari na cyo gikunze kuba impamvu yo kunanirwa kuri benshi baba bagitangira imishinga yabo iba igamije ubushabitsi.

Wihangayika kuko KURA irahakubereye aho ushobora kungukira byinshi mu mu kiganiro twagiranye Sacha Haguma, ushinzwe gutanga ubufasha mu iterambere ry’ubushabitsi mu kigo cya Entrepreneurial Solution Partners (ESP).

Kugira ngo tugufashe kugira igitekerezo cyagutse kuri ESP, ni gahunda igamije gufasha ba rwiyemezamirimo n’inzego z’abikorera, mu kwihutisha iterambere mu kugera ku ntego zabo. Iyi gahunda ikaba ikora ku byiciro bitandukanye birimo icy’imyumvire, intangiriro kugera no ku rwego rw’ishoramari.

Akomoza kuri ESP, Haguma yagize ati “izingiro nyamukuru ry’iki kigo, ni ugufasha ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika bakiri bato.”

Kugeza none ESP imaze gufasha ba rwiyemezamirimo barenga 840 bahanze imirimo igera ku 2500 ndetse ikirenze kuri ibyo, iki kigo kimaze kuzuza imishinga 130 mu bihugu birenga 30. Mu kiganiro twagiranye, Haguma yavuze ko imishinga igitangira inanirwa, ariko mu by’ukuri we atabifata nko gutsindwa.

Ati “rimwe na rimwe umuntu arananirwa hanyuma bikamuha isomo ryo gukora ibyiza birushijeho.” Aha yanunzemo avuga ko rimwe na rimwe bishobora guhira umuntu cyangwa bikanga ariko icy’ingenzi muri byo ari uko umuntu adakwiye gucika intege aho agira ati “kugerageza ni yo nsinzi.”

Ikosa ryo kwirinda

Umutoza wa ESP avuga ko ba rwiyemezamirimo bagomba kugisha inama, bakabaza ibibazo kandi bagakusanya amakuru. Ahamya ko impamvu ikunze guteza ibibazo “ari ukutita ku ntumbero z’igihe kirekire.”

Ibi abishingira ku gihe ESP imaze ikorana na ba rwiyemezamirimo cyane cyane mu ntango z’imishinga yabo, aho babashije kubona ikosa rikunze guhurirwaho n’abo ba rwiyemezamirimo bacyinjira mu mishinga mishya.

Haguma avuga ko ikosa rikunze guhurirwaho cyane ari ukunanirwa gushyira ibikorwa byabo mu nyandiko kandi agaragaza ko ari ikintu kigira ingaruka zikomeye. Ati “utangiye ubushabitsi, reka tuvuge ko ubutangiye wowe ubwawe, hanyuma ukibwira uti ‘ni amafaranga yanjye nayakoresha uko nshatse kose’, bityo ugasanga nta kintu na kimwe ubitse mu buryo bw’inyandiko.

Yungamo agira ati “icyo mutitaho cyane, ni ukudatekereza ko mu myaka ibiri iri imbere, utazaba ukibasha kwibuka aho watangiriye, bikakubuza gukuza no guteza imbere igenamigambi ry’ubushabitsi buboneye, ukisanga wibuze mu buryo bw’imibare.

Agendeye ku bunararibonye bwe, avuga ko ba rwiyemezamirimo bagomba gutangira gushyingura mu buryo bw’inyandiko mu maguru mashya bagitangira imishinga yabo.

Ati “biroroshye, ntibisaba byinshi! Ifashishe Excel imibare yose uyishyire ku murongo, bizagufasha gusobanukirwa ubushabitsi bwawe.”

black women working

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter