Search
Close this search box.

Ibikorwa bitatu byagufasha kurushaho kwishimira ubuzima

young millennials african friends outdoor gym happy black people having fun together generation z friendship concept 151355 8605

Nyuma y’akazi k’ingume buri wese anyurwa kugira umwanya wo kwidagadura no gukora ibimufasha kuruhuka no kurushaho kwishimira ubuzima.

Nubwo ibi bikorwa bishobora kumvikana nk’ibigarukira gusa mu kwishimisha ariko bigira n’uruhare rukomeye mu mibereho ya muntu.

Ubusanzwe abantu bishimira kwisanga mu bikorwa bya siporo cyangwa iby’imyidagaduro, gusoma ibitabo, gushushanya, kureba filime, kwiga gucuranga, koga, kubyina n’ibindi bituma baruhuka.

Ibi byose birakwiye mu buzima bitewe n’ibyo umuntu akunda agukora ariko hari n’ibindi by’ingenzi bikwiye kuba ibanze kugira ngo burusheho kuba bwiza.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka by’umwihariko ku ngingo eshatu zibumbatiye inama zagufasha kurushaho kwishimira ubuzima binyuze mu gukora ya mirimo cyangwa ibikorwa binyura umuntu nyuma y’akazi.

Abahanga basesengura izi ngingo nk’izifite umumaro ukomeye ushobora kugeza uwazimakaje ku ntsinzi ndetse zigatuma babona ibyishimo.

Kwishimisha mu bikorwa byinjiza amafaranga

Ikintu cya mbere ukora kiba kigomba kukwinjiriza amafaranga cyaba igishingiye ku kazi gahoraho cyangwa ikiraka.

Ni ingenzi cyane gufata umwanya wo kwishimisha ariko ukabijyanira rimwe no gushaka amafaranga mu rugendo rwo kwiyubaka no gukira vuba.

Gukora siporo zihoraho

Siporo ni ingenzi mu buzima kuko zifasha uzikora bihoraho kubaka umubiri ufite ubudahangarwa ku buryo udashobora kwibasirwa n’indwara za hato na hato.

Ni ingenzi gushaka siporo wishimira gukora kugira ngo igufasha kubaka umubiri umeze neza ndetse no kuruhuka mu mutwe.

Birakwiye ko umuntu ashaka siporo yiyegurira ishobora kuba gukina cyangwa kugenda n’amaguru aho kumara impera z’icyumweru zose ari mu buriri aryamye.

Gushaka aho kuruhukira no kwagurira intekerezo

Mu byo umuntu akora mu buryo bwo kwishimisha hakwiye no kubamo gushaka ahantu hamufasha kuruhuka no gutekereza mu buryo bwisumbuyeho.

 Aha hantu ni ho haba hitezweho kuba inkomoko yo guhanga ibitekerezo bishobora kuvamo imishinga ifatika yafasha umuntu kwiteza imbere.

Ibi bishobora kuba ibigendanye no gusiga irangi, kubaza cyangwa ikindi gikorwa gishobora gutuma umuntu ahuga. Ibi bikorwa ni ingenzi cyane kuko bifasha umuntu gukoresha neza umwanya wo kuruhuka, akabasha kuwubyaza umusaruro urambye.

young millennials african friends outdoor gym happy black people having fun together generation z friendship concept 151355 8605

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter