Ndabizi ko ukiri muto ndetse ufite ubuzima bwiza ariko niba hari igishobora kubwangiza gishobora kuzaba kidasanzwe kuri wowe cyangwa utakimenyereye.
Ufite imyaka 25 ariko ufite umugongo n’amavi nk’iby’umuntu ufite imyaka 75? Ibi bifite impamvu yabyo kandi ikwiye gusuzumanwa ubushishozi.
Birasaba ko ureba mu myitwarire yawe itandukanye ukavanamo iyo ukwiye gukura mu buzima bwawe nk’uko wabigenjereje inshuti yawe muheruka gutandukana.
Humura, ibi ntabwo ari ukugutera ubwoba. Ushobora kubikuramo inama zagufasha mu buzima.
Kubaho mu buzima bwo kwicara hamwe gusa
Kudakora imyitozo itandukanye ni kimwe mu bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwawe by’umwihariko mu gihe ufite akazi gasaba guhora wicaye umunsi wose.
Ujya wibaza impamvu ufite umugongo woroshye kandi udakomeye? Reba neza ubuzima ubayemo. Ese ukora imyitozo kenshi? Guhora wicaye bishobora kongera ibyago byo kurwara umutima, diabete, umuvuduko w’amaraso uri hejuru n’izindi ndwara.
Kurya hanze yo mu rugo kenshi
Twese dukunda ibyo kurya biteguye neza kandi biryoshye haba uyu munsi n’ikindi gihe. By’umwihariko mu minsi tudashakaho guteka ariko ubushakashatsi bugaragaza ko hari ibyago bidukururira mu buzima.
Rekeraho kurira muri KFC cyangwa muri Ballistic Burgers, ndetse no gutumiza inkoko uyu munsi cyangwa ikindi gihe ku buryo biba akamenyero kuko byagira ingaruka ku buzima bwawe.
Ibiribwa bitekwa byihuse biba birimo ibintu bitandukanye birimo amasukari, imyunyu n’ibindi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe mu gihe ubiriye ari byinshi.
Kureba muri telefoni n’ibindi nka yo kenshi
Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, biroroshye guhora ureba muri telefoni cyangwa ibindi bimeze nka yo umunsi wose. Ugomba gukora, kubana n’abandi, kwiga no gushaka ibintu bitandukanye kandi muri iyi minsi, ibyinshi bikorerwa kuri mudasobwa zigendanwa na telefoni.
Gusa ukwiye kwirinda guhora ubirebamo. Ni bibi ku mitekerereze yawe ndetse no ku maso yawe mu gihe ubyimenyereje kubikoresha nta gahunda.